منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 10 - Yunus

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

10 - Yunus Empty
مُساهمةموضوع: 10 - Yunus   10 - Yunus Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:41 pm

10 - Yunus
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Alif Laam Ra[116]. Iyo ni imirongo (Ayat) y’igitabo cyuje ubushishozi.
[116] Alif Laam Ra: Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu ntangiriro ya Surat Al Baqarat.

(2) Ese ni igitangaza ku bantu kuba twarahishuriye umwe muri bo (Intumwa Muhamadi, tumubwira tuti) “Burira abantu (kuza kw’ibihano by’umuriro), unahe inkuru nziza ba bandi bemeye ko bazaba bari kwa Nyagasani wabo babikwiriye?” Nyamara abahakanyi baravuze bati “Mu by’ukuri uyu ni umurozi ugaragara.”

(3) Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi[117]. Agenga gahunda z’ibintu byose. Nta muvugizi (abantu bazagira ku munsi w’imperuka) uretse nyuma y’uburenganzira bwe. Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu; bityo nimumusenge (wenyine). Ese ntimwibuka (ngo munakure inyigisho muri ibyo bimenyetso)?
[117] Reba ibisobanuro by’iri jambo muri Surat Al A’araf: 54.

(4) Iwe ni ho muzagaruka mwese. Isezerano rya Allah ni ukuri. Ni We waremye ibiremwa (bitari biriho) akazanabigarura (nyuma yo gupfa), kugira ngo azagororere akoresheje ubutabera ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza. Naho ba bandi bahakanye, bazahabwa ibinyobwa byatuye n’ibihano bibabaza, kubera ibyo bahakanaga.

(5) Ni We wagize izuba umucyo n’ukwezi akugira urumuri, akugenera ibyiciro kugira ngo mumenye umubare w’imyaka n’uburyo bwo kubara. Nta kindi cyatumye Allah arema ibyo uretse impamvu y’ukuri (kugaragaza ubushobozi bwe). Asobanura ibimenyetso ku bantu bafite ubumenyi.

(6) Mu by’ukuri mu gusimburana kw’ijoro n’amanywa, ndetse n’ibyo Allah yaremye mu birere n’isi, harimo ibimenyetso ku bantu batinya (Allah).

(7) Mu by’ukuri ba bandi batizera kuzahura natwe, bakanyurwa n’ubuzima bwo ku isi bakumva babutujemo, na ba bandi batita ku magambo yacu,

(8) Abo (bavuzwe haruguru) ubuturo bwabo ni umuriro, kubera ibyo baronkaga.

(9) Mu by’ukuri ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, Nyagasani wabo azabayobora (inzira igana mu Ijuru) kubera ukwemera kwabo. Imigezi izaba itemba munsi yabo mu Ijuru ryuje inema.

(10) Ubusabe bwabo muri ryo buzaba ari (ukuvuga bati) “Sub’hanaka Allahuma (ubutagatifu ni ubwawe, Nyagasani!)” kandi indamukanyo yabo muri ryo izaba ari “Salamu (mugire amahoro!)” Naho umusozo w’ubusabe bwabo ni (ukuvuga bati) “Al’ham’du lilahi rabil alamina (Ishimwe n’ikuzo byuzuye bikwiye Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose).”

(11) Kandi iyo Allah aza kuba yihutisha guha abantu ikibi (bisabira cyangwa basabira abana babo mu gihe barakaye) nk’uko yihutisha kubaha icyiza (bamusabye), rwose bari kuba bararimbutse. Bityo abatizera kuzahura natwe tukabarekera mu buyobe bwabo barindagira.

(12) N’iyo umuntu agezweho n’amakuba, adusaba (mu buryo ubwo ari bwo bwose) yaba aryamiye urubavu, cyangwa yicaye, cyangwa ahagaze. Nyamara twamukiza amakuba yari arimo, akigira nk’aho atigeze adusaba kumukiza amakuba yamugezeho. Uko ni ko abarengera mu gukora ibyaha bakundishijwe ibyo bakoraga.

(13) Kandi rwose tworetse ibisekuru by’ababayeho mbere yanyu ubwo bakoraga ibibi, kandi (ibyo bisekuru) byari byaranagezweho n’Intumwa zabyo zibizaniye ibimenyetso, ariko ntibyigera byemera. Uko ni ko duhana abantu b’inkozi z’ibibi.

(14) Nuko mwe tubagira abasigire ku isi nyuma yabo, kugira ngo turebe uko muzakora.

(15) N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, ba bandi batizera kuzahura natwe baravuga bati “Ngaho tuzanire Qur’an itari iyi cyangwa uyihindure.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ntibikwiye ko nayihindura ku bwanjye, ahubwo nkurikira ibyo mpishurirwa gusa. Mu by’ukuri ndatinya ko ndamutse nigometse kuri Nyagasani wanjye, (nazahanishwa) ibihano byo ku munsi uhambaye.”

(16) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Iyo Allah aza kubishaka sinari kuyibasomera, ndetse nta n’ubwo yari kuyibamenyesha. Mu by’ukuri nabaye muri mwe igihe kirekire mbere yayo (Qur’an). Ese nta bwenge mugira (ngo mubukoreshe mu gutekereza neza)?”

(17) None se ni nde nkozi y’ibibi kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma cyangwa uwahinyuye amagambo ye? Mu by’ukuri inkozi z’ibibi ntizizatsinda.

(18) Banasenga ibitari Allah bitagira icyo byabatwara cyangwa ngo bigire icyo byabamarira, bakanavuga bati “Aba ni abavugizi bacu kwa Allah.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese murabwira Allah ibyo atazi mu birere cyangwa mu isi? Ubutagatifu ni ubwe kandi arenze kure ibyo bamubangikanya na byo.”

(19) (Mu ntangiriro) abantu bari umuryango umwe gusa (bemera Allah) nyuma baza gutandukana. Iyo bitaza kuba ijambo (ryo kudahaniraho) ryaturutse kwa Nyagasani wawe ryabanje, bari guhita bacirirwaho iteka (ryo kurimbuka) ku byo batumvikanagaho.

(20) Baranavuga bati “Kuki atamanurirwa igitangaza giturutse kwa Nyagasani we (kitwemeza ukuri kwe)? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri ubumenyi bw’ibitagaragara ni ubwa Allah; ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje (uko Allah azadukiranura).”

(21) N’iyo dusogongeje abantu ku mpuhwe (zacu) nyuma y’amakuba yabagezeho, bacurira imigambi mibisha amagambo yacu. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Allah ni ubanguka mu kuburizamo imigambi mibisha.” Mu by’ukuri Intumwa zacu (abamalayika) zandika imigambi mibisha yanyu (hanyuma tukazabakurikirana).

(22) (Allah) ni We ubashoboza kugenda imusozi no mu nyanja, n’igihe muba muri mu mato akabajyana bitewe n’umuyaga mwiza, (abagenzi) bakawishimira, hanyuma bakagerwaho n’inkubi y’umuyaga, umuhengeri ukabagota uturutse impande zose bakabona ko bagoswe (n’urupfu), maze bagasaba Allah bamwibombaritseho (bavuga bati) “Nuramuka uturokoye aya (makuba), rwose turaba mu bashimira.”

(23) Ariko iyo amaze kubarokora, bigomeka ku isi bidakwiye. Yemwe bantu! Mu by’ukuri ukwigomeka kwanyu ni mwe kuzagaruka, kandi ibyo ni umunezero w’ubuzima bw’isi (utaramba). Hanyuma iwacu ni ho muzagaruka maze tubamenyeshe ibyo mwakoraga.

(24) Mu by’ukuri ubuzima bw’isi bugereranywa nk’amazi (imvura) twamanuye mu kirere, akameza ibimera byo ku isi biribwa n’abantu n’amatungo, kugeza ubwo isi itoshye ibereye amaso, maze abayituye bakibwira ko bayigenga, nuko ikagerwaho n’itegeko ryacu (ryo kurimbura ibiyiriho), haba mu ijoro cyangwa ku manywa, maze tukabigira nk’ibyarandaguwe ndetse nk’aho bitari bihari umunsi wa mbere yaho. Uko ni ko dusobanura ibimenyetso ku bantu batekereza.

(25) Kandi Allah ahamagarira kugana ubuturo bw’amahoro (Ijuru), akanayobora uwo ashaka mu nzira igororotse (Isilamu).



10 - Yunus 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

10 - Yunus Empty
مُساهمةموضوع: رد: 10 - Yunus   10 - Yunus Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:41 pm


(26) Abakoze neza bazagororerwa ibyiza (Ijuru) ndetse bazanagira akarusho (ko kubona uburanga bwa Allah). Kandi uburanga bwabo ntibuzigera butwikirwa n’umwotsi ngo bwirabure cyangwa ngo basuzugurike. Abo ni abantu bo mu ijuru, bazaribamo ubuziraherezo.

(27) Naho abakoze ibibi bazahembwa ikibi gihwanye n’ibyo bakoze, ndetse basuzugurike. Ntibazagira ubakiza (ibihano bya) Allah. Uburanga bwabo buzaba bumeze nk’ubutwikiriwe n’umwijima w’ijoro ry’icuraburindi. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.

(28) (Unibuke yewe Muhamadi) umunsi tuzabakusanyiriza hamwe bose, maze tukabwira ababangikanyije Allah tuti “Nimujye ukwanyu, mwe n’ibigirwamana byanyu!” Tuzabatandukanya maze ibigirwamana byabo bivuge biti “Si twe mwajyaga mugaragira.”

(29) “Bityo Allah arahagije kuba umuhamya hagati yacu namwe, kuko mu by’ukuri tutari tuzi ko mutugaragira.”

(30) Aho, buri muntu azamenya ibyo yakoraga maze basubizwe kwa Allah, Umurinzi wabo w’ukuri, nuko ibigirwamana bihimbiraga bibahungire kure.

(31) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde ubaha amafunguro aturutse mu kirere (imvura) no mu isi (ibimera)? Ni nde ugenga kumva no kubona? Ni nde ukura ikizima mu cyapfuye akanakura icyapfuye mu kizima? Ni na nde ugenga gahunda z’ibintu byose? Bazavuga bati “Ni Allah.” Vuga uti “Ese ntimutinya (ibihano bya Allah ku bwo kumubangikanya)?”

(32) Uwo ni Allah, Nyagasani wanyu w’ukuri. None se ni iki gikurikira (kureka) ukuri kitari ubuyobe? None se ni gute mwateshuka ku kuri (mukareka kugaragira Allah wenyine)?

(33) Uko ni ko ijambo rya Nyagasani wawe ryasohoye kuri ba bandi bigometse ko batazigera bemera (Allah ndetse n’Intumwa ye).

(34) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mu bigirwamana byanyu hari icyarema ibiremwa bitari biriho kikazanabigarura (nyuma yo gupfa)? Vuga uti “Allah ni We waremye ibiremwa bitari biriho akazanabigarura (nyuma yo gupfa).” Ese ni gute mwateshuka ku kuri?

(35) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese mu bigirwamana byanyu hari icyayobora (abantu) mu nzira y’ukuri?” Vuga uti “Allah ni We uyobora (abantu) mu nzira y’ukuri. Ese ukwiye gukurikirwa ni uyobora mu nzira y’ukuri, cyangwa ni utayobora atabanje kuyoborwa? None se ubwo ibyanyu bimeze bite? Ni gute mubona ibintu?”

(36) Kandi abenshi muri bo nta kindi bakurikira kitari ugukekeranya. Rwose gukekeranya nta cyo byamara imbere y’ukuri. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo bakora.

(37) Ntibishoboka ko iyi Qur’an yahimbwa n’undi wese, uretse ko yaturutse kwa Allah. Ahubwo ishimangira ibitabo byayibanjirije ikanatanga ibisobanuro birambuye ku bitabo (bya Tawurati, Ivanjili n’ibindi). Nta gushidikanya kuyirangwamo, yaturutse kwa Nyagasani w’ibiremwa byose.

(38) Cyangwa se bavuga ko (Muhamadi) yayihimbye. Vuga uti “Ngaho nimuzane isura (imwe imeze) nka yo (Qur’an), muniyambaze abo mushoboye bose batari Allah, niba koko muri abanyakuri.”

(39) Ahubwo bahinyuye (Qur’an banahakana) ibyo batari bafitiye ubumenyi ndetse n’ibisobanuro byabyo bitarabageraho. Uko ni ko abababanjirije bahinyuye. Bityo reba uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze!

(40) No muri bo hari abayemera (Qur’an) ndetse n’abatayemera, kandi Nyagasani wawe azi neza abangizi.

(41) Nibanaguhinyura (yewe Muhamadi) uzavuge uti “Mfite ibikorwa byanjye namwe mukagira ibyanyu! Ntimuzabazwa ibyo nkora kandi nanjye sinzabazwa ibyo mukora.”

(42) No muri bo hari abagutega amatwi (ariko ntibayoboke); ese ni wowe wumvisha abatumva kabone n’ubwo baba badasobanukirwa?

(43) No muri bo hari abakwitegereza (ariko ntibabone ibyo Allah yaguhaye bijyanye n’urumuri rw’ukwemera). Ese wayobora abigira nk’abatabona kabone n’ubwo baba batabona koko?

(44) Mu by’ukuri Allah ntacyo ajya ahuguza abantu, ahubwo abantu ni bo bihemukira ubwabo.

(45) N’umunsi azabakoranyiriza hamwe, (bazamera) nk’aho batigeze babaho (ku isi) uretse isaha imwe yo ku manywa, kandi bazamenyana. Rwose ba bandi bahakanye kuzahura na Allah barahombye, kandi ntibayobotse.

(46) Kandi (yewe Muhamadi) n’iyo twakwereka bimwe mu byo tubasezeranya (ukiri ku isi), cyangwa tukakuzuriza igihe cyawe (ugapfa), (uko byagenda kose) iwacu ni ho bazagarurwa. Hanyuma Allah akaba umuhamya w’ibyo bakoraga.

(47) Na buri muryango (Umat) wahawe Intumwa; ubwo Intumwa yabo izaba ije (gutanga ubuhamya ku munsi w’imperuka), bazacirwa imanza mu butabera kandi ntibazarenganywa.

(48) Baranavuga bati “Iryo sezerano (imperuka) rizasohora ryari niba koko muri abanyakuri?”

(49) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira ikibi nakwikiza cyangwa ngo ngire icyiza nakwimarira uretse icyo Allah yashaka. Buri muryango (Umat) wagenewe igihe ntarengwa (cyo kubaho); iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo.”

(50) Vuga uti “Nimumbwire! Ese ibihano bye (Allah) biramutse bibagezeho nijoro cyangwa ku manywa (mwabihungira he)? None se ni iki inkozi z’ibibi zisaba kubyihutishaho?”



10 - Yunus 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

10 - Yunus Empty
مُساهمةموضوع: رد: 10 - Yunus   10 - Yunus Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:42 pm


(51) Ese biramutse bibagezeho ni bwo mwabyemera? (Icyo gihe muzabwirwa muti) Ese ubu (ni bwo mwemeye) kandi mwarajyaga musaba ko byihutishwa?

(52) Hanyuma ba bandi bihemukiye babwirwe bati “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano bihoraho. Ese hari ikindi muhaniwe kitari ibyo mwakoraga?”

(53) Barakubaza bati “Ese ibyo uvuga (byerekeranye n’imperuka) ni ukuri?” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yego! Ndahiye ku izina rya Nyagasani wanjye! Ni ukuri! Kandi ntabwo mwananira Allah (nta ho mwamucikira.)”

(54) N’iyo umuntu wese wahemutse yagira ibyo mu isi byose agashaka kubyicunguza (ngo bimurinde ibihano, ntibyakwemerwa). Bazagerageza guhisha akababaro kabo ubwo bazaba babonye ibihano bibagezeho, kandi bazacirwa imanza mu butabera ndetse ntibazarenganywa.

(55) Nta gushidikanya ko mu by’ukuri ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose ari ibya Allah. Nta gushidikanya ko mu by’ukuri isezerano rya Allah ari ukuri. Nyamara abenshi muri bo ntibabizi.

(56) Ni We utanga ubuzima n’urupfu, kandi iwe ni ho (mwese) muzasubizwa.

(57) Yemwe bantu! Mu by’ukuri mwagezweho n’inyigisho (Qur’an) ziturutse kwa Nyagasani wanyu, zikaba n’umuti w’ibiri mu bituza byanyu (nk’ibangikanyamana, uburwayi butandukanye, ishyari n’ibindi), ndetse zikaba umuyoboro n’impuhwe ku bemeramana.

(58) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bw’ingabire za Allah no ku bw’impuhwe ze; ibyo bibe ari byo bishimira, kuko ari byo byiza kurusha ibyo bigwizaho.”

(59) Vuga uti “Nimumbwire ku by’amafunguro Allah yabamanuriye, maze amwe mukayaziririza andi mukayazirura!” Vuga uti “Ese Allah ni We wabibahereye uburenganzira, cyangwa mwahimbiye Allah ikinyoma?”

(60) Ese ba bandi bahimbira Allah ibinyoma bazaba batekereza iki ku munsi w’imperuka? Mu by’ukuri Allah ni Nyirubuntu buhebuje ku bantu, nyamara abenshi muri bo ntibashimira.

(61) Nta cyo waba ukora cyose (yewe Muhamadi) cyangwa ngo ube usoma Qur’an, ndetse nta n’igikorwa icyo ari cyo cyose mwaba mukora ngo tubure kubagenzura igihe mugikora. Kandi nta kijya cyihisha Nyagasani wawe haba mu isi cyangwa mu kirere, kabone n’ubwo kaba ari akantu gato cyane kadashobora kuboneshwa amaso ndetse n’agato kukarusha cyangwa akanini kuri two; ngo kabure kuba kanditswe mu gitabo gisobanutse (gikubiyemo igeno rya buri kintu).

(62) Nta gushidikanya ko mu by’ukuri inshuti za Allah zitazigera zigira ubwoba ndetse n’agahinda.

(63) (Abo ni) ba bandi bemeye kandi bakaba baratinyaga Allah.

(64) Bazahabwa inkuru nziza mu buzima bwo ku isi n’ubwo ku mperuka. Amagambo ya Allah ntabwo ajya ahinduka. Iyo ni yo ntsinzi ihambaye.

(65) Kandi ntugaterwe agahinda n’imvugo zabo; kuko mu by’ukuri ubutware bwose (ububasha bwose) ari ubwa Allah. Ni we Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.

(66) Nta gushidikanya ko mu by’ukuri ibiri mu birere n’ibiri mu isi ari ibya Allah. None se ba bandi basenga ibigirwamana babisimbuje Allah hari ikindi bakurikira kitari ugukekeranya no guhimba ibinyoma?

(67) Ni We wabashyiriyeho ijoro kugira ngo muriruhukemo, n’amanywa kugira ngo mubashe kubona (bityo mushake ibibabeshaho). Mu by’ukuri muri ibyo harimo ibimenyetso ku bantu bumva.

(68) Baravuze bati “Allah afite umwana.” Ubutagatifu ni ubwe (Allah)! Arihagije. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ibi (kuvuga ko Allah afite umwana) nta kimenyetso mubifitiye. Ese (muratinyuka) mugahimbira Allah ibyo mutazi?

(69) Vuga uti “Mu by’ukuri ba bandi bahimbira Allah ibinyoma ntibazakiranuka (ku isi no ku mperuka).”

(70) Ni umunezero w’igihe gito ku isi, hanyuma bakazagarurwa iwacu maze tukabumvisha ububabare bw’ibihano bikaze kubera ibyo bahakanaga.

(71) Unabasomere inkuru ya Nuhu (Nowa) ubwo yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Niba kuba mbarimo no kuba mbibutsa amagambo ya Allah bibabereye umutwaro (mumenye ko) Allah ari we niringiye. Ngaho nimuhuze umugambi munishyire hamwe n’ibigirwamana byanyu, kandi imigambi yanyu ntibe rwihishwa, maze mumfatire icyemezo kandi ntimundindirize.”

(72) Ariko nimuramuka muteye umugongo (ntimwumve ibyo mbahamagarira, mumenye ko) nta gihembo mbasabye, (kuko) igihembo cyanjye kiri kwa Allah, kandi nategetswe kuba mu bicisha bugufi (Abayisilamu).

(73) Nuko baramuhinyura maze tumurokorana n’abari kumwe na we mu nkuge, tubagira abasigire (ku isi), tunaroha abahinyuye amagambo yacu. Ngaho itegereze uko iherezo ry’ababuriwe ryagenze!

(74) Hanyuma nyuma ye (Nowa) twohereza Intumwa ku bantu bazo. Zabazaniye ibimenyetso bigaragara ariko ntibemera ibyo bari barahakanye mbere. Uko ni ko tudanangira imitima y’abarengera.

(75) Nuko nyuma yabo twohereza Musa na Haruna bafite ibitangaza byacu, bajya kwa Farawo n’abambari be, ariko (Farawo n’abambari be) bishyize hejuru baba abantu b’inkozi z’ibibi.



10 - Yunus 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

10 - Yunus Empty
مُساهمةموضوع: رد: 10 - Yunus   10 - Yunus Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:42 pm


(76) Bamaze kugerwaho n’ukuri kuduturutseho, baravuga bati “Mu by’ukuri ubu ni uburozi bugaragara!”

(77) Musa aravuga ati “Muravuga mutyo ku kuri kwabagezeho? Ese koko murabona ubu ari uburozi? Nyamara abarozi ntibazakiranuka!”

(78) Baravuga bati “Ese uje kugira ngo udukure ku myizerere twasanganye abakurambere bacu, no kugira ngo mwembi mugire ubuhangange mu gihugu, kandi mwembi tutabemera?”

(79) Farawo aranavuga ati “Nimunzanire buri murozi wese w’umuhanga.”

(80) Nuko abarozi bamaze kuza, Musa arababwira ati “Nimunage hasi ibyo mushaka kunaga.”

(81) Nuko bamaze kunaga, Musa aravuga ati “Ibyo mwazanye ni uburozi, rwose Allah arabiburizamo. Mu by’ukuri Allah ntatuma ibikorwa by’abangizi bitungana.”

(82) Kandi Allah ashimangiza ukuri amagambo ye, kabone n’ubwo bitashimisha inkozi z’ibibi.

(83) Ariko nta wemeye Musa, uretse (bamwe) mu bakomoka mu bantu be, kubera gutinya Farawo n’abambari be ko babagirira nabi. Kandi mu by’ukuri Farawo yishyiraga hejuru ku isi ndetse akaba no mu barengera bagakabya.

(84) Nuko Musa aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Niba mwaremeye Allah, nimumwiringire niba koko muri Abayisilamu.”

(85) Maze baravuga bati “Allah wenyine ni we twiringiye. Nyagasani wacu! Ntushoboze inkozi z’ibibi kudutsinda bitatubera ibigeragezo (tukadohoka ku kwemera kwacu).”

(86) “Kandi ku bw’impuhwe zawe dukize abantu b’abahakanyi.”

(87) Nuko Musa n’umuvandimwe we tubahishurira ubutumwa (tugira tuti) “Nimuhe abantu banyu amazu mu Misiri, kandi amazu yanyu muyagire aho gusengera, ndetse mujye muhozaho iswala[118]. Ngaho geza inkuru nziza ku bemera.”
[118] Twararisobanuye mu mirongo yatambutse.

(88) Musa aravuga ati “Nyagasani wacu! Mu by’ukuri wahaye Farawo n’abambari be imitako n’imitungo mu buzima bw’isi (ntibagushimira), Nyagasani wacu! Byabaye impamvu yo kuyobya (abantu) inzira yawe. Nyagasani wacu! Oreka imitungo yabo (ntigire icyo ibamarira) unadanangire imitima yabo, kugira ngo batemera kugeza babonye ibihano bibabaza.”

(89) (Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri ubusabe bwanyu mwembi (Musa na Haruna) bwakiriwe. Bityo, nimushikame ku nzira igororotse kandi ntimuzigere mukurikira na rimwe inzira y’abadafite ubumenyi.”

(90) Nuko bene Isiraheli tubambutsa inyanja, maze Farawo n’ingabo ze barabakurikira kubera urwango n’ubugizi bwa nabi, kugeza ubwo (Farawo) arohamye, maze aravuga ati “Nemeye ko nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse iyo bene Isiraheli bemeye, kandi njye ndi umwe mu Bayisilamu.”

(91) Ese ubu (ni bwo ubonye kwemera) kandi wari warigometse ukaba no mu bangizi?

(92) Uyu munsi turarohora umubiri wawe (tuwurinde kwangirika), kugira ngo uzabere ikimenyetso abazabaho nyuma yawe! Nyamara abenshi mu bantu ni indangare ntibita ku bimenyetso byacu (ngo babikuremo isomo).

(93) Kandi mu by’ukuri bene Isiraheli twabatuje ahantu hubahitse, tunabaha ibyiza kandi ntibigeze batandukana mbere y’uko bagerwagaho n’ubumenyi (Tawurati). Mu by’ukuri Nyagasani wawe azabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe.

(94) Kandi (yewe Muhamadi) niba ushidikanya ku byo twaguhishuriye, ngaho baza abasomye ibitabo (Tawurati na Injili) mbere yawe. Mu by’ukuri wagezweho n’ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe. Bityo ntukabe mu bashidikanya.

(95) Ntuzanigere uba umwe mu bahinyuye amagambo ya Allah, utazavaho ukaba mu banyagihombo.

(96) Mu by’ukuri ba bandi ijambo rya Nyagasani wawe (ry’ibihano) ryabereye impamo ntibazigera bemera.

(97) N’iyo buri kimenyetso cyabageraho (ntibakwemera), kugeza babonye ibihano bibabaza.

(98) Ese haba hari umudugudu wemeye (nyuma yo kubona ibihano) maze ukagirirwa akamaro nyuma y’uko wemera, usibye abantu ba Yunusu (Yona) ubwo bemeraga! Twabakuriyeho ibihano bisuzuguritse mu buzima bwo ku isi, nuko turabanezeza by’igihe gito.

(99) Kandi iyo Nyagasani wawe aza kubishaka, abari ku isi bose bari kwemera. Ese wowe (Muhamadi) urahatira abantu kuba abemeramana?

(100) Umuntu ntashobora kwemera (ku bwe) bitari ku bushake bwa Allah, kandi (Allah) agena ibihano kuri ba bandi badafite ubwenge (bwo gukurikiza amategeko ye).



10 - Yunus 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

10 - Yunus Empty
مُساهمةموضوع: رد: 10 - Yunus   10 - Yunus Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 9:43 pm


(101) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimwitegereze ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose, ariko ibitangaza n’ababurizi ntibigirira akamaro abatemera.”

(102) Ese hari ikindi bategereje kitari igisa nk’iminsi (mibi y’ibihano) y’ababayeho mbere yabo? Babwire (yewe Muhamadi) uti “Ngaho nimutegereze, rwose ndi kumwe namwe mu bategereje.”

(103) Nuko turokora Intumwa zacu na ba bandi bemeye. Uko ni ko ari inshingano yacu kurokora abemeramana.

(104) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Niba mushidikanya ku idini ryanjye, (mumenye ko) ntazigera ngaragira ibyo mugaragira bitari Allah. Ahubwo ngaragira Allah We ubambura ubuzima, kandi nategetswe kuba umwe mu bemera.”

(105) (Naranahishuriwe nti) “Unashikame ku idini (Isilamu) ugaragira Allah wenyine, kandi uramenye ntuzabe mu babangikanyamana.”

(106) “Kandi ntukagire undi usaba utari Allah, utagira icyo akumarira cyangwa ngo agire icyo agutwara. Nuramuka ubikoze, mu by’ukuri ubwo uzaba ubaye mu babangikanyamana.”

(107) Kandi Allah aramutse aguteje ingorane, nta wazigukiza utari We, ndetse anagushakiye icyiza, nta wakumira ingabire ze agenera uwo ashaka mu bagaragu be. Kandi ni We Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

(108) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Rwose mwagezweho n’ukuri guturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo, uyobotse aba yigiriye neza ndetse n’uyobye aba yihemukiye. Kandi njye si ndi umuhagararizi wanyu (sinoherejwe kugira ngo mbahatire kuyoboka).”

(109) Kandi ujye ukurikiza ibyo uhishurirwa, unihangane kugeza ubwo Allah abakiranuye (wowe na bo), kuko ari We Mukiranuzi mwiza.



10 - Yunus 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
10 - Yunus
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» Yunus
»  10 Yunus
» Yûnus
» Yunus
» Yunus

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: