منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 11 - Hud

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

11 - Hud Empty
مُساهمةموضوع: 11 - Hud   11 - Hud Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:44 pm

11 - Hud
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Alif Laam Raa[119]. Iki ni igitabo kigizwe n’imirongo yasobekanywe ubushishozi, hanyuma isesengurwa na Nyirubugenge buhambaye, Umumenyi wa byose.
[119]Alif Laam Raa: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu ntangiriro ya Surat Al Baqarat.

(2) (Twahishuye Qur’an) kugira ngo mutazagira undi mugaragira utari Allah. Mu by’ukuri njye (Muhamadi) ndi Umuburizi wanyu uturutse kuri We (Allah), nkaba n’utanga inkuru nziza.

(3) No kugira ngo musabe imbabazi Nyagasani wanyu ndetse munamwicuzeho, bityo azabahe ibyishimo bihebuje kugeza igihe cyagenwe (cyo gupfa), anahe buri wese wakoze neza ibihembo bye. Ariko nimwigomeka (mukirengagiza ibyo mbahamagarira), mu by’ukuri njye ndatinya ko mwazahura n’ibihano byo ku munsi ukomeye.

(4) Kwa Allah ni ho muzagaruka (nyuma yo gupfa). Kandi ni We Ushobora byose.

(5) Nta gushidikanya ko mu by’ukuri bahisha ibiri mu bituza byabo bakiyegeranya bagamije guhisha (ibirimo). Rwose n’iyo bipfutse imyambaro yabo, (Allah) amenya ibyo bahishe n’ibyo bagaragaza. Mu by’ukuri We ni Umumenyi uhebuje w’ibiri mu bituza (by’abantu).

(6) Buri kiremwa cyose kigenda ku isi, Allah yakigeneye amafunguro. Kandi azi ubuturo bwacyo (ku isi) n’aho gishyikira (nyuma yo gupfa). Byose biri mu gitabo gisobanutse.

(7) Ni na We waremye ibirere n'isi mu minsi itandatu, kandi Ar’shi[120] ye yari hejuru y’amazi; (ibyo byose yabikoze) kugira ngo abagerageze (bityo agaragaze) muri mwe urusha abandi ibikorwa byiza. Ariko uramutse ubabwiye uti “Mu by’ukuri muzazurwa nyuma yo gupfa”, ba bandi bahakanye bavuga bati “Iyi (Qur’an) nta kindi iri cyo uretse ko ari uburozi bugaragara.”
[120] Reba uko twasobanuye iri jambo Surat ul A’araf: 54.

(8) Kandi turamutse dukerereje ibihano kuri bo kugeza igihe cyagenwe, rwose bavuga (bannyega) bati “Ni iki kibibujije?” Bamenye ko umunsi (ibihano) bizabageraho ntakizabibakiza, kandi bazagotwa (n’ibihano) by’ibyo bajyaga bakerensa.

(9) N’iyo dusogongeje umuntu ku mpuhwe ziduturutseho nyuma tukazimwambura, mu by’ukuri ariheba cyane agahakana yivuye inyuma (inema za Allah).

(10) Kandi n’iyo tumusogongeje ku byiza nyuma yo kugerwaho n'amakuba, rwose aravuga ati “Ibibi bimvuyeho”, nuko akishima akanirata cyane.

(11) Uretse ba bandi bihanganye bakanakora ibikorwa byiza; abo bazahabwa imbabazi ndetse n’igihembo gihebuje (Ijuru).

(12) Hari ubwo wowe (Muhamadi) wareka (kubagezaho) bimwe mu byo uhishurirwa, ndetse n’igituza cyawe kikaremererwa kuko bavuga bati “Kuki atamanuriwe ubutunzi cyangwa ngo azane n’umumalayika (ushimangira ubutumwa bwe)?” (Bagezeho ibyo uhishurirwa, kuko) mu by’ukuri wowe uri umuburizi. Kandi Allah ni Umuhagararizi wa byose.

(13) Cyangwa baravuga bati “(Intumwa Muhamadi) yarayihimbiye (Qur’an).” Vuga uti “Ngaho nimuzane isura (ibice bya Qur’an) icumi mwihimbiye zimeze nka yo, maze muniyambaze abo mushoboye bose batari Allah, niba koko muri abanyakuri.”

(14) Ubwo nibatazibazanira, mumenye ko (Qur’an) yahishuwe ku bumenyi bwa Allah, kandi ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri itari We. Ku bw’ibyo se mwemeye guca bugufi (kuba Abayisilamu)?

(15) Abashaka ubuzima bwo ku isi n'imitako yayo, tuzabahembera ibikorwa byabo byuzuye bakiyiriho, ndetse nta n’ikigabanyijweho.

(16) Abo ni ba bandi batazagira ikindi bahembwa ku munsi w’imperuka uretse umuriro, kandi ibyo bayikozeho (isi) nta cyo byabamariye, ndetse n’ibyo bakoraga byabaye imfabusa.

(17) Ese abashingiye ku kuri (abemeramana) guturutse kwa Nyagasani wabo, maze uko kuri (Qur’an) kugasomwa n’umuhamya (Malayika Jibril) umuturutseho, ndetse na mbere y’uko kuri, hari igitabo (Tawurati) cyahishuriwe Musa ari umuyoboro n’impuhwe, na cyo bakaba bacyemera; (ese abo baba kimwe n’abayobye?) Naho abo mu dutsiko bahakanye uko kuri, umuriro ni ryo sezerano ryabo. Bityo, ibyo ntukabishidikanyeho kuko rwose (iyo Qur’an) ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe, ariko abenshi mu bantu ntibemera.

(18) Ni nde nkozi y’ibibi kurusha uhimbira Allah ikinyoma? Abo bazahagarikwa imbere ya Nyagasani wabo (ku munsi w’imperuka), maze abahamya (abamalayika n’abahanuzi) bavuge bati “Aba ni bo babeshyeye Nyagasani wabo!” Nta gushidikanya ko umuvumo wa Allah uri ku nkozi z’ibibi;

(19) Ba bandi bakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, bakifuza ko (iyo nzira) yatana (ngo igendere ku marangamutima yabo), kandi bagahakana imperuka.

(20) Abo ntabwo bananirana (nta ho bacikira ibihano bya Allah) ku isi, kandi nta barinzi (babibarinda) batari Allah, ndetse bazanakubirwa kabiri ibihano (kubera ko) batashoboraga kumva ndetse ntibanashobore kubona (ukuri).

(21) Abo ni bo bihombeje ubwabo, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) bizabitarura babibure!

(22) Mu by’ukuri nta gushidikanya ko ari bo bazaba abanyagihombo gihambaye ku munsi w’imperuka.

(23) Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ndetse bakanicisha bugufi kuri Nyagasani wabo; bazaba mu Ijuru ubuziraherezo.

(24) Urugero rw'amatsinda abiri (iry’abahakanyi n’iry’abemeramana) ni nko gufata umuntu utabona ndetse akaba atanumva, ukamugereranya n'ubona kandi akaba yumva. Ese ayo matsinda yombi uyagereranyije yareshya? Ese ntimwibuka?

(25) Mu by’ukuri twohereje Nuhu ku bantu be (arababwira ati) “Rwose njye ndi umuburizi wanyu ugaragara.”



11 - Hud 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

11 - Hud Empty
مُساهمةموضوع: رد: 11 - Hud   11 - Hud Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:44 pm


(26) “(Ndababurira) ko mutagomba kugira undi musenga utari Allah. Mu by’ukuri ndatinya ko mwazahura n’ibihano by'umunsi ubabaza.”

(27) Nuko ibikomerezwa byo mu bantu be byahakanye biravuga biti “Tubona uri umuntu nkatwe kandi nta n’abandi bagukurikiye uretse abaciriritse muri twe, ndetse na bo bakaba barabikoze badatekereje. Kandi nta n’icyo muturusha, ahubwo dutekereza ko muri abanyabinyoma.”

(28) (Nuhu) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ese murabibona mute ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, akaba ari na we wampundagajeho impuhwe (ubutumwa) zimuturutseho, ariko mwe (izo mpuhwe) mukaba mutazibona; none se ubwo twabahatira (gukurikira ubutumwa) kandi mubyanga?”

(29) “Yemwe bantu banjye! Nta mutungo mbibasabira, ndetse nta n’ahandi nteze igihembo uretse kwa Allah. Ntabwo nshobora kwirukana abemeramana, kuko mu by’ukuri bazahura na Nyagasani wabo, ariko njye ndabona muri abantu b’injiji.”

(30) “Yemwe bantu banjye! Ni nde wankiza (ibihano bya) Allah ndamutse mbirukanye? Ese ntimwibuka?”

(31) “Simbabwira ko mfite ibigega bya Allah, nta n’ubwo nzi ibitagaragara, ndetse nta n’ubwo mbabwira ko ndi umumalayika, kandi nta n’ubwo mbwira abo amaso yanyu asuzugura ko Allah atazabahundagazaho ibyiza. Allah ni We uzi ibiri mu mitima yabo. (Ndamutse mbibabwiye) naba mbaye mu nkozi z’ibibi.”

(32) Baravuga bati “Yewe Nuhu! Rwose watugishije impaka unazitugisha ubugira kenshi; ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano), niba koko uri mu banyakuri.”

(33) (Nuhu) aravuga ati “Mu by’ukuri Allah ni We wenyine uzabibazanira nabishaka, kandi ntimunaniranye (nta ho mwabihungira.)”

(34) “Ndetse nta n’ubwo inama zanjye zabagirira akamaro kabone n’ubwo naba nshatse kuzibagira, igihe Allah ashaka kubarekera mu buyobe. Ni We Nyagasani wanyu kandi iwe ni ho muzasubizwa.”

(35) Cyangwa se (ababangikanyamana b’i Maka) bavuga ko (Muhamadi) yayihimbiye (Qur’an)? Vuga uti “Niba narayihimbye icyo cyaha kimbarweho, ariko njye nta ho mpuriye n’ibyaha mukora.”

(36) Kandi Nuhu yahishuriwe (ubutumwa bugira buti) “Mu bantu bawe ntawe uzagira ukwemera, usibye abamaze kwemera. Bityo, ntukababazwe n’ibyo bakoraga.”

(37) “Maze wubake inkuge tukurinze, (bijyanye) n’ubutumwa bwacu, kandi ntunsabe (kubabarira) ba bandi b’inkozi z’ibibi; kuko mu by’ukuri bagomba kurohama.”

(38) Nuko ubwo yubakaga inkuge, buri uko ibikomerezwa byo mu bantu be byamunyuragaho, byaramusekaga. Akavuga ati “Niba mutunnyega natwe tuzabannyega nk’uko mutunnyega.”

(39) “Muzanamenya uzagerwaho n'ibihano bimusuzuguza ndetse akazanagerwaho n'ibihano bihoraho.”

(40) Nuko ubwo itegeko ryacu (ryo kubahana) ryasohoraga, maze itanura rigatangira gupfupfunyukamo amazi afite imbaraga (nk’ikimenyetso cy’uko ibihano bije) twaravuze tuti “Shyiramo (mu nkuge) ikigabo n’ikigore (bya buri nyamaswa) ndetse n’umuryango wawe, uretse abaciriweho iteka (ryo kurimbuka; ari bo umugore wawe n’umwana wawe), unashyiremo abemeye.” Kandi ntawigeze yemera hamwe nawe uretse mbarwa.

(41) Nuko (Nuhu) aravuga ati “Muyinjiremo. Kugenda mu mazi kwayo no kugera ku mwaro kwayo bibe mu izina rya Allah. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.”

(42) Ubwo (ya nkuge) yari ibatwaye hagati mu muhengeri umeze nk'imisozi, Nuhu yahamagaye umuhungu we wari witaruye ati “Yewe mwana wanjye! Ngwino tujyane kandi ntube hamwe n'abahakanyi.”

(43) (Umuhungu we) aravuga ati “Ndahungira ku musozi undinde amazi.” (Nuhu) aravuga ati “Uyu munsi nta gikumira iteka rya Allah, usibye uwo yagiriye impuhwe (ni we uza kurokoka).” Nuko umuhengeri urabatandukanya maze (umuhungu we) aba mu barohamye.

(44) Maze isi irabwirwa iti “Yewe wa si we! Mira amazi yawe! Nawe wa kirere we! Hagarika (imvura yawe). Nuko amazi arakama, iteka (ryo kuboreka) riba rirasohoye. Maze (inkuge) ihagarara ku musozi witwa Judi[121]. Nuko havugwa imvugo igira iti “Ukurimbuka kubaye ku bantu b’ababangikanyamana!”
[121] Umusozi witwa Judi, uherereye kuri ubu mu majyepfo y’igihugu cya Turukiya.

(45) Nuko Nuhu ahamagara Nyagasani we agira ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri umuhungu wanjye ari mu bagize umuryango wanjye! Kandi rwose isezerano ryawe ni ukuri, ndetse ni na we Mucamanza usumba abandi.”

(46) (Allah) aravuga ati “Yewe Nuhu! Rwose we (umuhungu wawe warohamye) ntabwo ari mu bagize umuryango wawe (nagusezeranyije kurokora). Mu by’ukuri ibikorwa bye ntibitunganye, kandi ntukambaze ibyo udafitiye ubumenyi. Mu by’ukuri ndakugira inama ngo utavaho ukaba umwe mu njiji.”

(47) (Nuhu) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Ndakwiragije ngo undinde kuba nakubaza ibyo ntafitiye ubumenyi. Kandi uramutse utambabariye ngo unangirire impuhwe, mu by’ukuri naba mu banyagihombo.”

(48) Arabwirwa ati “Yewe Nuhu! Ururuka (mu nkuge) mu mahoro aduturutseho, kandi imigisha ikubeho no ku bantu bazakomoka ku bo muri kumwe. Ariko (hari abandi) bantu tuzaha umunezero (w’igihe gito), maze ku iherezo bakazagerwaho n'ibihano bibabaza biduturutseho.”

(49) Izo ni zimwe mu nkuru z’ibyihishe tuguhishurira (yewe Muhamadi); wowe n’abantu bawe nta zo mwari muzi mbere (y'ihishurwa) ry’iyi (Qur’an). Bityo, ihangane kuko mu by’ukuri iherezo (ryiza) rizaba iry’abagandukira (Allah).

(50) N’abantu bo mu bwoko bw’aba Adi twaboherereje umuvandimwe wabo Hudu, aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari We. Nta kindi muri cyo uretse kuba abahimba ibinyoma.”



11 - Hud 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

11 - Hud Empty
مُساهمةموضوع: رد: 11 - Hud   11 - Hud Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:45 pm


(51) “Yemwe bantu banjye! (Kubagezaho ubutumwa) nta gihembo mbibasabira, ahubwo igihembo cyanjye ngiteze ku wandemye. Ese ntimutekereza?”

(52) Yemwe bantu banjye! Nimusabe imbabazi Nyagasani wanyu maze munamwicuzeho; (ibyo nimubikora) azaboherereza imvura nyinshi (izeza imyaka yanyu), anabongerere imbaraga ku zo musanganywe. Kandi muramenye ntimuzirengagize (ibyo mbabwira) ngo mube inkozi z’ibibi.

(53) Baravuga bati “Yewe Hudu! Nta kimenyetso utuzaniye, kandi nta n’ubwo tuzigera tureka imana zacu kubera ibyo utubwira, ndetse nta n’ubwo duteze kukwemera.”

(54) Icyo twavuga ni uko zimwe mu mana zacu zaguteje ibyago (kuko ubuza abantu kuzisenga). Aravuga ati “Mu by’ukuri njye ntanze Allah ho umuhamya, kandi namwe nimube abahamya ko rwose nitandukanyije n’ibyo mumubangikanya musenga,

(55) Bitari We (Allah). Ngaho nimuncurire imigambi mibisha mwese kandi ntimundindirize.”

(56) “Mu by’ukuri njye niringiye Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Nta kiremwa na kimwe gifite ubugingo Allah atagenga. Rwose, Nyagasani wanjye ni We ufite inzira igororotse.”

(57) “Ubwo nimutera umugongo (ukuri, mumenye ko) njye namaze kubagezaho ubutumwa nahawe, kandi Nyagasani wanjye azabasimbuza abandi bantu, ndetse nta cyo muzamutwara. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Umurinzi wa byose.”

(58) Ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, twarokoye Hudu n’abemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, maze tubakiza ibihano bikomeye.

(59) Abo bari (abantu bo) mu bwoko bw’aba Adi. Bahakanye ibimenyetso bya Nyagasani wabo, bigomeka ku ntumwa ze, banakurikira amategeko ya buri mwibone wese winangira (utava ku izima).

(60) Kandi bakurikijwe umuvumo muri iyi si ndetse (uzanabakurikirana) no ku munsi w’imperuka. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri ubwoko bw’aba Adi bwahakanye Nyagasani wabwo. Barakarimbuka ba Adi, ari bo bantu ba Hudu!

(61) N’abantu bo mu bwoko bw’aba Thamudu, twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah! Nta yindi mana mufite ikwiye gusengwa itari We. Ni We wabahanze abakomoye mu gitaka anakibatuzaho. Bityo, nimumusabe imbabazi kandi munamwicuzeho, kuko mu by’ukuri, Nyagasani wanjye ari hafi, kandi asubiza ubusabe.”

(62) Baravuga bati “Yewe Swalehe! Mbere y’ibyo (uvuze by’uko tugomba kureka imana zacu), twari twiringiye ko uzaba umutware wacu. Ese uratubuza kugaragira ibyo abakurambere bacu basengaga? Mu by’ukuri twe dufite ugushidikanya guteye inkeke ku kuri kw’ibyo uduhamagarira (udutera guhuzagurika.)”

(63) (Swaleh) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ese murabibona mute ndamutse mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, akaba ari na we wampundagajeho impuhwe (ubutumwa) zimuturutseho, none se ni nde wankiza ibihano bya Allah ndamutse mwigometseho? Ku bw’ibyo, mwe nta cyo mwanyongerera uretse igihombo.”

(64) “Yemwe bantu banjye! Dore iyi ngamiya ya Allah ni ikimenyetso kuri mwe, bityo nimuyireke irishe ku butaka bwa Allah, kandi ntimuzayisagarire mutazavaho mugerwaho n’ibihano byegereje.”

(65) Nuko (baramuhinyura) barayica, maze aravuga ati “Nimwishimishe mu ngo zanyu mu minsi itatu gusa (nyuma yaho muzahanwa). Iryo ni isezerano ridahinyuzwa.”

(66) Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twarokoye Swaleh na ba bandi bemeye hamwe na we ku bw'impuhwe ziduturutseho, tunabakiza ikimwaro cy'uwo munsi. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni We Munyacyubahiro bihebuje, Ushobora byose.

(67) Nuko urusaku rukubita ab’inkozi z’ibibi maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo,

(68) Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri abantu bo mu bwoko bw’abitwa Thamudu bahakanye Nyagasani wabo. Barakarimbuka ba Thamudu!

(69) Kandi rwose Intumwa zacu zazaniye Aburahamu inkuru nziza (y’uko azabyara akazanororoka). Ziramubwira ziti “Salam (mugire amahoro!)” Arasubiza ati “Salam (mugire amahoro!)” Nuko ntiyazuyaza, abazimanira ikimasa cyokeje.

(70) Ariko ubwo yabonaga amaboko yabo ategera (amafunguro yabazimaniye), arabayoberwa, arabishisha. Baravuga bati “Witinya, kuko mu by’ukuri twatumwe ku bantu ba Loti.”

(71) N’umugore we (Sara) yari ahagaze (inyuma y’urusika abumva), maze araseka (atangajwe n’ibyo yumvise). Nuko tumuha inkuru nziza yo kuzabyara Is’haqa (Isaka), na nyuma Is’haqa (akazabyara) Yaqub (Yakobo).

(72) (Sara) aravuga ati “Ego ko! Nabyara nte kandi ndi umukecuru ndetse n’uyu mugabo wanjye ari umukambwe? Mu by’ukuri iki ni ikintu gitangaje!”

(73) (Abamalayika) baravuga bati “Ese uratangazwa n’itegeko rya Allah? Impuhwe za Allah n’imigisha ye nibibe kuri mwe, yemwe bantu bo mu muryango (wa Aburahamu). Mu by’ukuri (Allah) ni Ushimwa bihebuje, Umunyacyubahiro.”

(74) Nuko Aburahamu amaze gushira ubwoba no kugerwaho n'inkuru nziza, atangira kutugisha impaka (azigisha abo twatumye) avuganira abantu ba Loti.

(75) Mu by’ukuri Aburahamu yari umuntu udahutiraho, wibombarika (kuri Allah), wicuza (kuri Nyagasani we) cyane.



11 - Hud 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

11 - Hud Empty
مُساهمةموضوع: رد: 11 - Hud   11 - Hud Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:45 pm


(76) Yewe Abarahamu! Izo (mpaka) zireke. Mu by’ukuri itegeko rya Nyagasani wawe ryasohoye. Kandi rwose ibihano bidashobora gusubizwa inyuma birabageraho.

(77) Ubwo Intumwa zacu zageraga kwa Loti, yababajwe no kuza kwazo ndetse abura imbaraga zabarengera (kuko yakekaga ko baza gukorerwa ibya mfura mbi, dore ko atari azi ko ari abamalayika), maze aravuga ati “Uyu ni umunsi mubi cyane.”

(78) Nuko abantu be baza bihuta bamusanga, kandi kuva na mbere bari basanzwe bakora amahano (ubutinganyi). Aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ngaba abakobwa banjye ni bo babakwiye (mwashyingiranwa na bo). Ngaho nimugandukire Allah kandi ntimunkoze isoni imbere y’abashyitsi banjye! Ese nta n’umwe muri mwe ufite ubwenge?”

(79) Baravuga bati “Rwose uzi ko nta cyo dukeneye ku bakobwa bawe, kandi mu by'ukuri, uzi neza icyo dushaka!”

(80) Aravuga ati “Iyaba nari mbarushije imbaraga cyangwa ngo nishingikirize inkingi ikomeye (ari wo muryango ugizwe n’abanyembaraga, kugira ngo bamfashe kubabuza kugera ku byo mushaka).”

(81) (Abamalayika) baravuga bati “Yewe Loti! Mu by’ukuri twe turi Intumwa ziturutse kwa Nyagasani wawe. Ntibashobora kukugeraho (ngo bakugirire nabi). Bityo, hungana n’umuryango wawe mu ijoro, kandi muri mwe ntihagire n’umwe ureba inyuma uretse umugore wawe (uza gusigara inyuma), kuko mu by’ukuri aza kugerwaho n'ibiri bubagereho (abo batinganyi). Rwose isezerano ryabo (ryo kubarimbura) ni mu gitondo. Ese igitondo nticyegereje?”

(82) Maze ubwo itegeko ryacu ryasohoraga, twubitse imidugudu tubanyagiza imvura y’amabuye y’urufaya yo mu ibumba yacaniriwe.

(83) (Ayo mabuye) yashyizweho ibimenyetso na Nyagasani wawe. Kandi ibihano nk’ibyo ku nkozi z’ibibi ntibiri kure.

(84) N’abantu b’i Madiyani twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah, kuko nta yindi mana mufite itari We, kandi ntimukagabanye ibipimo n’iminzani (igihe mugize ibyo mupima). Njye ndabona mubayeho neza, mu by’ukuri ndatinya ko (muramutse muhakanye) mwazahura n’ibihano by’umunsi uzabagota.”

(85) “Kandi yemwe bantu banjye! Mujye mwuzuza ibipimo n'iminzani mu buryo bukwiye, kandi ntimukagire ibintu by’abantu mugabanya, ndetse ntimugakwize ubwangizi ku isi.”

(86) “Ibyo Allah abazigamira (nyuma yo gukuramo ibitari ibyanyu) ni byo byiza kuri mwe, niba koko muri abemeramana. Kandi njye nta bwo ndi umugenzuzi wanyu (ahubwo ndi umuburizi wanyu).”

(87) Baravuga bati “Yewe Shuwayibu! Ese iswala yawe igutegeka kudutesha ibyo ababyeyi bacu bagaragiraga, cyangwa kudutesha gukora icyo dushaka mu mitungo yacu? (Bavuga bannyega bati) “Mu by’ukuri wowe uri umuntu ucisha make cyane, umunyabwenge!”

(88) Aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Ese murabibona mute ndamutse mbaye mfite ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanjye, ndetse akaba yaranampaye amafunguro meza amuturutseho (ubwo ibyo nabirengaho nkakora ibibi nk’ibyo mukora?) Sinshaka kubataba mu nama nkora ibyo mbabuza (ngo mubireke mbikore mbyungukemo), ahubwo mparanira gutunganya uko nshoboye. Kandi nta wundi wabinshoboza uretse Allah. Ni We niringiye kandi ni na We nicuzaho.”

(89) “Kandi yemwe bantu banjye! Urwango mumfitiye ntiruzatume mugerwaho n’ibihano nk’ibyageze ku bantu ba Nuhu, cyangwa abantu ba Hudu, cyangwa se abantu ba Swaleh. Kandi abantu ba Loti ntibari kure yanyu (kuko nta gihe gishize barimbuwe ndetse bakaba bari abaturanyi banyu).”

(90) “Munasabe Nyagasani wanyu kubababarira ndetse munamwicuzeho. Mu by’ukuri Nyagasani wanjye ni Nyirimpuhwe zihebuje, Uwuje urukundo (ku wicuza).”

(91) Baravuga bati “Yewe Shuwayibu! Ntidusobanukirwa byinshi mu byo uvuga, kandi mu by’ukuri tubona ari wowe munyantege nke muri twe. Ndetse iyo bitaba (kubaha) umuryango wawe, twari kukwicisha amabuye kandi ntiwatunanira.”

(92) (Shuwayibu) aravuga ati “Yemwe bantu banjye! None se umuryango wanjye ni wo muha agaciro kurusha Allah mwateye umugongo? Mu by’ukuri Nyagasani wanjye azi neza ibyo mukora.”

(93) “Yemwe bantu banjye! Nimukore uko mubishaka nanjye ndakora (nk’uko Allah yantegetse). Rwose muzamenya uzagerwaho n’ibihano bimusuzuguza ndetse n’umubeshyi. Bityo ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje.”

(94) Maze ubwo isezerano ryacu (ryo guhana abigometse) ryasohoraga, twarokoye Shuwayibu n’abemeye hamwe na we ku bw’impuhwe ziduturutseho, nuko ab’inkozi z’ibibi bakubitwa n’urusaku (rw’ibihano), maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo,

(95) Bamera nk’aho batigeze bayabamo. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri abantu b’i Madiyani boramye nk’uko aba Thamud boramye.

(96) Mu by’ukuri twohereje Musa (azanye) ibitangaza byacu n’ibimenyetso bigaragara,

(97) (Twamwohereje) kwa Farawo n’ibyegera bye, ariko bakurikiye itegeko rya Farawo, nyamara itegeko rya Farawo nta shingiro ryari rifite!

(98) Ku munsi w’imperuka (Farawo) azarangaza imbere abantu be aberekeze mu muriro, kandi aho bazaba berekejwe ni ho habi.

(99) Kandi bakurikijwe umuvumo, haba mu buzima bw’iyi si ndetse no ku munsi w'imperuka. Mbega ngo barahabwa imperekeza mbi (umuvumo) bakurikijwe!

(100) Izo ni zimwe mu nkuru tukubarira z'imidugudu (tworetse). Muri yo hari igihagaze (ibimenyetso byayo bikigaragara) ndetse n’iyarimbuwe (ibimenyetso byayo byasibanganye).



11 - Hud 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

11 - Hud Empty
مُساهمةموضوع: رد: 11 - Hud   11 - Hud Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:46 pm


(101) Ntabwo twigeze tubahemukira (ubwo twabarimburaga) ahubwo ni bo bihemukiye ubwabo (babangikanya Allah). Kandi ibigirwamana byabo basengaga mu cyimbo cya Allah ntacyo byabamariye ubwo itegeko rya Nyagasani wawe (ryo kubahana) ryasohoraga, ndetse nta n’icyo byabongereye uretse kurimbuka.

(102) Uko ni ko Nyagasani wawe arimbura abatuye mu midugudu igihe baranzwe no gukora ibibi. Mu by’ukuri ibihano bye birababaza kandi birakaze.

(103) Mu by’ukuri muri ibyo harimo isomo kuri ba bandi batinya ibihano by’imperuka. Uwo ni umunsi abantu bazakoranyirizwaho, ndetse ni na wo munsi (ibiremwa) byose bizaba bihari.

(104) Nta n’ubwo tuwukerereza, ahubwo ufite igihe ntarengwa (cyagenwe).

(105) Ubwo uwo munsi uzaza, ntawe uzagira icyo yavuga atabiherewe uburenganzira (na Allah). Muri bo hazaba hari umubi (ukwiye ibihano) n’umwiza (ukwiye ibihembo).

(106) Ba bandi babi bazajya mu muriro, bawubemo baboroga cyane banahigiza.

(107) Bazawubamo mu gihe kingana n’icyo ibirere n'isi bizamara, uretse abo Nyagasani wawe azashaka (ko batawubamo ubuziraherezo). Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ukora icyo ashaka.

(108) Naho ba bandi beza bazajya mu ijuru, baribemo mu gihe kingana n’icyo ibirere n’isi bizamara, uretse abo Nyagasani wawe azashaka (ko badahita barijyamo). (Uko kurijyamo) bizaba ari impano itagira iherezo.

(109) Bityo (yewe Muhamadi) ntukagire gushidikanya ku byo abo bantu bagaragira (kuko atari ukuri). Ibyo bagaragira ni nk’ibyo abakurambere babo bajyaga bagaragira. Mu by’ukuri tuzabaha umugabane wabo (ibihano) utagabanyijwe

(110) Kandi rwose twahaye Musa igitabo (Tawurati), ariko nticyavugwaho rumwe. N’iyo bitaza kuba ijambo ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje (ryo kudahaniraho), bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka). Ndetse mu by’ukuri (iyi Qur’an) bayishidikanyaho biteye inkeke.

(111) Kandi mu by’ukuri Nyagasani wawe bose azabahembera ibikorwa byabo byuzuye. Rwose azi neza ibyo bakora.

(112) Ngaho (yewe Muhamadi) komeza ugire igihagararo (mu idini) nk’uko wabitegetswe wowe n’abicujije muri kumwe, kandi ntimuzarengere (amategeko ya Allah). Mu by’ukuri We ni Ubona bihebuje ibyo mukora.

(113) Kandi ntimukabogamire kuri ba bandi bakora ibibi, mutazavaho mugerwaho n’umuriro kandi mutabona abawubarinda batari Allah, ndetse mukaba mutabona ababatabara.

(114) Kandi (yewe Muhamadi) ujye uhozaho iswala mu mpera ebyiri z’amanywa (Swalat ul Fajir, Adhuhuri na Al aswir), ndetse no mu masaha y’ijoro (Al magrib na Al ishai). Mu by’ukuri ibikorwa byiza bikuraho ibibi. Ibyo ni inyigisho ku bantu bibuka.

(115) Ujye unihangana kuko mu by’ukuri Allah ataburizamo ibihembo by’abakora ibyiza.

(116) Mu bakurambere banyu (twarimbuye) iyo haza kubamo abanyabwenge babuza (abandi gukora) ubwangizi ku isi (bari kurokoka ibihano)! Nyamara (ibyo ntibyabaye) kuko byakozwe na bake twarokoye, mu gihe ba bandi bakoze ibibi bakomeje kuba mu munezero w’iby’isi, kandi bari n’inkozi z’ibibi.

(117) Kandi Nyagasani wawe ntiyari kurimbura imidugudu ayirenganyije, mu gihe abayituye ari intungane.

(118) N’iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abantu bose yari kubagira umuryango umwe (bakayoboka idini rimwe rya Isilamu). Ariko bazakomeza kutavuga rumwe (mu madini yabo),

(119) Uretse abo Nyagasani wawe yagiriye impuhwe (bakayoboka ukuri); no ku bw’ibyo ni cyo yabaremeye. Kandi ijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye (rigira riti) “Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu nzawuzuza (inkozi z’ibibi) zose, mu majini no mu bantu.”

(120) Kandi (yewe Muhamadi) inkuru zose z’Intumwa twagutekerereje, zari izo kugukomeza umutima. Ndetse no muri ibi (izi nkuru) wagezweho n’ukuri, inyigisho zikaba n’urwibutso ku bemeramana.

(121) Unabwire ba bandi batemera uti “Nimukore uko mubishaka (muzabona iherezo ryanyu). Mu by’ukuri natwe turakora (nk’uko Allah yadutegetse).”

(122) Munategereze! Mu by’ukuri natwe turategereje.

(123) Ibitagaragara byo mu birere no mu isi ni ibya Allah, kandi iwe ni ho ibintu byose bigarurwa. Ngaho mugaragire unamwiringire. Kandi Nyagasani wawe ntayobewe ibyo mukora.



11 - Hud 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
11 - Hud
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: