منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(جميع المقالات المنشورة تعبِّر عن رأي كُتَّابها ولا تعبِر بالضرورة عن رأي المنتدى)
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه)

(فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 12 - Yusuf

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52879
العمر : 72

12 - Yusuf Empty
مُساهمةموضوع: 12 - Yusuf   12 - Yusuf Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:47 pm

12 - Yusuf
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Alif Laam Raa[122]. Iyi ni imirongo y’igitabo gisobanutse.
[122] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.

(2) Mu by’ukuri twahishuye Qur’an mu (rurimi) rw’Icyarabu kugira ngo musobanukirwe.

(3) Tukubarira inkuru nziza (yewe Muhamadi) binyuze mu byo twaguhishuriye muri iyi Qur’an, n’ubwo mbere (yo guhishurwa) kwayo wari mu batari bafite icyo bayiziho.

(4) Ibuka ubwo Yusufu yabwiraga se ati “Dawe! Mu by’ukuri narose inyenyeri cumi n’imwe, izuba n'ukwezi, nabibonye binyubamira”

(5) (Se) aramubwira ati “Mwana wanjye! Inzozi zawe ntuzirotorere abavandimwe bawe, batavaho bakagucurira umugambi mubisha. Mu by’ukuri Shitani ni umwanzi w’abantu ugaragara.”

(6) “Ni nk’uko Nyagasani wawe azagutoranya maze akakwigisha gusobanura inzozi, akanagusenderezaho inema ze, ndetse no ku muryango wa Yaqubu (Yakobo) nk’uko mbere yazisendereje ku bakurambere bawe bombi (ari bo) Ibrahimu na Isihaka. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”

(7) Mu by’ukuri inkuru ya Yusufu n'abavandimwe be irimo inyigisho ku babaza (bakeneye kumenya).

(8) Wibuke ubwo (abavandimwe ba Yusufu) bavugaga bati “Rwose Yusufu n’umuvandimwe we (Benjamini) ni bo batoni kuri data kuturusha, nyamara ari twe benshi (tunafite imbaraga). Mu by’ukuri Data ari mu buyobe bugaragara.”

(9) (Baravuga bati) “Nimwice Yusufu cyangwa mumute ishyanga, bizatuma so abakunda. Maze nyuma y’aho (muzicuze) mube abantu beza.”

(10) Umwe muri bo aravuga ati “Ntimwice Yusufu, ahubwo mumujugunye mu iriba azatoragurwe na bamwe mu bagenzi, niba koko (mwagambiriye) kubikora.”

(11) (Bamaze kunoza umugambi begera se) baramubwira bati “Dawe! Kuki utatugirira icyizere cyo kujyana na Yusufu, kandi mu by’ukuri tumwifuriza ibyiza?”

(12) “Ejo uzamureke tujyane yidagadure anakine, kandi rwose tuzamurinda (nta cyo azaba).”

(13) (Se) aravuga ati “Mu by’ukuri naterwa agahinda no kuba mwamujyana (kure yanjye), ndanatinya ko ikirura cyamurya mwe mwirangariye mutamwitayeho.”

(14) Baravuga bati “Mu by’ukuri ikirura kiramutse kimuriye (duhari) turi benshi (tunafite imbaraga), twaba turi abanyagihombo.”

(15) Maze bamujyanye, bemeranywa kumujugunya mu iriba, nuko turamuhishurira (Yusufu) tuti “Rwose (hari igihe) uzababwira iby’iki gikorwa cyabo batazi (ko ari wowe)!”

(16) Nuko ku mugoroba (barataha) bagera kuri se barira!

(17) Baravuga bati “Dawe! Mu by'ukuri, twagiye gusiganwa (kwiruka no gutera amacumu) dusiga Yusufu ku bintu byacu maze ikirura kiramurya; ariko ntiwakwemera ibyo tukubwira kabone n’iyo twaba tuvuga ukuri.”

(18) Banazana ikanzu ye iriho amaraso atari ay’ukuri. (Se) arababwira ati “Ahubwo imitima yanyu yabashishikarije kumugirira nabi (mubigeraho). Bityo, kwihangana ni byo byiza (kuri njye). Kandi Allah ni We wo kwishingikirizwa mu byo muvuga.”

(19) Nuko haza abagenzi bohereza umuvomyi wabo (kubavomera amazi mu iriba), maze amanuye indobo ye (mu iriba, azamuramo Yusufu); aravuga ati “Mbega inkuru nziza! Dore umwana w’umuhungu!” Nuko bamuhisha (bagenzi babo) bamugira igicuruzwa. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo bakoze.

(20) Nuko bamugurisha ku giciro gito; amadirihamu[123] make. Kandi ntabwo bamushakaga (baramwikijije).
[123] Ni ubwoko bw’amafaranga abarwa agaciro kayo muri Feza. N’ubu hari ibihugu bigikoresha amafaranga afite iyo nyito

(21) Nuko Umunyamisiri wamuguze abwira umugore we ati “Mwakire kandi umugirire neza, wenda yazatugirira akamaro cyangwa tukamugira umwana.” Uko ni ko twatuje Yusufu mu gihugu (cya Misiri, tumugira umunyacyubahiro) tunamwigisha gusobanura inzozi. Kandi Allah afite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa ibyo ashaka, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.

(22) Maze (Yusufu) amaze kuba igikwerere, tumuha ubushishozi n'ubumenyi (ubuhanuzi); uko ni ko duhemba abakora ibyiza.

(23) Nuko umugore yari abereye mu rugo agerageza kumureshya (ngo baryamane), ndetse anakinga imiryango maze aravuga ati “Ngwino unyegere.” (Yusufu) aravuga ati “Niragije Allah (ngo andinde ikibi)! Mu by’ukuri we (umugabo wawe) ni Databuja, yanyakiriye neza (sinshobora kumuhemukira). Rwose abahemu ntibazakiranuka.”

(24) Kandi rwose (umugore) yaramwifuje, ndetse na we (Yusufu) yenda kubyemera; iyo ataza kubona ibimenyetso bya Nyagasani we (yari kugwa mu cyaha). Ibyo byari ukugira ngo tumurinde ikibi n’igicumuro (ubusambanyi). Mu by’ukuri we yari umwe mu bagaragu bacu b’imbonera.

(25) Batanguranwa ku rugi (Yusufu ahunga, undi na we amukurura) maze umugore aca ikanzu ya Yusufu mu mugongo. Nuko bahurira ku muryango n’umugabo we, maze (umugore) aravuga ati “Ni iki wakorera uwashatse kugirira nabi umugore wawe kitari ukumufunga cyangwa kumuha igihano kibabaza?”



12 - Yusuf 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52879
العمر : 72

12 - Yusuf Empty
مُساهمةموضوع: رد: 12 - Yusuf   12 - Yusuf Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:48 pm


(26) (Yusufu) aravuga ati “(Uyu mugore) ni we wanyifuje”, nuko umuhamya wo mu muryango w'umugore atanga ubuhamya agira ati “Niba ikanzu ye yacitse imbere, umugore araba yavuze ukuri, naho (Yusufu) araba ari umunyabinyoma.”

(27) “Ariko niba ikanzu ye yacitse inyuma, umugore araba abeshya naho (Yusufu) avuga ukuri.”

(28) Maze (umugabo) abonye ikanzu ye (Yusufu) yacitse inyuma, aravuga ati “Mu by’ukuri ibi ni bimwe mu mayeri yanyu abagore! Rwose, amayeri yanyu arahambaye.”

(29) (Umugabo aramubwira ati) “Yusufu! Ubyirengagize (ntubivuge). Nawe (mugore) saba imbabazi z’icyaha cyawe. Mu by’ukuri wari mu banyamakosa.”

(30) Nuko abagore bo mu mujyi (bumvise iyo nkuru) baravuga bati “Umugore w’Umutware yararikiye umucakara we! Rwose urukundo rwamuhumye (umutima)! Mu by’ukuri turabona ari mu buyobe bugaragara.”

(31) Nuko (uwo mugore) yumvise ibyo bamuvugaho, arabatumira anabategurira ibyo begamaho, anaha buri wese muri bo icyuma (cyo gukata ibiribwa), maze abwira (Yusufu) ati “Ngaho sohoka ubanyure imbere.” Bamubonye baramurangarira (kubera ubwiza bwe) maze bitemagura intoki, baravuga bati “Allah abiturinde! Uyu si ikiremwa muntu! Ahubwo ni malayika mutagatifu!”

(32) Aravuga ati “Uwo ni we watumye mumveba! Rwose naramwifuje ariko arabyirinda! Ariko (ubutaha) nadakora ibyo mutegeka, azafungwa kandi azaba mu basuzuguritse.”

(33) (Yusufu) aravuga ati “Nyagasani! Gereza ni yo nziza kuri njye kuruta ibyo bampamagarira gukora (ubusambanyi). Kandi nuramuka utandinze imigambi yabo, nazabumvira hanyuma nkaba mu bantu b’injinji (b’abanyabyaha).”

(34) Nuko Nyagasani we yakira ubusabe bwe, maze amukiza imigambi yabo. Mu by’ukuri We ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.

(35) Hanyuma bamaze kubona ibimenyetso (by’uko Yusufu ari umwere) basanga bagomba kumufunga igihe runaka (kugira ngo bakumire igisebo).

(36) Nuko (Yusufu) yinjirana n’abasore babiri muri gereza. Umwe muri bo aravuga ati “Mu by’ukuri narose nenga inzoga.” Undi aravuga ati “Mu by’ukuri njye narose nikoreye imigati ku mutwe inyoni ziyindiraho.” (Baravuga bati) “Dusobanurire iby’izo nzozi. Mu by’ukuri tubona uri mu bakora ibyiza.”

(37) Aravuga ati “Ntabwo amafunguro mwagenewe ari bubagereho ntarazibasobanurira. Ibyo ni bimwe mu byo Nyagasani wanjye yanyigishije. Mu by’ukuri naciye ukubiri n’imyemerere y’abantu batemera Allah bakanahakana imperuka.”

(38) “Kandi nakurikiye idini ry’abakurambere banjye (ari bo) Ibrahimu, Isihaka na Yakubu, ndetse ntibikwiye ko twabangikanya Allah n’icyo ari cyo cyose. Izo ni zimwe mu ngabire za Allah kuri twe ndetse no ku bantu bose; nyamara abenshi mu bantu ntibashimira.”

(39) “Yemwe bagenzi banjye (mwembi turi kumwe) muri gereza! Ese (kugaragira) ibigirwamana binyuranye ni byo byiza? Cyangwa (ibyiza ni ukugaragira) Allah, Umwe rukumbi, Umunyembaraga z’ikirenga?”

(40) “Ibyo musenga mu cyimbo cye (Allah) ni amazina masa (adafite icyo avuze) mwihimbiye; mwe n’abakurambere banyu, nyamara Allah atarigeze abibahera uburenganzira. Nta wundi ukwiye gutanga itegeko (ry’ukwiye gusengwa) usibye Allah. Yategetse ko nta kindi mugomba kugaragira uretse We wenyine. Iryo ni ryo dini ritunganye, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.”

(41) “Bagenzi banjye mwembi (turi kumwe) muri gereza! (Ibisobanuro by’inzozi zanyu) ni uko umwe muri mwe (warose yenga inzoga, azafungurwa) maze akazasukira Shebuja inzoga, naho undi (warose yikoreye imigati) azabambwa maze inyoni zirye ku mutwe we. Umwanzuro wamaze gufatwa ku byo mwansobanuzaga.”

(42) Nuko (Yusufu) abwira uwo yari azi ko azafungurwa ati “Uzamvuganire kuri Shobuja.” Ariko Shitani yamwibagije kumuvuganira kuri Shebuja, nuko (Yusufu) amara (indi) myaka muri gereza.

(43) Umwami (yaje kurota), aravuga ati “Mu by’ukuri narose mbona inka ndwi zishishe ziribwa n’inka ndwi z’imiguta, (mbona) n’amahundo arindwi mabisi n’andi (arindwi) yumye. Yemwe byegera byanjye! Nimunsobanurire inzozi zanjye, niba koko muzi gusobanura inzozi.”

(44) Baravuga bati “(Izo nzozi zawe) ni uruvangitirane, ntizisobanutse, kandi ntabwo turi abahanga bo gusobanura inzozi (nk’izo).”

(45) Maze wa muntu warekuwe (mu bari bafunganywe na Yusufu) aza kwibuka nyuma y’igihe (ko atamuvuganiye), maze aravuga ati “Njye ndababwira ibisobanuro byazo, ngaho nimunyohereze (kuri Yusufu).”

(46) (Aravuga ati) “Yewe Yusufu w’umunyakuri! Dusobanurire iby’inka ndwi zishishe ziribwa n’izindi indwi z’imiguta, n’iby’amahundo arindwi mabisi n’andi (arindwi) yumye, kugira ngo nsubire ku bantu (bantumye), bityo basobanukirwe (iby’izo nzozi).”

(47) (Yusufu) aravuga ati “Muzahinga imyaka irindwi ikurikirana, maze ibyo muzasarura muzabirekere mu misogwe yabyo, usibye bike mu byo muzarya.”

(48) “Nyuma y’icyo gihe, hazaza (imyaka) irindwi (y’amapfa) izarya ibyo muzaba mwarayihunikiye, usibye bike muzaba mwarazigamye (nk’imbuto).”

(49) “Maze nyuma yayo haze umwaka abantu babone imvura nyinshi (beze byinshi) nuko benge (imitobe myinshi).”

(50) Nuko umwami aravuga ati "Nimumunzanire!" Ariko Intumwa imugezeho, (Yusufu) aravuga ati “Subira kwa Shobuja umubaze ku byerekeye abagore bitemaguye intoki (bari bagambiriye kunshinja ibinyoma)! Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Umumenyi uhebuje w’amayeri yabo.”



12 - Yusuf 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52879
العمر : 72

12 - Yusuf Empty
مُساهمةموضوع: رد: 12 - Yusuf   12 - Yusuf Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:48 pm


(51) (Umwami akoranya abo bagore) aravuga ati “Ni iyihe mpamvu yabateye kwifuza Yusufu?” Baravuga bati “Allah abimurinde! Nta kibi twamubonyeho.” Umugore w’umunyacyubahiro (na we) aravuga ati “Ubu noneho ukuri kuragaragaye; ni njye wamwifuje, kandi rwose ari mu banyakuri.”

(52) (Nuko Yusufu aravuga ati) “Ibyo (byo gushaka ko abagore babanza kubazwa) ni ukugira ngo (wa mutware) amenye ko ntigeze muhemukira rwihishwa. Kandi mu by’ukuri Allah ntashoboza abahemu kugera ku migambi yabo mibi.”

(53) “Kandi sinigira umwere (kuko nanjye naburaga gato ngo mwifuze). Mu by’ukuri umutima akenshi utegeka gukora ibibi, uretse uwo Nyagasani wanjye yagiriye impuhwe. Rwose Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”

(54) Maze umwami (abonye ko Yusufu abaye umwere) aravuga ati “Mumunzanire mugire umujyanama wihariye!” Nuko amaze kuvugana na we (ashima imico ye) aravuga ati “Mu by’ukuri uyu munsi ubaye umunyacyubahiro w’umwizerwa muri twe.”

(55) (Yusufu) aravuga ati “Nshinga ibigega by’igihugu, kuko mu by’ukuri ndi umubitsi ubisobanukiwe.”

(56) Uko ni ko twagize Yusufu umuntu ukomeye mu gihugu (Misiri), agituramo aho ashaka. Duhundagaza impuhwe zacu ku wo dushaka, kandi ntitujya tuburizamo ibihembo by’abakora ibyiza.

(57) Kandi rwose, ibihembo byo ku munsi w’imperuka ni byo byiza kuri ba bandi bemeye bakaba baranagandukiraga Allah.

(58) Nuko (amapfa aratera) abavandimwe ba Yusufu (basuhukira mu Misiri gushakayo amafunguro), binjira iwe arabamenya, ariko bo ntibamumenya.

(59) Amaze kubategurira ibiribwa (basabye) aravuga ati “(Ubutaha) muzanzanire umuvandimwe wanyu kuri so (Benjamini). Ese ntimubona ko mbuzuriza ibipimo kandi nkanakira neza abashyitsi?”

(60) “Nimuramuka mutamunzaniye nta biribwa muzapimirwa iwanjye, kandi ntimuzanyegere.”

(61) Baravuga bati “Tuzinginga se amuduhe, kandi rwose tuzabikora.”

(62) (Yusufu) abwira abagaragu be ati “Mushyire amafaranga baguze ibiribwa mu mitwaro yabo (mu ibanga), kugira ngo bazabibone basubiye iwabo, bityo bazagaruke.”

(63) Nuko bageze kwa se, baravuga bati “Dawe! Twahakaniwe kuzongera gupimirwa (ibiribwa tutajyanye n’umuvandimwe wacu Benjamini). None duhe umuvandimwe wacu tujyane, kugira ngo tuzapimirwe (ibiribwa), kandi rwose tuzamurinda.”

(64) (Se) aravuga ati “Ese muragira ngo mbizere mubahe, nk’uko nabizeye mbere nkabaha umuvandimwe we (Yusufu ntimumugarure)? Allah ni We Murinzi mwiza, kandi ni We Munyembabazi usumba abandi.”

(65) Nuko (bageze imuhira) bahambuye imitwaro yabo, basanga amafaranga (baguze ibiribwa) bayasubijwe, baravuga bati “Dawe! Ni iki kindi dushaka kitari iki? Ngaya amafaranga (twari twishyuye) twayasubijwe! (Bityo duhe Benjamini tujyane) kugira ngo tuzanire umuryango wacu ibiribwa (byinshi), kandi umuvandimwe wacu tuzamurinda, ndetse twongererwe n'igipimo (cy’ibiribwa) bingana n’umutwaro w'ingamiya, dore ko icyo gipimo cyoroheye (umwami kugitanga).”

(66) (Se) aravuga ati “Ntabwo namubaha mutampaye isezerano murahira ku izina rya Allah ko muzamungarurira, usibye igihe mwagotwa (n’umwanzi, akabaganza akamubambura).” Bamaze kumurahirira, aravuga ati “Allah ni Umuhamya w’ibyo tuvuze.”

(67) Aranavuga ati “Bana banjye! (Nimugera mu Misiri) ntimuzinjirire mu irembo rimwe, ahubwo muzinjirire mu marembo atandukanye, kandi nta na kimwe nabamarira ku byo Allah yagena. Mu by’ukuri umwanzuro ni uwa Allah; ni We niringiye, kandi abiringira bose bajye baba ari We biringira.”

(68) Nuko ubwo binjiriraga (mu marembo atandukanye) nk’uko se yari yabibategetse, nta cyo byabamariye ku byagenwe na Allah, ariko zari impungenge zari mu mutima wa Yakubu yasohoye. Mu by’ukuri we (Yakubu) yari umumenyi kuko twari twaramwigishije, ariko abenshi mu bantu ntibabizi.

(69) Nuko binjiye kwa Yusufu, yiyegereza mwene nyina (Benjamini), maze (aramwongorera) ati “Mu by’ukuri ndi umuvandimwe wawe (Yusufu), bityo ntuterwe agahinda n’ibyo (abavandimwe bacu) bajyaga bakora.”

(70) Nuko amaze kubategurira imitwaro yabo, ashyira ingemeri (ikoze muri zahabu) mu mutwaro wa mwene nyina, maze (umwe mu bakozi be) avuza akamo ati “Yemwe mwa bagenzi mwe! Mu by’ukuri muri abajura!”

(71) Barahindukira baravuga bati “Ni iki mwabuze?”

(72) Baravuga bati “Twabuze ingemeri y’umwami, kandi uyizana arahembwa ibingana n’umutwaro w'ingamiya, kandi ibyo ndabyishingiye.”

(73) Baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah! Rwose murabizi ko tutazanywe no gukora ubwangizi mu gihugu (cya Misiri), ndetse nta n’ubwo turi abajura.”

(74) (Abakozi ba Yusufu) baravuga bati “Ubwo se igihano cye (uwibye) kiraba ikihe, nibiba bigaragaye ko muri ababeshyi?”

(75) Baravuga bati “Igihano cy’uri buyisanganwe mu mutwaro we, abe ari we uhanirwa icyaha yakoze (agirwe umucakara). Uko ni ko duhana inkozi z’ibibi.”



12 - Yusuf 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52879
العمر : 72

12 - Yusuf Empty
مُساهمةموضوع: رد: 12 - Yusuf   12 - Yusuf Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:49 pm


(76) Nuko (Yusufu) atangira (gusaka) ahereye ku mitwaro y’abandi (bavandimwe be) mbere (yo gusaka) umutwaro wa mwene nyina. Hanyuma ayikura mu mutwaro wa mwene nyina. Uko ni ko twashoboje Yusufu kugera ku mugambi (wo gusigarana mwene nyina). Ntabwo yari kubasha kugumana mwene nyina ibwami bitari ku bushake bwa Allah. Tuzamura mu nzego uwo dushatse. Kandi hejuru ya buri mumenyi, hari Umumenyi w’ikirenga (Allah).

(77) (Abavandimwe ba Yusufu) baravuga bati “Niba yibye, hari na mwene nyina (Yusufu) wigeze kwiba.” Nuko Yusufu abigira ibanga mu mutima we, ntiyabibagaragariza. Avuga (yibwira) ati “Ni mwe babi kurusha (uwo muvuga)! Kandi Allah azi neza ibyo muvuga.”

(78) Baravuga bati “Yewe Munyacyubahiro! Mu by’ukuri (Benjamini) afite se w'umusaza cyane (ntiyakwihanganira kumubura). Bityo, sigarana umwe muri twe mu cyimbo cye. Mu by’ukuri tubona uri mu bagiraneza.”

(79) (Yusufu) aravuga ati “Allah aturinde kuba twagira undi dufata usibye uwo twasanganye umutungo wacu. Mu by’ukuri (turamutse tubikoze) icyo gihe twaba tubaye inkozi z’ibibi.”

(80) Nuko bamaze gutakaza icyizere (cyo kuba bakwemererwa kugira undi basiga mu cyimbo cya Benjamini), bariherera bajya inama maze umukuru muri bo aravuga ati “Ese ntimuzi ko so yagiranye namwe isezerano mu izina rya Allah (ko muzamugarura), kandi na mbere mutarubahirije (ibyo mwasezeranye) kuri Yusufu? Bityo, sinzigera mva kuri ubu butaka (Misiri) keretse data abimpereye uburenganzira, cyangwa Allah agaca iteka (ryo kuhava mujyanye), kuko ari we Mukiranuzi usumba abandi.”

(81) (Ati) nimusubire kwa so mumubwire muti “Dawe! Mu by’ukuri umwana wawe yaribye, kandi ibyo duhamya ni ibyo twabonye (kuko basanze ingemeri yabo mu mutwaro we). Kandi (igihe twaguhaga isezerano) ntitwari tuzi ibyihishe (ko aziba bakamusigarana).”

(82) “Unabaze (abatuye) umudugudu twarimo (mu Misiri) ndetse unabaze abagenzi twari kumwe; rwose turavuga ukuri.”

(83) (Yakobo) aravuga ati “Ahubwo imitima yanyu yabashishikarije gukora ikibi (kuri Benjamini mukigeraho). Bityo, kwihangana ni byo byiza (kuri njye), hari ubwo Allah yazabangarurira bose. Mu by’ukuri ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”

(84) Nuko abatera umugongo aravuga ati “Mbega agahinda ntewe no kubura Yusufu!” Maze amaso ye arahuma kubera agahinda (ariko ariyumanganya) kandi ashenguka.

(85) Baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah! Ntuzigera ureka kwibuka Yusufu kugeza ubwo ushegeshwe n’agahinda cyangwa kakaguhitana!”

(86) (Yakobo) aravuga ati “Mu by’ukuri akababaro n’agahinda byanjye mbituye Allah. Kandi nzi ibyo mutazi kuri Allah.”

(87) “(Ati) bana banjye! Nimujye (mu Misiri) mushakishe amakuru ya Yusufu na mwene nyina, kandi ntimutakaze icyizere (cyo kubona Yusufu) ku bw’impuhwe za Allah. Mu by’ukuri nta batakaza icyizere ku mpuhwe za Allah, usibye abantu b’abahakanyi.”

(88) Nuko binjiye iwe (kwa Yusufu) baravuga bati “Yewe Munyacyubahiro! Twe n’imiryango yacu twatewe n’amapfa, none twazanye amafaranga make cyane; bityo dupimire utwuzurize (nk’ibyo waduhaye), kandi udufashe. Mu by’ukuri Allah agororera abagiraneza.”

(89) Aravuga ati “Ese muribuka ibyo mwakoreye Yusufu na mwene nyina, igihe mwari injiji (mutazi ingaruka zabyo)?”

(90) Baravuga bati “Ese mu by’ukuri ni wowe Yusufu?” Ati “Ni njye Yusufu, n’uyu (Benjamini) ni mwene mama. Rwose, Allah yatugiriye neza. Mu by’ukuri ugandukira (Allah) akanihangana, Allah ntaburizamo ibihembo by'abakora ibyiza.”

(91) Baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah, rwose Allah yarakuturutishije, kandi mu by’ukuri twari abanyamakosa.”

(92) Aravuga ati “Uyu munsi ntawe ubaveba; Allah abababarire, kandi ni We Munyempuhwe usumba abandi.”

(93) “Nimujyane iyi kanzu yanjye muyishyire mu buranga bwa Data, arahita ahumuka, kandi munzanire umuryango wanyu wose.”

(94) Nuko itsinda ry’abagenzi (ryarimo abavandimwe ba Yusufu) risohotse mu gihugu (cya Misiri) umubyeyi wabo (Yakobo) aravuga ati “Mu by’ukuri ndumva impumuro ya Yusufu, niba mutari bubyite uburindagizi (kubera izabukuru).”

(95) (Abari kumwe na we) baravuga bati “Turahiye ku izina rya Allah ko mu by’ukuri ukiri mu makosa yawe ya kera (yo gukunda Yusufu no kutamwibagirwa).”

(96) Nuko ubwo uwari uzanye inkuru nziza (y’uko Yusufu akiriho) yahageraga, yamushyize ikanzu ya Yusufu mu buranga, ahita ahumuka. Aravuga ati “Sinababwiye ko nzi ibyo mutazi kuri Allah?”

(97) Baravuga bati “Dawe! Dusabire imbabazi z’ibyaha byacu. Mu by’ukuri twari abanyabyaha.”

(98) Aravuga ati “Nzabasabira imbabazi kuri Nyagasani wanjye. Mu by’ukuri We ni Uhebuje mu kubabarira, Nyirimbabazi.”

(99) Nuko (Yakobo n’abana be) binjiye kwa Yusufu, ahobera ababyeyi be maze aravuga ati “Nimwinjire mu Misiri ku bushake bwa Allah mutekanye.”

(100) Nuko azamura ababyeyi be (abicaza) ku ntebe y’ubwami bwe maze (ababyeyi n’abavandimwe be) bamwikubita imbere bamuha icyubahiro, maze aravuga ati “Dawe! Iki ni cyo gisobanuro cy’inzozi zanjye narose! Rwose Nyagasani wanjye yazigize impamo. Yanangiriye neza ubwo yankuraga mu nzu y’imbohe, akaba anabazanye mwese abakuye mu buzima bw’icyaro, nyuma y’uko Shitani anteranyije n’abavandimwe banjye. Rwose Nyagasani wanjye ibyo ashaka abikorana ubwitonzi. Mu by’ukuri ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”



12 - Yusuf 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52879
العمر : 72

12 - Yusuf Empty
مُساهمةموضوع: رد: 12 - Yusuf   12 - Yusuf Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:49 pm


(101) “Nyagasani! Rwose wampaye ku bwami (bwa Misiri), unanyigisha gusobanura inzozi; (ni wowe) Muhanzi w’ibirere n'isi! Ni wowe Mugenga wanjye ku isi no ku mperuka. Uzanshoboze gupfa ndi Umuyisilamu kandi uzampuze n’abagaragu bawe b’intungane.”

(102) Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi). Kuko ntiwari kumwe na bo (abavandimwe ba Yusufu) ubwo bumvikanaga mu mugambi wabo (wo kugirira nabi Yusufu).

(103) Kandi ntabwo abenshi mu bantu (babangikanya Imana) baba abemeramana kabone n’ubwo washyiraho umuhate.

(104) Ndetse nta n’ubwo (kubagezaho ubutumwa) ubibasabira igihembo (yewe Muhamadi); ahubwo (Qur’an) ni urwibutso ku bantu bose.

(105) Ese ni ibimenyetso bingahe banyuraho mu birere no ku isi (bigaragaza ko Imana ari imwe), ariko bakabyirengagiza?

(106) Nyamara abenshi muri bo ntibashobora kwemera Allah batamubangikanyije.

(107) Ese bumva batekanye ku buryo batagerwaho n'ibihano bya Allah bikabagota, cyangwa bakagerwaho n'imperuka ibatunguye mu buryo batazi?

(108) Vuga (yewe Muhamadi) uti "Iyi ni yo nzira yanjye, mpamagarira (abantu) kugana Allah nshingiye ku bumenyi buhamye, njye n’abankurikiye. Ubutagatifu ni ubwa Allah. Kandi njye ntabwo ndi mu babangikanyamana.”

(109) Kandi mbere yawe nta bandi twigeze twohereza ngo tubahishurire ubutumwa, usibye ko babaga ari abagabo bakomoka mu midugudu (twabaga tuboherejemo). Ese ntibatambagira isi ngo barebe uko iherezo (ry’abahakanyi) bababanjirije ryagenze? Kandi ubuturo bw’imperuka ni bwo bwiza kuri ba bandi bagandukiraga Allah. Ese nta bwenge mugira?

(110) (Yewe Muhamadi! Ntuzibwire ko kugera ku ntsinzi byoroshye, kuko n’Intumwa zakubanjirije zitayigezeho ako kanya, ahubwo) izo Ntumwa zageraga aho ziheba zigakeka ko zahakanywe burundu; icyo gihe inkunga yacu ikaba ari bwo izigeraho, maze tukarokora abo dushaka. Kandi ibihano byacu ntibikumirwa ku bantu b’inkozi z’ibibi.

(111) Rwose muri (izo) nkuru zabo harimo inyigisho ku banyabwenge. Ntabwo (Qur’an) ari inkuru mpimbano, ahubwo ishimangira (ibitabo) byayibanjirije, ikanasobanura buri kintu, ndetse ikaba n’umuyoboro n'impuhwe ku bantu bemera (Allah).



12 - Yusuf 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
12 - Yusuf
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: