|
| 9 - At-Tawba | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 9 - At-Tawba الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:41 pm | |
| 9 - At-Tawba (1) (Iri ni itangazo) risesa amasezerano riturutse kwa Allah n’Intumwa ye, rigenewe ba bangikanyamana mwagiranye amasezerano (bakayarengaho).
(2) Ngaho (yemwe babangikanyamana) nimwidegembye ku isi mu gihe cy’amezi ane, ariko mumenye ko ntaho muzacikira (ibihano bya) Allah, kandi ko mu by’ukuri Allah azasuzuguza abahakanyi.
(3) Ni n’itangazo riturutse kwa Allah n'Intumwa ye rigenewe abantu bose ku munsi w’Umutambagiro Mukuru (umunsi wa cumi w’ukwezi kwa Dhul Hija), ko Allah n'Intumwa ye bitandukanyije n’ababangikanyamana. Bityo nimwicuza bizaba ari byo byiza kuri mwe, ariko nimutera umugongo, ubwo mumenye ko ntaho muzacikira (ibihano bya) Allah. Unageze kuri ba bandi bahakanye inkuru y’ibihano bibabaza.
(4) Uretse ba babangikanyamana mwagiranye amasezerano ntibagire icyo bayicaho, cyangwa ngo bagire uwo batera ingabo mu bitugu mu babarwanya. Nimwubahirize amasezerano yabo (mwagiranye) kugeza igihe mwumvikanye. Mu by’ukuri Allah akunda abamutinya.
(5) Ariko amezi matagatifu[104] narangira, mujye mwica ababangikanyamana (barenze ku masezerano mwagiranye bakanifatanya n’umwanzi wanyu) aho muzajya mubasanga hose[105]. Muzajye mubacakira, mubagote munabubikire muri buri bwubikiro. Ariko nibicuza (bakareka kubangikanya Imana) bagatuganya iswala, bakanatanga amaturo, muzajye mubareka. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe. [104] Amezi matagatifu avugwa muri uyu murongo ni amezi ane akurikira: Muharam (ukwa mbere), Radjab (ukwa karindwi), Dhul Qa’adat (ukwa cumi na kumwe) na Dhul Hijat (ukwa cumi n’abiri) y’ikirangaminsi cya Kiyisilamu gishingiye ku mboneko z’ukwezi. [105] Uyu murongo uravuga ibirebana n’urugamba rwo kurwanya ababangikanyamana bari i Maka bari baragiranye amasezerano y’amahoro n’Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), ariko baje kuyarengaho bakomeza ibikorwa by’ihohotera n’ubugizi bwa nabi bakoreraga abemeramana. Aha hakaba ari naho Imana yahereye itegeka abemeramana guha abo babangikanyamana igihe cy’amezi ane ngo babe bahagaritse ibyo bikorwa, icyo gihe cyarangira bakibikomeje abemeramana bakabarwanya.
(6) No mu babangikanyamana nihagira ugusaba (yewe Muhamadi) ubuhungiro, ujye ubumuha kugira ngo yumve amagambo ya Allah (Qur’an). Hanyuma umuherekeze umugeze aho ari bubonere umutekano. Ibyo ni ukubera ko ari abantu badafite ubumenyi (ku bijyanye na Isilamu).
(7) Ni gute ababangikanyamana bagirana amasezerano na Allah ndetse n’Intumwa ye, batari ba bandi mwagiranye amasezerano ku Musigiti Mutagatifu (Ka’abat)? Igihe cyose bazabatunganira (bubahiriza amasezerano), namwe muzabatunganire (muyubahirize). Mu by’ukuri Allah akunda abamutinya.
(8) Ni gute (mwagirana amasezerano nk’ayo na bo) kandi iyo babanesheje batita ku masano cyangwa amasezerano mwagiranye? Babagusha neza mu magambo gusa, nyamara imitima yabo itabyemera, kandi abenshi muri bo ni inkozi z’ibibi.
(9) Baguranye amagambo ya Allah igiciro gito, banakumira (abantu kugana) inzira ye. Mu by’ukuri ibyo bakoraga ni bibi.
(10) (Abo babangikanyamana) ntibubahiriza isano cyangwa isezerano bafitanye n’umwemera! Kandi abo ni bo barengera (imbago za Allah).
(11) Nibaramuka bicujije bagahozaho iswala[106], ndetse bakanatanga amaturo, ubwo bazaba babaye abavandimwe banyu mu idini. (Uko ni ko) dusobanura amagambo (yacu) ku bantu bafite ubumenyi. [106] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
(12) Ariko nibatatira indahiro zabo nyuma y’amasezerano (mwagiranye) bakanasebya idini ryanyu, mujye murwanya abayobozi b’ubuhakanyi kugira ngo barekere aho (ibikorwa byabo bibi), kuko mu by’ukuri nta sezerano bajya bubahiriza.
(13) Kuki mutarwanya abantu batatiye indahiro zabo bakanashaka kumenesha Intumwa (Muhamadi), kandi ari bo babashotoye bwa mbere? Ese murabatinya? Ahubwo Allah ni We mukwiye gutinya niba koko muri abemeramana.
(14) Mubarwanye kugira ngo Allah abahane akoresheje amaboko yanyu, abakoze isoni ndetse namwe abahe intsinzi, kandi imitima y’abemeramana ayikize (agahinda),
(15) Ndetse anakure uburakari mu mitima yabo. Allah yakira ukwicuza k'uwo ashaka. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(16) Ese (mwe abemeramana) mwibwira ko muzarekwa (mutyo) Allah atagaragaje abaharaniye inzira ye muri mwe, ndetse bakaba bataragize inshuti ibindi bitari Allah n’Intumwa ye ndetse n’abemeramana? Kandi Allah azi byimazeyo ibyo mukora.
(17) Ntibikwiye ko ababangikanyamana basura (basengera mu) misigiti ya Allah, kandi ubwabo bishinja ubuhakanyi. Abo ibikorwa byabo byabaye imfabusa, kandi bazaba mu muriro ubuziraherezo.
(18) Mu by’ukuri abita ku misigiti ya Allah ni ba bandi bemeye Allah n'umunsi w'imperuka, bagahozaho iswala[107], bagatanga amaturo ndetse ntibagire undi batinya utari Allah. Birashoboka ko abo bari mu bayobotse. [107] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
(19) Ese (igikorwa cyo) kwicira inyota abakora umutambagiro mutagatifu (Hijat) no kwita ku Musigiti Mutagatifu (Kabat), mubigereranya n’ibikorwa n’uwemeye Allah n’umunsi w’imperuka akanaharanira inzira ya Allah? Ntibashobora kureshya imbere ya Allah! Kandi Allah ntayobora abanyamahugu.
(20) Ba bandi bemeye bakimukira (i Madina) ndetse bakanaharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo, bafite urwego ruhambaye kwa Allah. Kandi abo ni bo batsinze.
(21) Nyagasani wabo abaha inkuru nziza yo kuzagirirwa impuhwe no kwishimirwa bimuturutseho, kandi bazagororerwa ijuru ririmo inema zihoraho,
(22) Bazabamo ubuziraherezo. Mu by’ukuri Allah afite ibihembo bihambaye.
(23) Yemwe abemeye! Ntimuzagire ababyeyi banyu n’abavandimwe banyu inshuti, igihe bahisemo ubuhakanyi baretse ukwemera. Kandi muri mwe uzabagira inshuti, azaba abaye umwe mu nkozi z’ibibi.
(24) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Niba ababyeyi banyu, abana banyu, abavandimwe banyu, abo mwashakanye, imiryango yanyu, imitungo mwahashye, ibicuruzwa mutinya ko byahomba ndetse n'amazu mwishimiye ari byo mukunze cyane kurusha Allah n'Intumwa ye, ndetse no guharanira inzira ye; ngaho nimutegereze kugeza Allah azanye itegeko rye (ibihano).” Kandi Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke.
(25) Rwose Allah yabatabaye ahantu henshi, ndetse n’umunsi (w’urugamba) rwa Hunayini, ubwo mwashukwaga n’ubwinshi bwanyu (mwibwira ko muri butsinde), maze ntibwagira icyo bubamarira, nuko (mugotwa n’umwanzi) isi ibabana nto n’ukuntu ari ngari, hanyuma musubira inyuma muhunga!
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 9 - At-Tawba الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:42 pm | |
| (26) Nuko Allah amanura ituze ku ntumwa ye (Muhamadi) no ku bemera, anamanura ingabo (abamalayika) mutabonaga, nuko ahana ba bandi bahakanye. Kandi icyo nicyo gihembo cy'abahakanyi.
(27) Nyuma y’ibyo, Allah azakira ukwicuza k’uwo ashaka. Allah ni ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(28) Yemwe abemeye! Mu by’ukuri ababangikanyamana ntibasukuye, bityo ntibazegere Umusigiti Mutagatifu (ubutaka butagatifu bwa Makat) nyuma y’uyu mwaka (wa cyenda kuva Intumwa yimutse). Kandi nimuba mutinya ubukene (igihombo mwaterwa no guhagarika ubucuruzi mwakoranaga na bo), Allah azabakungahaza bivuye mu ngabire ze nabishaka. Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(29) Nimurwanye ba bandi batemera Allah n’umunsi w'imperuka, batanaziririza ibyo Allah n’Intumwa ye baziririje (bakomoka) mu bahawe Igitabo. (Munarwanye) bamwe mu bahawe igitabo batayobotse idini ry’ukuri (Isilamu), kugeza batanze Jiziyat1 ubwabo (badahagarariwe) kandi baciye bugufi. 1 Jiziyat: Ni umusoro utangwa n’abatari Abayisilamu baba mu bihugu bya Kisilamu, kubera kurindirwa umutekano wabo n’ibyabo. Ukaba warashyizweho kugira ngo nabo bagire uruhare mu iterambere ry’igihugu barimo nk’uko n’abayisilamu bagituyemo batanga amaturo bategekwa n’idini ateza imbere igihugu.
(30) Abayahudi baravuze bati “Uzayiru (Ezira) ni umwana wa Allah”, n’Abanaswara[108] baravuga bati “Masihi (Mesiya) ni umwana wa Allah.” Ibyo ni ibyo bivugira n’iminwa yabo bigana imvugo y’abahakanye mbere. Umuvumo wa Allah ni ubabeho! Allah arakabarimbura! Ni gute bahindukizwa (bagatera umugongo ukuri)! [108] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
(31) Bafashe abamenyi babo n’abihayimana muri bo ndetse na Masihi (Mesiya) mwene Mariyamu, babagira ibigirwamana babasimbuza Allah, nyamara bari barategetswe kutagira ikindi basenga kitari Imana imwe rukumbi. Nta wundi ukwiye kugaragirwa by’ukuri uretse Yo. Ubutagatifu ni ubwayo, kandi ntaho ihuriye n’ibyo bayibangikanya nabyo.
(32) (Abahakanyi) bashaka kuzimya urumuri rwa Allah (Isilamu)bakoresheje iminwa yabo, ariko Allah ntazigera abyemera, ahubwo azakomeza gusakaza urumuri rwe kabone n’ubwo bitashimisha abahakanyi.
(33) Ni We wohereje Intumwa ye (Muhamadi) izanye umuyoboro (Qur’an) n'idini by'ukuri, kugira ngo arirutishe andi madini yose, kabone n’ubwo bitashimisha ababangikanyamana.
(34) Yemwe abemeye! Mu by’ukuri abenshi mu bamenyi n'abihayimana (mu bahawe igitabo) barya imitungo y'abantu mu mahugu, bakanakumira (abantu) kugana inzira ya Allah. Kandi ba bandi bahunika Zahabu na Feza ntibabitange mu nzira ya Allah, bagezeho inkuru y'ibihano bibabaza (bazahanishwa).
(35) Umunsi (iyo mitungo bahunitse) izacanirwa mu muriro wa Jahanamu, maze igatwikishwa uburanga bwabo, imbavu zabo n'imigongo yabo (babwirwa bati) “Ibi ni ibyo mwihunikiye ubwanyu.” Ngaho nimwumve (ububabare bw’ibihano) by’ibyo mwajyaga muhunika.
(36) Mu by’ukuri umubare w’amezi (agize umwaka) yagenwe na Allah ni amezi cumi n'abiri (nk’uko biri) mu gitabo cya Allah[109] ubwo yaremaga ibirere n'isi; muri yo harimo ane matagatifu. (Kubahiriza ayo mezi) ni ryo dini ritunganye; bityo ntimukayihemukiremo (mukora ibyaha). Kandi mujye murwanya ababangikanyamana bose nk’uko babarwanya mwese. Munamenye ko Allah ari kumwe n’abamutinya. [109]Igitabo cya Allah kigamijwe hano ni urubaho rurinzwe rwanditsweho igeno ry’ibizaba kuzageza ku munsi w’imperuka (Lawuh ul Mah’fudhi).
(37) Mu by’ukuri guhindagura amezi matagatifu asimbuzwa atari yo[110] ni ukongera ubuhakanyi. Ibyo (Shitani) abiyobesha ba bandi bahakanye, kuko bayazirura mu mwaka umwe mu wundi bakayaziririza kugira ngo bahuze n’umubare w’ayo Allah yaziririje; ubwo bakaba baziruye ibyo Allah yaziririje. Bakundishijwe ibikorwa byabo bibi. Kandi Allah ntayobora abantu b’abahakanyi. [110]Ababangikanyamana bajyaga bahindagura amezi matagatifu bakayimurira mu yandi atari yo ku bw’inyungu zabo.
(38) Yemwe abemeye! Ni kuki iyo musabwe guhagurukana ibakwe muharanira inzira ya Allah mugenda biguru ntege? Ese mwishimiye ubuzima bw'isi kuruta ubw'imperuka? (Mumenye ko) umunezero w'ubuzima bw'isi ari uw’akanya gato uwugereranyije n’uw’imperuka.
(39) Nimudahagurukana ibakwe (muharanira inzira ya Allah), azabahanisha ibihano bibabaza anabasimbuze abandi bantu batari mwe; kandi nta cyo mwamutwara. Allah ni Ushobora byose.
(40) Nimutamutabara (Intumwa Muhamadi), rwose (ntacyo bizamutwara) kuko Allah yamaze kumutabara ubwo abahakanye bamumeneshaga ari uwa kabiri muri babiri, igihe bombi (Intumwa Muhamadi na Abubakari) bari mu buvumo, (Intumwa Muhamadi) ikabwira mugenzi wayo (Abubakari) iti “Wibabara kuko mu by’ukuri Allah ari kumwe natwe.” Nuko Allah amanura ituze rimuturutseho, anamushyigikiza ingabo (abamalayika) mutabonaga, maze ijambo ry’abahakanye aricisha bugufi, naho ijambo rya Allah rishyirwa hejuru, kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(41) Muhagurukane ibakwe, mwaba mworohewe (mufite ubuzima bwiza, imbaraga, umutungo) cyangwa muremerewe (murwaye, mufite imbaraga nke, ubukene), munaharanire inzira ya Allah mukoresheje imitungo yanyu namwe ubwanyu. Ibyo ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi.
(42) Iyo biza kuba inyungu za hafi n'urugendo rutagoranye bari kugukurikira, ariko rwababereye rurerure kandi ruvunanye. Bazanarahira ku izina rya Allah bagira bati “Iyo tuza kubishobora rwose twari kujyana namwe.” Bariyoreka ubwabo (kubera ibinyoma n’uburyarya byabo), nyamara Allah azi neza ko ari abanyabinyoma.
(43) Allah yarakubabariye (yewe Muhamadi) ku bwo kubaha uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) utabanje gusobanukirwa abavuga ukuri, ngo unamenye abanyabinyoma.
(44) Ba bandi bemera Allah n’umunsi w'imperuka, ntibashobora kugusaba uburenganzira bwo kutajya guharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo; kandi Allah azi neza abamutinya.
(45) Ahubwo abagusaba uburenganzira (bwo kutajya guharanira inzira ya Allah), ni ba bandi batemera Allah n'umunsi w'imperuka, kandi imitima yabo igahora ishidikanya. Bityo, mu gushidikanya kwabo bahora bahuzagurika.
(46) N’iyo baza gushaka ko mujyana (ku rugamba), bari kurutegurira ibyangombwa; ariko Allah ntiyashaka ko mujyana, maze abateza ubunebwe nuko barabwirwa bati “Ngaho nimusigarane n’abasigaye (abagore, abana, abasaza n’abarwayi...).”
(47) Iyo muza kujyana nta cyo bari kubongerera uretse kubatesha umurongo, baca hirya no hino bashaka ko musubiranamo, kandi muri mwe harimo abari kubatega amatwi. Kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi.
(48) Mu by’ukuri kuva na mbere bari barashatse ko musubiranamo, bagucurira imigambi mibisha kugeza ubwo ukuri kuje (intsinzi), maze umugambi wa Allah urasohora n’ubwo batari babyishimiye.
(49) No muri bo hari uvuga ati “Mpa uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba) kandi ntutume ngwa mu bigeragezo.” Nyamara bamaze kugwa mu bigeragezo (by’uburyarya). Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu ugose abahakanyi.
(50) Iyo icyiza (intsinzi) kikugezeho (yewe Muhamadi) kirabababaza, naho ikibi (gutsindwa) cyakugeraho, bakavuga bati “Mu by’ukuri twagize amakenga (ntitwajya ku rugamba)”, nuko bakagenda bishimye.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 9 - At-Tawba الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:42 pm | |
| (51) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nta gishobora kutubaho kitari icyo Allah yatugeneye. Ni We Murinzi wacu.” Kandi abemeramana bajye biringira Allah wenyine.
(52) Vuga uti “Ese hari ikindi mudutegerejeho kitari kimwe mu byiza bibiri (intsinzi cyangwa gupfa gitwari)? Naho twe tubategerejeho ko Allah azabahanisha ibihano bimuturutseho cyangwa binyuze kuri twe (tukabanesha). Ngaho nimutegereze, na twe dutegereje hamwe namwe.”
(53) Vuga (ubwira indyarya) uti “Nimutange (imitungo yanyu) mubyishimiye cyangwa mutabyishimiye, ariko ntimuzigera mwakirirwa kuko mu by’ukuri muri abantu b’ibyigomeke.”
(54) Nta n’icyatumye batakirirwa ibyo batanga uretse kuba barahakanye Allah n'Intumwa ye. Ndetse nta n’ubwo bajya mu masengesho batanebwe, kandi nta n’ubwo batanga babyishimiye.
(55) Bityo ntugatangazwe n'imitungo yabo n'abana babo. Mu by’ukuri Allah afite umugambi wo kuzabibahanisha muri ubu buzima bwo ku isi, ndetse na roho zabo zikazabavamo zibabara cyane ari n’abahakanyi.
(56) Barahira ku izina rya Allah ko mu by’ukuri bari kumwe namwe (mu idini) nyamara batabarimo, ahubwo bo ni abantu b’abanyabwoba.
(57) Iyo baza kubona ubuhungiro cyangwa ubuvumo cyangwa ubwihisho bw’ikuzimu bari kubigana bayabangira ingata.
(58) No muri bo hari abakugaya (kubera uko ubagabanya) amaturo. Iyo bayahawemo barishima, ariko batayahabwamo bakarakara.
(59) Nyamara iyo baza kunyurwa n’ibyo Allah n’Intumwa ye babahaye, bakanavuga bati “Allah araduhagije. Allah azaduha mu ngabire ze n'Intumwa ye (izaduha tunyurwe). Rwose twerekeje ibyifuzo byacu kwa Allah”; (ibyo byari kuba byiza kuri bo).
(60) Mu by’ukuri amaturo y’itegeko (Zakat) agenewe abatindi, abakene, abashinzwe iby’amaturo, abo imitima yabo ikundishwa (kuyoboka idini rya Isilamu), (kubohoza) abacakara, abaremerewe n'imyenda, abari guharanira inzira ya Allah ndetse n’uri ku rugendo (yashiriwe). Iryo ni itegeko riturutse kwa Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(61) No muri bo (indyarya), hari ababuza amahoro umuhanuzi (Muhamadi) bavuga bati “We yumva ibyo abwiwe byose.” Vuga uti “Yumva ibyiza kuri mwe, akemera Allah, akemera ibyo abwiwe n’abemeramana, kandi akaba impuhwe kuri ba bandi bemeye muri mwe.” Ariko ba bandi babuza amahoro Intumwa ya Allah, bazahanishwa ibihano bibabaza.
(62) Babarahirira ku izina rya Allah kugira ngo babashimishe, nyamara bari bakwiye gushimisha Allah n'Intumwa ye niba ari abemeramana koko.
(63) Ese ntibazi ko uciye ukubiri na Allah n'Intumwa ye, azahanishwa umuriro wa Jahanamu akazawubamo ubuziraherezo? Icyo ni igisebo gihambaye.
(64) Indyarya zitinya ko hahishurwa Isura (igice cya Qur’an) izigaragariza ibiri mu mitima yazo. Vuga uti “(Ngaho nimukomeze) munnyege! Ariko mu by’ukuri Allah azagaragaza ibyo mutinya.
(65) Unababajije (impamvu y’uko kunnyega), baravuga bati “Mu by’ukuri twatebyaga tunikinira.” Vuga uti “None se koko mwannyegaga Allah n’amagambo ye ndetse n’Intumwa ye?”
(66) Mwishaka urwitwazo, rwose mwamaze guhakana nyuma y’uko mwemeye. Nitugira abo tubabarira muri mwe (kubera ko bicujije), tuzahana abandi kubera ko bari inkozi z’ibibi.
(67) Indyarya z’abagabo n’indyarya z’abagore, bose ni bamwe; babwiriza (abantu) gukora ibibi bakanababuza gukora ibyiza, ndetse bagahina amaboko yabo (ntibatange mu nzira ya Allah). Bibagiwe Allah na We arabibagirwa. Mu by’ukuri indyarya ni zo byigomeke.
(68) Allah yasezeranyije indyarya z’abagabo n’iz’abagore ndetse n'abahakanyi, kuzabahanisha umuriro wa Jahanamu bazabamo ubuziraherezo. Uwo urabahagije. Allah yarabavumye kandi bazahanishwa ibihano bihoraho.
(69) Mumeze kimwe nka ba bandi bababanjirije; babarushaga intege, bakabarusha imitungo n'abana. Bishimishije mu byabo (igihe gito) namwe mwishimishije mu byanyu (igihe gito), nk’uko abababanjirije bishimishije mu byabo. Mwijanditse mu binyoma (mubeshyera Allah n’Intumwa ye) nk’uko na bo babyijanditsemo. Abo ibikorwa byabo byabaye imfabusa ku isi no ku mperuka. Kandi abo ni bo banyagihombo.
(70) Ese inkuru ya ba bandi bababanjirije ntiyabagezeho: abantu ba Nuhu, Adi, Thamudu, abantu ba Aburahamu, abantu b’i Madiyani ndetse n'abantu (ba Loti) bubitsweho imidugudu (bari batuyemo)? Intumwa zabo zabazaniye ibimenyetso bigaragara (barabihinyura, maze Allah arabahana). Allah ntabwo ari We wabahemukiye, ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye.
(71) Abemeramana n'abemeramanakazi ni inshuti hagati yabo. Babwiriza (abantu) gukora ibyiza bakanababuza gukora ibibi, bahozaho iswala[111], bagatanga amaturo ndetse bakanumvira Allah n'Intumwa ye; abo Allah azabagirira impuhwe. Mu by’ukuri Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye. [111] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
(72) Allah yasezeranyije abemeramana n’abemeramanakazi ubusitani butembamo imigezi bazabamo ubuziraherezo, n'amazu meza mu Ijuru rihoraho. Ariko kwishimirwa na Allah ni ko gusumba byose. Iyo ni yo ntsinzi ihambaye.
(73) Yewe Muhanuzi (Muhamadi)! Rwanya abahakanyi n'indyarya ndetse ntuborohere. Ubuturo bwabo ni umuriro wa Jahanamu, kandi iryo ni ryo herezo ribi.
(74) Barahira ku izina rya Allah ko nta cyo bigeze bavuga (kibi), nyamara baravuze ijambo ry'ubuhakanyi, ndetse barahakanye nyuma yo kuba Abayisilamu! Kandi bifuje ibyo batashoboye kugeraho (kugirira nabi Intumwa Muhamadi), ndetse nta kindi bamuhoraga uretse kuba Allah yarabakungahaje mu ngabire ze ndetse n'Intumwa ye ikazibagezaho. Nibicuza bizaba byiza kuri bo, ariko nibatera umugongo, Allah azabahanisha ibihano bibabaza ku isi no ku munsi w’imperuka. Kandi nta murinzi cyangwa umutabazi bazagira ku isi.
(75) Muri bo hari abasezeranyije Allah (bagira bati) “Naramuka aduhaye mu ngabire ze, rwose tuzatanga amaturo ndetse tunabe mu bakora ibikorwa byiza.”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 9 - At-Tawba الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:43 pm | |
| (76) Nuko amaze kubaha mu ngabire ze, bazigirira ubugugu maze batera umugongo (banga gutanga amaturo) baranitarura.
(77) Nuko (Allah) abahanisha (gushyira) uburyarya mu mitima yabo kugeza umunsi bazahura na We; kubera ko barenze ku byo basezeranyije Allah, no kubera ko barangwaga n’ibinyoma.
(78) Ese ntibazi ko Allah azi amabanga yabo n'ibyo bongorerana, kandi ko mu by’ukuri Allah ari Umumenyi uhebuje w'ibitagaragara?
(79) Ba bandi basebya abemeramana batanga amaturo ku bushake (bavuga ko ari ukwiyereka abantu), (bakanasebya) abakene batanga uko bishoboye (bagaya ubuke bw’ibyo batanze) babakerensa, Allah azabahanira (uko gukerensa kwabo), kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.
(80) (Yewe Muhamadi) wabasabira imbabazi, utazibasabira; ndetse n’ubwo wabasabira imbabazi inshuro mirongo irindwi, Allah ntazigera abababarira. Ibyo ni ukubera ko bahakanye Allah n'Intumwa ye. Kandi Allah ntayobora ibyigomeke.
(81) Abanze kujya ku rugamba (rwa Tabuki) bashimishijwe no gusigara (i Madina) kwabo baciye ukubiri n'Intumwa ya Allah, ndetse banga guharanira inzira ya Allah bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo. Baranavuze (babwirana) bati “Ntimujye ku rugamba mu gihe cy’ubushyuhe.” Vuga uti “Umuriro wa Jahanamu ufite ubushyuhe bukaze kurushaho”, iyo baza kuba basobanukiwe!
(82) Bityo bareke baseke by’igihe gito, bazarira cyane (mu muriro wa Jahanamu) nk’igihembo cy’ibyo bakoraga.
(83) (Yewe Muhamadi) Allah nakugarura (uvuye ku rugamba) ugahura na bamwe muri bo (indyarya), maze bakagusaba uburenganzira bwo kujyana na we (ku rugamba), uzababwire uti “Ntimushobora kujyana nanjye na rimwe, ndetse nta n’ubwo twafatanya kurwanya umwanzi. Mu by’ukuri mwe mwishimiye kutajya ku rugamba bwa mbere, ngaho nimusigarane n’abaguma iwabo (abatajya ku rugamba; abagore,abana,…).”
(84) Kandi ntuzigere ugira uwo usengera muri bo yapfuye, ndetse ntuzanahagarare ku mva ye (umusabira). Mu by’ukuri bahakanye Allah n'Intumwa ye maze bapfa ari ibyigomeke.
(85) Ntukanatangazwe n'imitungo yabo n'abana babo. Mu by’ukuri Allah afite umugambi wo kubibahanisha hano ku isi, ndetse na roho zabo zikazabavamo ari abahakanyi.
(86) N’iyo isura (igice cya Qur’an) ihishuwe ibategeka kwemera Allah no gufatanya n'Intumwa ye guharanira inzira ye, abakungu muri bo bagusaba uburenganzira (bwo kutajya ku rugamba), bavuga bati “Tureke tugumane n’abasigaye.”
(87) Bishimiye kugumana n’abasigaye (mu ngo). Imitima yabo iradanangirwa; ku bw’ibyo ntibasobanukirwa.
(88) Ariko Intumwa (Muhamadi) na ba bandi bemeye hamwe na yo, baharaniye (inzira ya Allah) bakoresheje imitungo yabo na bo ubwabo. Abo bazagororerwa ibyiza, kandi abo ni bo bakiranutsi.
(89) Allah yabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru) bakazabubamo ubuziraherezo. Uko ni ko gutsinda guhambaye.
(90) Nuko Abarabu bo mu cyaro baza gutanga impamvu (ku Ntumwa Muhamadi) kugira ngo bemererwe kutajya (ku rugamba), mu gihe ba bandi babeshye Allah n'Intumwa ye bigumiye mu ngo zabo (batabisabiye uburenganzira). Abahakanye muri bo, bazagerwaho n'ibihano bibabaza.
(91) Nta mugayo (wo kutajya ku rugamba) ku banyantege nke, ku barwayi cyangwa ku badafite icyo batanga, mu gihe ari abanyakuri kuri Allah n'Intumwa ye. Nta mpamvu yo kugaya abagiraneza. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(92) Nta (n’umugayo) kuri ba bandi baje bakugana (yewe Muhamadi) ngo ubahe ibyo kugenderaho (bajya ku rugamba), ukavuga uti “Simfite ibyo mwagenderaho.” Maze bagahindukira amaso yabo atembamo amarira, kubera agahinda ko kutabona icyo batanga (mu nzira ya Allah).
(93) Mu by’ukuri umugayo uri kuri ba bandi bagusaba kutajya ku rugamba kandi ari abakire. Bishimiye kugumana n'abasigaye mu ngo, nuko Allah adanangira imitima yabo; bityo ntibazi (ingaruka z’ibyo bakoze).
(94) Nimutabaruka mugahura na bo, bazababwira impamvu (batagiye ku rugamba). Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mwigira impamvu mutanga kuko tudashobora kwemera ibyo muvuga. Allah yamaze kutumenyesha ibyanyu. Kandi Allah azareba ibikorwa byanyu ndetse n'Intumwa ye izabireba (niba muzicuza cyangwa muzaguma mu buryarya bwanyu). Hanyuma muzasubizwa ku Mumenyi w'ibyihishe n'ibigaragara, maze abamenyeshe ibyo mwajyaga mukora.”
(95) Nimugaruka mugahura na bo bazabarahirira ku izina rya Allah, kugira ngo mubihorere (ntimugire icyo mubabaza). Ngaho nimubirengagize. Mu by’ukuri ntibasukuye (kubera ibikorwa byabo bibi) kandi ubuturo bwabo buzaba mu muriro wa Jahanamu, ibyo bikazaba igihembo cy’ibyo bakoraga.
(96) Barabarahirira kugira ngo mubishimire, ariko nimuramuka mubishimiye (kuko mutazi ibinyoma byabo), mu by’ukuri Allah ntiyishimira abantu b’ibyigomeke.
(97) Abarabu bo mu cyaro ni bo barusha abandi ubuhakanyi n’uburyarya, ni nabo babanguka mu kutamenya imbibi z’ibyo Allah yamanuriye Intumwa ye. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(98) No mu Barabu bo mu cyaro harimo ababona ko ibyo batanga (mu nzira ya Allah) ari umutwaro kuri bo, bakanitega ko amakuba abageraho (mwe abemeramana). Amakuba ni abe kuri bo! Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
(99) No mu Barabu bo mu cyaro harimo abemera Allah n’umunsi w'imperuka, bakanabona ko ibyo batanga (mu nzira ya Allah) ari ibibegereza Allah, bikaba n’impamvu yo gusabirwa n’Intumwa. Mumenye ko mu by’ukuri ibyo bibegereza (Allah) koko. Allah azabinjiza mu mpuhwe ze (Ijuru). Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(100) Ababaye abambere (mu kuyoboka Isilamu) mu bimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) n’abaturage b’i Madina (babakiriye), ndetse na ba bandi babakurikiye mu gukora ibyiza; Allah yarabishimiye ndetse na bo baramwishimira. Yanabateguriye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), bakazabubamo ubuziraherezo. Iyo ni intsinzi ihambaye.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 9 - At-Tawba الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:43 pm | |
| (101) No mu Barabu bo mu cyaro babakikije harimo indyarya, ndetse no mu bantu batuye i Madina harimo abatsimbaraye ku buryarya. Ntubazi (wowe Muhamadi) ariko twe turabazi. Tuzabahana inshuro ebyiri (ku isi no mu mva) hanyuma bazasubizwe mu bihano bihambaye (ku munsi w’imperuka).
(102) Hari n’abandi bemeye ibyaha byabo, bavanze ibikorwa byiza (kwicuza no gusaba imbabazi) n’ibibi (kutajya ku rugamba). Hari ubwo Allah yazakira ukwicuza kwabo. Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(103) (Yewe Muhamadi), fata amaturo (Zakat) mu mitungo yabo (bariya bicujije), uyabasukuze kandi ubeze uyifashishije, ndetse unabasabire (kuri Allah). Mu by’ukuri ubusabe bwawe ni ituze kuri bo. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
(104) Ese ntibazi ko Allah ari We wakira ukwicuza kw’abagaragu be, ndetse akanakira amaturo (Zakat), kandi ko Allah ari We Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi?
(105) Unavuge uti “Nimukore; Allah azabona ibikorwa byanyu, Intumwa ye ibibone ndetse n’abemeramana. Kandi muzagarurwa ku Mumenyi w'ibyihishe n'ibigaragara (Allah), maze abamenyeshe ibyo mwajyaga mukora.”
(106) Ndetse hari n’abandi barindirijwe bategereje icyo Allah azabategeka; byaba ari ukubahana cyangwa akemera ukwicuza kwabo! Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(107) Na ba bandi (indyarya) bubatse umusigiti[112] bagamije kugirira nabi (abemeramana), guhakana (Allah), no gucamo ibice abemeramana, (bakanawugira) indiri y’abarwanya Allah n’Intumwa ye na mbere hose (y’uko wubakwa), rwose bazarahira ko nta kindi bari bagambiriye kitari ibyiza. Kandi Allah ahamya ko mu by’ukuri ari abanyabinyoma. [112] Umusigiti uvugwa muri uyu murongo wa 107 na 108 ni uwubatswe n’abantu barwanyaga Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha), bawubatse hafi y’umusigiti wa Quba bagamije kuwukoresha bacamo ibice Abayislamu ndetse no kuwucuririramo imigambi mibisha yo kugirira nabi Intumwa Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha). Bamaze kuwuzuza baje gusaba Intumwa y’Imana ko yaza kuwuyoboramo iswala, maze Imana imuhishurira uyu murongo imubuza kuwusengeramo. Ni bwo Intumwa y’Imana yahise yohereza abantu bajya kuwusenya kuko utari ugamije ineza ya Isilamu.
(108) Uramenye ntuzawuhagararemo na rimwe (usenga)! Mu by’ukuri umusigiti (wa Quba) wubatswe kuva ku munsi wa mbere ku mpamvu zo kugandukira Allah, ni wo ukwiye guhagararamo (usenga). Urimo abantu bakunda kwisukura kandi Allah akunda abisukura.
(109) Ese uwubakiye inyubako ye ku gutinya Allah no gushaka ishimwe rye, yaba ari we mwiza kurusha uwubakiye inyubako ye ku nkengero z’inkombe yenda gutenguka ikamuridukana imugusha mu muriro wa Jahanamu (ni we mwiza)? Kandi Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi.
(110) Inyubako yabo bubatse izahora ibashungura imitima yabo, kugeza imitima yabo icagaguritse (bagapfa). Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(111) Mu by’ukuri Allah yagiranye ubucuruzi n’abemeramana (bamuha) imitima yabo n’imitungo yabo, (abizeza) ko bazabona Ijuru. Barwana mu nzira ya Allah, bakica bakanicwa. Ni isezerano ry'ukuri yiyemeje muri Tawurati, Ivanjili na Qur’an. Ni nde wakuzuza isezerano rye kurusha Allah? Ngaho nimwishimire ubucuruzi mwagiranye na We. Uko ni ko gutsinda guhambaye.
(112) (Abasezeranyijwe ijuru ni) abicuza, abagaragira (Allah), abashimira (Allah), abasiba, abunama (basenga), abubama (basenga), ababwiriza gukora ibyiza, ababuza gukora ibibi n'abitondera amategeko ya Allah (bakurikiza amategeko ye). Unahe inkuru nziza abemeramana (yo kuzagororerwa ijuru).
(113) Ntibikwiye ku Muhanuzi (Muhamadi) na ba bandi bemeye, gusabira ababangikanyamana kubabarirwa ibyaha kabone n'iyo baba bafitanye isano, nyuma y’uko bibagaragariye ko ari abo mu muriro wa Jahimu[113] (kuko bapfuye ari ababangikanyamana). [113]Jahimu: Ni rimwe mu mazina y’umuriro wa Jahanamu.
(114) Nta kindi cyatumye Aburahamu asabira se kubabarirwa ibyaha, usibye ko ryari isezerano yari yaramusezeranyije. Bimaze kumugaragarira ko (se) ari umwanzi wa Allah, yitandukanyije na we. Mu by’ukuri Aburahamu yari uwicisha bugufi cyane, Uwihanganira (ibibi akorerwa).
(115) Kandi Allah ntiyayobya abantu nyuma y’uko abayoboye, atabanje kubasobanurira ibyo birinda (batabikurikiza, bakayoba). Mu by’ukuri Allah ni Umumenyi wa byose.
(116) Mu by’ukuri Allah ni Nyirubwami bw'ibirere n'ubw’isi. Ni We utanga ubuzima n'urupfu. Kandi nta wundi murinzi cyangwa umutabazi mwagira utari Allah.
(117) Rwose Allah yamaze kwakira ukwicuza k’Umuhanuzi (Muhamadi) n’abimukira (bavuye i Maka bajya i Madina) ndetse n’abaturage b’i Madina (babakiriye), na ba bandi bakurikiye (Intumwa Muhamadi) mu bihe bigoye (urugamba rwa Tabuki), nyuma y’uko imitima ya bamwe muri bo yari hafi yo kudohoka ku kuri, maze yakira ukwicuza kwabo. Mu by'ukuri, We ni Nyiribambe, Nyirimbabazi kuri bo.
(118) Kandi (Allah yakiriye ukwicuza) kwa ba bandi batatu[114] bari barasigaye inyuma (batagiye ku rugamba bari mu kato, bategereje ko Allah yakira ukwicuza kwabo), kugeza ubwo isi ibabanye ntoya n’ukuntu ari ngari, n'imitima yabo ikabura amahwemo; nuko bamenya ko ntaho bahungira Allah usibye kuri We. Hanyuma (Allah) yakira ukwicuza kwabo kugira ngo bamugarukire. Mu by’ukuri Allah ni Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi. [114]Abo batatu (Hilali mwene Umaya, Ka’abu mwene Maliki na Murarat mwene Rabii) ni ba bandi bavuzwe mu murongo wa 106 muri iyi Surat. Bakoze icyaha cyo kutajya ku rugamba rwa Tabuuk kandi bari babifitiye ubushobozi, maze bicuza ku Mana ariko babwirwa ko bagomba gutegereza kuko ukwicuza kwabo kwari kutarakirwa. Muri uyu murongo baragaragarizwa ko ukwicuza kwabo kwakiriwe nyuma y’amarira n’agahinda batewe n’amakosa yabo.
(119) Yemwe abemeye! Mujye mutinya Allah kandi mube hamwe n'abanyakuri.
(120) Ntibikwiye ko abatuye i Madina n'Abarabu bo mu cyaro babakikije baca ukubiri n'Intumwa ya Allah, ndetse (ntibinakwiye) ko ubuzima bwabo baburutisha ubwayo. Ibyo ni ukubera ko badashobora kugira inyota, umunaniro cyangwa inzara mu nzira ya Allah, cyangwa se ngo bakandagire ahantu harakaza abahakanyi, cyangwa ngo batsinde umwanzi; ngo babure kubyandikirwa nk’ibikorwa byiza. Mu by’ukuri Allah ntaburizamo ibihembo by'abakora ibyiza.
(121) Ndetse nta n’igito cyangwa ikinini batanga (mu nzira ya Allah), cyangwa ngo bambuke ikibaya maze ngo babure kubyandikirwa, kugira ngo Allah abahembere ibyiza by'ibyo bakoraga.
(122) Kandi ntibikwiye ko abemeramana bagenda bose (ku rugamba basize ingo zabo). Muri buri sibo hajye hagira abagenda hagire n’abasigara biga kugira ngo basobanukirwe idini, maze bazaburire abantu babo igihe bazaba babagarutsemo, nuko babe bakwirinda (ibihano bya Allah).
(123) Yemwe abemeye! Nimurwanye abahakanyi babegereye ndetse bababonemo ubukana (ku rugamba). Kandi mumenye ko Allah ari kumwe n'abamugandukira.
(124) N’iyo hari isura (igice cya Qur’an) ihishuwe, bamwe muri bo (indyarya) baravuga bati “Ni nde muri mwe iyi (sura) yongereye ukwemera?” Nyamara ba bandi bemeye ibongerera ukwemera bakanabyishimira.
(125) Naho ba bandi bafite uburwayi (bwo gushidikanya, ubuhakanyi n’uburyarya) mu mitima yabo, ibongerera umwanda (bwa burwayi) ukiyongera k’uwo bari basanganywe, maze bagapfa ari abahakanyi.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 9 - At-Tawba الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:44 pm | |
| (126) Ese ntibabona ko buri mwaka bageragezwa inshuro imwe cyangwa ebyiri (bahura n’amakuba, indwara z’ibyorezo ndetse n’inzara)? Nyamara ntibicuza cyangwa ngo babikuremo isomo.
(127) N’iyo isura (igice cya Qur’an) ihishuwe, bararebana (bakabwirana bati) “Ese hari ubabona?” Hanyuma bakigendera. Allah yahinduye imitima yabo (ayikura ku kwemera) kubera ko ari abantu batumva.
(128) Mu by’ukuri mwagezweho n’Intumwa ibakomokamo; iremererwa n’ingorane muhura na zo, ibitaho (kugira ngo muyoboke by’ukuri), kandi ni Inyempuhwe nyinshi, ikaba n’Inyembabazi ku bemera.
(129) Ariko nibatera umugongo, uvuge (yewe Muhamadi) uti “Allah arampagije.” Nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse We. Ni We niringiye, kandi ni We Nyagasani wa Ar’shi[115] ihambaye. .[115] Reba uko twasobanuye iri jambo Surat ul A’araf: 54
|
| | | | 9 - At-Tawba | |
|
مواضيع مماثلة | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |