|
| 13 - Ar-Ra'd | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52879 العمر : 72
| موضوع: 13 - Ar-Ra'd الأحد 25 سبتمبر 2022, 9:51 pm | |
| 13 - Ar-Ra'd Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Alif Laam Miim Raa[124]. Iyi ni imirongo y’igitabo (Qur’an), kandi ibyo wahishuriwe (yewe Muhamadi) biturutse kwa Nyagasani wawe ni ukuri, ariko abenshi mu bantu ntibemera. [124] Imirongo itangirwa n’inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.
(2) Allah ni We wazamuye ibirere nta nkingi (zibifashe) mubona, nuko aganza hejuru ya Ar’shi[125]. Yacishije bugufi izuba n’ukwezi (ku bw’inyungu z’ibiremwa), buri cyose kigenda mu nzira yacyo kigana ku gihe cyagenwe. Agenga gahunda z’ibintu byose, akanasobanura ibimenyetso (bye) kugira ngo mwemere mudashidikanya kuzahura na Nyagasani wanyu. [125] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Surat ul A’araf, Aya ya 54.
(3) Ni na We warambuye isi maze ayishyiraho imisozi n’imigezi. Yanashyize muri buri bwoko bw’imbuto amoko abiri abiri (iz’ibara ryera n’izirabura, inini n’into, iziryohera n’izirura, ingore n’ingabo…), atwikiriza ijoro amanywa (amanywa na yo akayatwikiriza ijoro). Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu batekereza.
(4) No mu butaka hari uduce twegeranye (uturumba n’uturumbuka), imirima y’imizabibu, imirima y’ibimera bitandukanye, imitende icucitse ku gitsinsi ndetse n’itatanye, byuhirwa n’amazi amwe; nyamara bimwe tukabirutisha ibindi mu buryohe. Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bafite ubwenge.
(5) Niba (wowe Muhamadi) utangazwa (no kutemera kwabo nyuma y’ibi bimenyetso), igitangaje (kurushaho) ni imvugo yabo igira iti “Ese (nidupfa) tugahinduka igitaka, tuzasubizwa ubuzima bundi bushya?” Abo ni ba bandi bahakanye Nyagasani wabo, ndetse ni bo bazaboheshwa iminyururu mu majosi. Kandi abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.
(6) Bagusaba kwihutisha ikibi (ibihano) mbere y'icyiza (kwemera), kandi mbere yabo harahise ibihano by’intangarugero bisa na byo. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Umunyembabazi ku bantu atitaye ku bikorwa bibi byabo. Kandi rwose Nyagasani wawe ni Nyiribihano bikaze.
(7) Kandi abahakanyi baravuga bati “Kubera iki (Muhamadi) atamanuriwe ikimenyetso (gifatika) giturutse kwa Nyagasani we (kimeze nk’inkoni ya Musa cyangwa nk’ingamiya ya Swaleh)?” Mu by’ukuri (ibyo ntibiri mu bushobozi bwawe kuko) wowe uri umuburizi, kandi buri bantu bagira umuyobozi (Intumwa).
(8) Allah azi icyo buri kigore gifite muri nyababyeyi, (akanamenya) ibivuka bidashyitse ndetse n’ibisagiza (ibirenza igihe). Kandi iwe buri kintu cyose gifite igipimo.
(9) Umumenyi w’ibitagaragara n’ibigaragara, Usumba byose, Uwikirenga.
(10) (Kuri Allah) uhisha imvugo n’uyigaragaza muri mwe, uwitwikira ijoro ndetse n’ugaragara ku manywa, bose ni bamwe.
(11) (Buri muntu) afite abamalayika basimburana imbere n’inyuma he; bamurinda ku bw’itegeko rya Allah. Mu by’ukuri Allah ntahindura ibiri mu bantu keretse bahinduye ibibarimo. Ariko iyo Allah ashaka ko ikibi kiba ku bantu ntawe ugikumira, nta n’ubwo bagira undi murinzi utari We.
(12) Ni We ubereka imirabyo ibateye ubwoba, ikaba n’icyizere (ku bategereje imvura). Kandi ni na We uzana ibicu bibuditse.
(13) N’inkuba isingiza (Allah) mu ishimwe rye ryuzuye, ndetse n’Abamalayika (bakamusingiza) kubera kumutinya. Anohereza urusaku rw’inkuba akaruhanisha uwo ashaka; mu gihe (abahakanyi) baba bajya impaka kuri Allah, kandi ari Nyirukuburizamo bikomeye imigambi mibisha (wubikira abahakanyi).
(14) Ni We (Allah) ukwiye ijambo ry’ukuri (ry’uko nta yindi mana ibaho ikwiye gusengwa by’ukuri usibye We). Naho ba bandi basenga ibitari We, ntacyo bibasubiza na kimwe, mbese ni nk’umuntu urambura amaboko ye ayerekeza ku mazi (ari kure ye) kugira ngo amugere mu kanwa, nyamara adashobora kumugeraho. Kandi ubusabe bw’abahakanyi nta kindi buri cyo usibye kuba ari ubuyobe.
(15) Kandi Allah yubamirwa n’ibiri mu birere no mu isi, bibishaka cyangwa bitabishaka; ndetse n’ibicucu byabyo (biramwubamira) mu gitondo na nimugoroba.
(16) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde Nyagasani w’ibirere n’isi?” Vuga uti “Ni Allah.” Vuga uti “None se kuki mwishyiriraho abarinzi batari We, batagira icyiza bimarira cyangwa ngo bagire ikibi bikiza?” Vuga uti “Ese utabona ahwanye n’ubona? Cyangwa se umwijima n’urumuri ni bimwe? Cyangwa (abantu) babangikanya Allah n’ibigirwamana (bibwira ko) byaremye nk’uko (Allah) yaremye, ku buryo ibyo (bigirwamana byaremye n’ibyo Allah yaremye) bibatera urujijo kubera ko bisa?” Vuga uti “Allah ni Umuremyi wa buri kintu, kandi ni Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga.”
(17) Yamanuye amazi mu kirere, maze ibibaya bitemba amazi hakurikijwe ingano yabyo. Imivu y’amazi igatembana urufuro hejuru yayo. Ndetse no mu byo bashongesha mu muriro babishakamo imitako cyangwa ibindi bikoresho, hari ibisigara bidafite akamaro. Uko ni ko Allah atanga urugero rugaragaza ukuri n’ikinyoma. Nuko ibidafite akamaro bikaba imfabusa, naho ibifitiye abantu akamaro bikaguma ku isi. Uko ni ko Allah atanga ingero.
(18) Ba bandi bumviye Nyagasani wabo bazagororerwa ibyiza (Ijuru). Naho ba bandi batamwumviye, iyo baza kugira ibyo mu isi byose hiyongereyeho n’ibindi nka byo, bari kubyicunguza (kugira ngo barokoke ibihano, ariko ntibigire icyo bibamarira). Abo bazagira ibarura ribi ndetse ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu; kandi ubwo ni bwo bushyikiro bubi.
(19) Ese wa wundi usobanukiwe ko ibyo wahishuriwe (yewe Muhamadi) biturutse kwa Nyagasani wawe ari ukuri, ameze nka wa wundi w’impumyi (utabona ukuri)? Mu by’ukuri abanyabwenge ni bo bibuka;
(20) Ba bandi bubahiriza isezerano rya Allah kandi ntibatatire igihango.
(21) Na ba bandi bunga ibyo Allah yategetse ko byungwa (kugirira neza abo bafitanye isano), bakanatinya Nyagasani wabo ndetse bakanatinya kuzagira ibarura ribi (birinda gukora ibyo Allah yaziririje).
(22) Na ba bandi bihangana bashaka kwishimirwa na Nyagasani wabo, bagahozaho iswala, bakanatanga mu byo twabahaye, haba mu ibanga cyangwa ku mugaragaro; kandi ikibi bakagikuzaho icyiza. Abo ni bo bazagira iherezo ryiza.
(23) Bazinjira mu ijuru rihoraho, bo n’abakoze ibikorwa byiza mu babyeyi babo, abo bashakanye, ndetse n’urubyaro rwabo. Kandi abamalayika bazajya babageraho binjiriye muri buri muryango,
(24) (Bababwira bati) “Amahoro abe kuri mwe kubera ko mwihanganye. Mbega ukuntu ubuturo bwa nyuma ari bwiza!”
(25) Naho ba bandi bica isezerano rya Allah nyuma y’uko baryiyemeje, bakanatanya ibyo Allah yategetse ko byungwa (kugirira neza abo mufitanye isano), ndetse bakanakora ubwangizi ku isi, abo baravumwe kandi bazanagira ubuturo bubi.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52879 العمر : 72
| موضوع: رد: 13 - Ar-Ra'd الأحد 25 سبتمبر 2022, 9:51 pm | |
| (26) Allah atuburira amafunguro uwo ashaka, akanayatubya (ku wo ashaka). Kandi (abahakanyi) bashimishwa n’ubuzima bwo ku isi, nyamara ubuzima bwo ku isi nta cyo buri cyo ubugereranyije n’ubw’imperuka uretse kuba ari umunezero w’akanya gato.
(27) Kandi ba bandi bahakanye baravuga bati “Kuki (Muhamadi) atamanuriwe igitangaza giturutse kwa Nyagasani we?” Vuga uti “Mu by’ukuri Allah arekera mu buyobe uwo ashaka, akanayobora iwe uwicujije.”
(28) Ba bandi bemeye kandi bakagira imitima ituje ku bwo gusingiza Allah, mu by’ukuri mumenye ko gusingiza Allah bituma imitima ituza.
(29) Ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, bazagira umunezero n’igarukiro ryiza.
(30) (Nk’uko twohereje Intumwa mbere yawe) ni na ko twakohereje (yewe Muhamadi) ku muryango (Umat) wabanjirijwe n’indi miryango, kugira ngo ubasomere ibyo twaguhishuriye (Qur’an), kuko bo bahakana Nyirimpuhwe. Vuga uti “Ni We Nyagasani wanjye, nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ni We niringiye kandi ni na We nicuzaho.”
(31) N’iyo haza kubaho Qur’an igendesha imisozi, cyangwa isatagura isi, cyangwa ivugisha abapfuye (yari kuba ari iyi Qur’an wahishuriwe, kandi ntabwo bari kuyemera). Ariko Allah ni We Mugenga wa byose (ibitangaza ndetse n’ibindi). Ese ba bandi bemeye ntibazi ko iyo Allah aza kubishaka yari kuyobora abantu bose (nta gitangaza kibayeho)? Kandi ibyago ntibizareka kugera ku bahakanyi cyangwa (bikagera hafi y’ingo zabo) kubera ibyo bakora, kugeza isezerano rya Allah risohoye. Mu by’ukuri Allah ntajya yica isezerano rye.
(32) (Niba bakerensa ubutumwa bwawe), mu by’ukuri n’Intumwa zabayeho mbere yawe zarakerenshejwe (bityo ntukagire agahinda), ariko ba bandi bahakanye nabahaye igihe maze ndabahana. Mbega uko igihano cyanjye cyari kimeze!
(33) Ese umugenzuzi wa buri muntu (ari we Allah) ni kimwe n’ibigirwamana (bidafite icyo bizi)? Ariko babangikanyije Allah n’ibigirwamana (kubera ubujiji). Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimuvuge amazina yabyo (n’ibisingizo byabyo byatuma bisengwa)! Cyangwa se (Allah) muba mumubwira ibyo atazi ku isi, cyangwa muba mwivugira gusa? Ahubwo ba bandi bahakanye bakundishijwe imigambi yabo, babuzwa (kuyoboka) inzira y’ukuri, kandi uwo Allah yarekeye mu buyobe ntiyagira umuyobora.
(34) Bazahabwa ibihano mu buzima bwo kuri iyi si, kandi rwose ibihano by'imperuka birakomeye kurushaho. Ndetse ntawe uzabarinda ibihano bya Allah.
(35) Imiterere y’ijuru ryasezeranyijwe abagandukira (Allah), ni iritembamo imigezi, imbuto zaryo zihoraho ndetse n’igicucu cyaryo (gihoraho). Iryo (juru) ni ryo herezo ry’abagandukira (Allah), naho iherezo ry’abahakanye ni umuriro.
(36) Kandi ba bandi twahaye ibitabo (abaje kwemera muri bo) bishimira ibyo wahishuriwe (Qur’an, kuko ihuje n’ibyo bafite mu bitabo byabo), ariko hari n’udutsiko muri bo duhakana bimwe muri byo. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri nategetswe kugaragira Allah (wenyine) no kutagira ibyo mubangikanya na byo. Nanahamagarira (abantu) kumugana, kandi iwe ni ho garukiro ryanjye.”
(37) (Nk’uko twahishuriye ibitabo Intumwa zakubanjirije biri mu ndimi zazo), ni na ko twayiguhishuriye (Qur’an) ari amategeko (yo kuyoboresha) iri mu (rurimi rw’) Icyarabu, kugira ngo uyiyoboreshe. Kandi nuramuka ukurikiye amarangamutima yabo (ababangikanyamana) nyuma y’uko ugezweho n’ubumenyi, nta nshuti cyangwa umutabazi uzagira wo kukurinda (ibihano) bya Allah.
(38) Kandi rwose twohereje Intumwa mbere yawe (yewe Muhamadi), tunazigenera (gushaka) abagore (no kugira) urubyaro. Ndetse nta Ntumwa yazana igitangaza bidaturutse ku bushake bwa Allah. Buri kintu cyose gifite igihe cyagenewe.
(39) Allah ahanagura cyangwa akemeza ibyo ashaka (mu mategeko ye). Kandi ni We ufite igitabo gihatse ibindi [(Al Lawuh-ul Mahfudh) (urubaho rurinzwe)].
(40) N’iyo twakwereka (yewe Muhamadi) bimwe mu byo tubasezeranya (ibihano) cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe (ugapfa), mu by’ukuri inshingano zawe ni ugusohoza ubutumwa, maze ibarura rikaba iryacu.
(41) Ese ntibabona ko mu by’ukuri dusenya ubutaka tukagenda tubugabanya mu mpande zabwo zose? Allah ni We utegeka kandi nta wavuguruza itegeko rye, ndetse ni We ubanguka mu ibarura.
(42) Mu by’ukuri ba bandi babayeho mbere yabo bacuriye imigambi mibisha (Intumwa zabo), ariko Allah ni We uburizamo imigambi mibisha yose. Azi neza ibyo buri muntu akora, kandi abahakanyi bazamenya uzagira iherezo ryiza.
(43) Ba bandi bahakanye baravuga bati “Ntabwo (wowe Muhamadi) uri Intumwa.” Vuga uti “Allah arahagije kuba umuhamya hagati yanjye namwe ndetse n’abafite ubumenyi bw’igitabo (baje kuyoboka Isilamu).”
|
| | | | 13 - Ar-Ra'd | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |