|
| 7 - Al-A'raaf | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 7 - Al-A'raaf الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:33 pm | |
| 7 - Al-A'raaf Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Alif Laam Miim Swad[91]. [91]Reba uko twasobanuye umurongo wa mbere muri Surat ul Baqarat.
(2) (Iyi Qur’an) ni igitabo twaguhishuriye; bityo ntikikakubere umutwaro mu mutima wawe. (Twakiguhishuriye) kugira ngo ucyifashishe mu kuburira, (kibe) n’urwibutso ku bemera.
(3) Nimukurikire ibyo mwahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Kandi ntimuzakurikire ibitari We mubigira abafasha. Ni gake mwibuka!
(4) Ni imidugudu ingahe tworetse maze ibihano byacu bikayigeraho mu ijoro baryamye cyangwa ku manywa baruhutse?
(5) Ubwo ibihano byacu byabageragaho, nta kindi bavugaga uretse gutakamba bagira bati “Mu by’ukuri twari inkozi z’ibibi.”
(6) Rwose tuzabaza ba bandi bohererejwe (Intumwa) ndetse n’izo ntumwa tuzazibaza.
(7) Kandi rwose tuzababwira (ibyo bakoraga) dushingiye ku bumenyi kandi ntitwigeze tubura (ngo tuyoberwe ibyo bakoraga).
(8) N’iminzani kuri uwo munsi izaba ari iy’ukuri. Bityo, abo iminzani (y’ibikorwa byabo byiza) izaremera, abo ni bo bakiranutsi.
(9) Naho abo iminzani (y’ibikorwa byabo byiza) izaba yoroshye; abo ni ba bandi bihombeje kubera ko bahakanaga amagambo yacu.
(10) Mu by’ukuri twabahaye ubutware ku isi tunayibashyiriramo ibibabeshaho, (nyamara) ni gake mushimira.
(11) Kandi mu by’ukuri twarabaremye (twaremye Adamu) hanyuma tubaha ishusho (y’umuntu), maze tubwira abamalayika tuti “Nimwubamire Adamu”, nuko barubama uretse Ibilisi (Shitani) utarabaye mu bubamye.
(12) (Allah) aravuga ati “Ni iki cyakubujije kubama ubwo nabigutegekaga?” (Ibilisi) aravuga ati “Njye ndi mwiza kumuruta; wandemye mu muriro naho we umurema mu ibumba.”
(13) (Allah) aravuga ati “Manuka urivemo (Ijuru)! Ntibikwiye ko wakwishyira hejuru muri ryo. Ngaho sohoka! Mu by’ukuri wowe uri mu basuzuguritse.”
(14) (Ibilisi) iravuga iti “Mpa kuzabaho kugeza ku munsi (abantu) bazazurirwaho.”
(15) (Allah) aravuga ati “Rwose uri mu bahawe igihe.”
(16) (Ibilisi) iravuga iti “Kubera ko unciriyeho iteka ryo kuyoba, nzabategera mu nzira yawe igororotse.
(17) Hanyuma rwose nzabagota mbaturutse imbere n’inyuma, iburyo n’ibumoso habo. Kandi abenshi muri bo ntuzababona bashimira.”
(18) (Allah) aravuga ati “Risohokemo (Ijuru) umwaye kandi wirukanwe. Mu by’ukuri abazagukurikira muri bo, nzabuzuza mwese mu muriro wa Jahanamu .”
(19) Yewe Adamu! Tura mu Ijuru wowe n’umugore wawe, murye (mu mbuto zaryo) aho mushatse, ariko muramenye ntimuzegere iki giti mutazaba mu nkozi z’ibibi.
(20) Nuko Shitani iraboshya bombi (barya kuri cya giti), kugira ngo ibagaragarize ubwambure bwabo bari barahishwe. Maze (Shitani) irababwira iti “Nta kindi cyatumye Nyagasani wanyu ababuza kurya kuri iki giti, usibye kwanga ko mwazaba abamalayika cyangwa mukazabaho ubuziraherezo.”
(21) (Shitani) iranabarahirira bombi igira iti “Mu by’ukuri njye ndi umujyanama wanyu mwiza.”
(22) Nuko abareshyeshya ikinyoma, maze bamaze kurya kuri icyo giti, bagaragarirwa n’ubwambure bwabo, batangira kwikingaho amababi y’ibiti byo mu Ijuru. Nuko Nyagasani wabo arabahamagara agira ati “Ese sinari narababujije icyo giti nkanababwira ko mu by’ukuri Shitani ari umwanzi wanyu ugaragara?”
(23) Bombi baravuga bati “Nyagasani wacu! Twarihemukiye. Kandi nutatubabarira ibyaha ngo unatugirire impuhwe, ni ukuri rwose tuzaba mu banyagihombo.”
(24) (Allah) arababwira ati “Nimumanuke (mwembi na Shitani), bamwe bazaba abanzi b’abandi, kandi muzagira ubuturo ku isi n’umunezero by’igihe gito.”
(25) (Allah) aravuga ati “Muri yo (isi) ni ho muzaba, ni na ho muzapfira, ndetse ni na ho muzakurwa (muzurwa).”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 7 - Al-A'raaf الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:33 pm | |
| (26) Yemwe bene Adamu! Mu by’ukuri twabahaye umwambaro uhishira ubwambure bwanyu (n’umwambaro w’) umutako, ariko umwambaro wo gutinya Allah ni wo mwiza. Ibyo ni bimwe mu bimenyetso bya Allah kugira ngo bajye bazirikana (ingabire ze).
(27) Yemwe bene Adamu! Muramenye Shitani ntizabashuke nk’uko yavanye ababyeyi banyu (Adamu na Eva) mu Ijuru, ikabambura umwambaro wabo bigatuma bagaragarizwa ubwambure bwabo. Mu by’ukuri we n’abambari be barababona ariko mwe ntimubabona. Rwose, Shitani twazigize inshuti z’abatemera.
(28) Kandi n’iyo (abahakanyi) bakoze ibyaha by’urukozasoni baravuga bati “Twasanze abakurambere bacu ari ko babigenza kandi Allah yarabidutegetse.” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri Allah ntategeka gukora ibyaha by’urukozasoni. Ese Allah mumuvugaho ibyo mutazi?”
(29) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nyagasani wanjye yategetse kugira ubutabera, (anabategeka) ko mugomba kumwubamira no kumwambaza mumwiyegurira We wenyine igihe cyose musenga. Uko yabaremye mu ntangiriro ni na ko muzagaruka (iwe ku munsi w’izuka)”,
(30) (Ubwo muzaba muri mu matsinda abiri), itsinda rimwe yararishoboje kuyoboka, naho irindi tsinda ryarahisemo ubuyobe kuko mu by’ukuri ryagize amashitani inshuti mu cyimbo cya Allah, kandi ryibwira ko ryayobotse.
(31) Yemwe bene Adamu! Mujye murimba buri uko mugiye gusali. Kandi mujye murya, munywe ariko ntimugasesagure. Mu by’ukuri We (Allah) ntakunda abasesagura.
(32) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde waziririje imyambaro myiza n’amafunguro meza Allah yashyiriyeho abagaragu be?” Vuga uti “Ibyo, mu buzima bwa hano ku isi, bigenewe abemeye (bakaba babihuriyeho n’abatemera), ariko bikaba umwihariko (ku bemera) ku munsi w’imperuka.” Uko ni ko dusobanura amagambo (yacu) ku bantu bafite ubumenyi.
(33) Vuga uti “Mu by’ukuri Nyagasani wanjye yaziririje ibikorwa by’urukozasoni, byaba ibikozwe ku mugaragaro cyangwa mu ibanga, ndetse n’ibyaha (ibyo ari byo byose), ibikorwa by’ubugome, no kubangikanya Allah n’ibyo atabahereye gihamya (ko bigomba gusengwa), no guhimbira Allah ibyo mutazi.”
(34) Buri muryango (wigometse) ufite igihe ntarengwa (cyo kugerwaho n’ibihano). Iyo igihe cyabo kigeze, ntibarindirizwa na gato cyangwa ngo bihutishwe mbere yacyo.
(35) Yemwe bene Adamu! Nimuramuka mugezweho n’Intumwa zibakomokamo, zikabasobanurira ibimenyetso byanjye, rwose abazatinya (Allah) bakanakora ibikorwa byiza, nta bwoba bazigera bagira habe n’agahinda.
(36) Naho ba bandi bazahinyura ibimenyetso byacu bakabyigomekaho ku bw’ubwibone, abo ni abantu bo mu muriro bazawubamo ubuziraherezo.
(37) None se ni nde munyabyaha kurusha uwahimbiye Allah ikinyoma cyangwa uwahinyuye amagambo ye? Abo bazagerwaho n’umugabane wabo (w’ibihano hano ku isi) Allah yabageneye, kugeza ubwo Intumwa zacu (abamalayika bashinzwe gukuramo roho) zizabageraho zikabavanamo roho zivuga ziti “Ibyo mwasengaga mu cyimbo cya Allah biri he?” Bazavuga bati “Nta byo tubona”, maze na bo bishinje ko bari abahakanyi.
(38) (Allah) ababwire ati “Nimwinjire mu muriro hamwe n’imiryango (umat) yababanjirije; mu majini no mu bantu.” Buri uko umuryango (umat) uzajya winjira, uzajya uvuma mugenzi wawo, kugeza ubwo bakoraniyemo bose; uwa nyuma muri yo uzasabira uwawubanjirije ugira uti “Nyagasani wacu! Aba ni bo batuyobeje, bityo bahe ibihano byikubye kabiri mu muriro.” (Allah) azavuga ati “Buri wese arahanishwa ibyikubye kabiri, nyamara ntimubizi.”
(39) Uwa mbere muri yo uzabwira uwaherutse uti “Nta cyo muturusha (twese turanganya ibihano).” (Nuko Allah ababwire bose ati) “Ngaho nimwumve ububabare bw’ibihano kubera ibyo mwakoraga.”
(40) Mu by’ukuri ba bandi bahinyuye ibimenyetso byacu bakabyigomekaho ku bw’ubwibone, ntibazafungurirwa imiryango y’ikirere kandi ntibazaninjira mu Ijuru, keretse ingamiya yinjiye mu mwenge w’urushinge. Uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi.
(41) Umuriro wa Jahanamu uzababera isaso ndetse n’ibyiyoroswa byabo. Uko ni ko duhemba inkozi z’ibibi.
(42) Naho ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, kandi ntidutegeka umuntu icyo adashoboye, abo ni abantu bo mu Ijuru bazabamo ubuziraherezo.
(43) Tuzanavana mu bituza byabo inzika n’inzangano, (babe mu Ijuru aho) imigezi itemba munsi yabo, nuko bavuge bati “Ishimwe n’ikuzo byuzuye ni ibya Allah watuyoboye muri ibi (byiza), ndetse ntitwari kuyoboka iyo Allah atatuyobora. Mu by’ukuri Intumwa za Nyagasani wacu zazanye ukuri.” Nuko bahamagarwe babwirwa bati “Ngiryo Ijuru murazwe kubera ibyo mwakoraga.”
(44) Abantu bo mu Ijuru bazahamagara abo mu muriro bababwira bati “Rwose twasanze ibyo Nyagasani wacu yadusezeranyije ari ukuri; ese namwe mwasanze ibyo Nyagasani wanyu yabasezeranyije ari ukuri”? Bazavuga bati “Yego.” Nuko umuhamagazi atangarize hagati yabo ko umuvumo wa Allah uri ku banyabyaha,
(45) Ba bandi bakumira (abantu) kugana inzira ya Allah, bakanayifuriza ko yatana kandi bagahakana imperuka.
(46) Hagati yabo (abantu bo mu ijuru n’abo mu muriro) hazaba hari urusika, no kuri A’arafu[92] hazaba hari abantu (bahaheze kubera ko ibyiza n’ibibi byabo bizaba bingana), bazajya bamenya buri wese (uwo mu ijuru n’uwo mu muriro) kubera ibimenyetso bizaba bibaranga. Maze bahamagare abantu bo mu ijuru bababwira bati “Asalamu Alayikum (mugire amahoro!)” (Kugeza icyo gihe, abantu ba A‘arafu) bazaba batararyinjiramo kandi babyifuza. [92] A’arafu ni ahantu hirengeye hagati y’Ijuru n’umuriro Allah yageneye abo ibikorwa byabo byiza bizaba bingana n’ibibi bakoze. Abazaba bari aho bazaba bareba mu ijuru no mu muriro. Ariko nyuma yaho, Allah azabagirira impuhwe abinjize mu ijuru.
(47) (Abantu bazaba baheze kuri A’arafu) niberekeza amaso yabo ku bantu bazaba bari mu muriro, bazavuga bati “Nyagasani wacu! Ntudushyire hamwe n’abanyabyaha.”
(48) Abazaba baheze A’arafu, bazahamagara abantu (bari mu muriro) bazabamenya kubera ibimenyetso bizaba bibaranga, bababwire bati “Ukwishyira hamwe kwanyu, ugukusanya imitungo kwanyu n’ubwibone bwanyu ntacyo byabamariye.”
(49) (Abazaba baheze A’arafu bazabwira abo mu muriro bati) “Ese bariya (bari mu Ijuru) si bo mwarahiraga muvuga ko Allah atazabagirira impuhwe (ngo abahe Ijuru)? (Maze Allah abwire abaheze A’arafu ati), “ngaho nimwinjire mu Ijuru, nta bwoba nta n’agahinda muzagira.”
(50) Abazaba bari mu muriro bazahamagara abazaba bari mu Ijuru, bababwire bati “Nimudusukeho amazi cyangwa muduhe ku mafunguro Allah yabafunguriye.” (Abo mu ijuru) bavuge bati “Mu by’ukuri ibyo byombi Allah yabiziririje abahakanyi.”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 7 - Al-A'raaf الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:34 pm | |
| (51) Ba bandi bagize idini ryabo ikidafite umumaro, bakarihindura umukino ndetse bakanashukwa n’ubuzima bw’isi, uyu munsi (w’imperuka) turabirengagiza nk’uko biyibagije kuzahura n’uyu munsi wabo, no kuba barahinyuraga ibimenyetso byacu.
(52) Rwose (abahakanyi) twabazaniye igitabo (Qur’an) twasobanuranye ubuhanga, kikaba umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera.
(53) Ese hari ikindi bategereje uretse icyo basezeranyijwe (ibihano) muri yo (Qur’an), kizaba iherezo ryabo? Umunsi isezerano ryabo ryasohoye, abawiyibagije mbere bazavuga bati “Rwose Intumwa za Nyagasani wacu zazanye ukuri! Ese twagira abavugizi ngo batuvuganire, cyangwa ngo dusubizwe (ku isi) kugira ngo dukore ibikorwa byiza bitari ibikorwa (bibi) twakoraga?” Rwose barihombeje, kandi ibyo bihimbiye (biringira ko bizabakorera ubuvugizi kwa Allah ku munsi w’imperuka) byabatengushye!
(54) Mu by’ukuri Nyagasani wanyu ni Allah waremye ibirere n’isi mu minsi itandatu, hanyuma aganza hejuru ya Ar’shi[93]. Atwikiriza ijoro amanywa, (ijoro) rikayakurikira nta guhagarara; yanaremye izuba, ukwezi n’inyenyeri byubahiriza itegeko rye. Mu by’ukuri kurema no gutegeka ni ibye. Allah ni Nyirubutagatifu, Nyagasani w’ibiremwa byose. [93]Ukuganza kwa Allah hejuru ya Ar’shi ni ukuganza kwihariye, kuberanye n’icyubahiro cye n’ubuhambare bwe, gutandukanye n’ukw’ibiremwa kandi kudasanishwa n’ukwabyo. Naho ijambo Ar’shi bisobanuye intebe y’icyubahiro y’ubwami bwa Allah, ifite abamalayika bayiteruye, ikaba imeze nk’umutemeri uri hejuru y’ibirere n’isi. Ar’shi ni cyo kiremwa kiruta ibindi byose mu bunini kandi ni na cyo kiremwa kiri hejuru y’ibindi biremwa byose kuko iteretse hejuru y’ijuru rya karindwi. Bityo Allah ayiganjeho kandi ni We uri hejuru y’ibintu byose.
(55) Musabe Nyagasani wanyu mwibombaritse kandi mu ibanga. Mu by’ukuri ntakunda abarengera (amategeko ye).
(56) Kandi ntimugakore ubwangizi ku isi nyuma y’uko itunganyijwe. Ndetse mujye mumusaba (Allah) mutinya (ibihano bye) kandi mwizera (ingororano ze). Mu by’ukuri impuhwe za Allah ziri hafi y’abakora ibyiza.
(57) Ni We wohereza imiyaga nk’ikimenyetso gitanga inkuru nziza, kibanziriza impuhwe ze (imvura), kugeza ubwo (iyo miyaga) ijyanye ibicu biremereye tukabyerekeza ahantu hakakaye, nuko tugatuma bitanga amazi (imvura) maze tukayeresha ibimera byose. Uko ni ko tuzazura abapfuye kugira ngo mwibuke.
(58) Imbuto zo mu butaka bwiza zimera mu buryo bworoshye ku bw’uburenganzira bwa Nyagasani wabwo. Naho izo mu butaka bubi zimera bigoranye. Uko ni ko tugenda dusobanura ibimenyetso ku bantu bashimira.
(59) Rwose twohereje Nuhu ku bantu be, maze arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We (Allah). Mu by’ukuri ndatinya ko mwazahura n’ibihano byo ku munsi uhambaye.”
(60) Ibikomerezwa byo mu bantu be baravuze bati “Mu by’ukuri turabona uri mu buyobe bugaragara.”
(61) Arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Ntabwo ndi mu buyobe, ahubwo ndi Intumwa yoherejwe na Nyagasani w’ibiremwa byose.”
(62) Mbagezaho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye nkanabagira inama z’ukuri. Kandi nzi kuri Allah ibyo mutazi.
(63) Ese mutangazwa n’uko mwagezweho n’urwibutso ruturutse kwa Nyagasani wanyu, runyujijwe ku muntu ubakomokamo, kugira ngo ababurire no kugira ngo mugandukire (Allah), bityo muzagirirwe impuhwe?
(64) Ariko baramuhinyuye, maze turamurokora, we n’abari kumwe na we mu nkuge, nuko turoha abahinyuye ibimenyetso byacu. Mu by’ukuri bari abantu bahumye (batabona ukuri).
(65) N’abantu bo mu bwoko bwa Adi[94], twaboherereje umuvandimwe wabo Hudu. Yarababwiye ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We (Allah). Ese ubwo ntimutinya (ibihano bye)?” [94] Adi ni ubwoko bwari butuye Ah’qaf. Ubu ni hagati y’igihugu cya Saudi Arabia, Oman ndetse na Yemen.
(66) Ibikomerezwa byo mu bantu be bahakanye (Allah), baravuze bati “Mu by’ukuri turakubonamo ubwenge bucye kandi rwose turabona uri umwe mu banyabinyoma.”
(67) Arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nta bucucu mfite, ahubwo ndi Intumwa yoherejwe na Nyagasani w’ibiremwa byose.”
(68) Mbagezaho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye, kandi ndi umujyanama wanyu w’umwizerwa.
(69) Ese mutangazwa n’uko mwagezweho n’urwibutso ruturutse kwa Nyagasani wanyu, runyujijwe ku muntu ubakomokamo, kugira ngo ababurire? Munibuke ubwo yabagiraga abasigire nyuma y’abantu ba Nuhu, akanabongerera ibigango mu miterere yanyu. Ngaho nimwibuke inema za Allah kugira ngo muzakiranuke.
(70) (Abantu bo mu bwoko bwa Adi) baravuga bati “Ese uzanywe no kutubwiriza kugaragira Allah wenyine, tukareka ibyo abakurambere bacu basengaga? Ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano) niba koko uri mu banyakuri.”
(71) (Hudu) arababwira ati “Ibihano n’uburakari biturutse kwa Nyagasani wanyu byamaze kubageraho. Ese murangisha impaka ku mazina mwiyitiye (ibigirwamana byanyu), mwe n’abakurambere banyu Allah atarigeze abibemerera? Ngaho nimutegereze, mu by’ukuri ndi kumwe namwe mu bategereje.”
(72) Nuko turamurokora we n’abari kumwe na we ku bw’impuhwe ziduturutseho, tunarimbura abahinyuye ibimenyetso byacu, kandi ntabwo bari abemeramana.
(73) N’abantu bo mu bwoko bwa Thamudu twaboherereje umuvandimwe wabo Swalehe, arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimugaragire Allah. Nta yindi mana mufite itari We. Mu by’ukuri mwagezweho n’ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu (kigaragaza ukuri kw’ibyo mvuga). Iyi ngamiya ya Allah ni ikimenyetso kuri mwe; ngaho nimuyireke irishe ku isi ya Allah, kandi ntimuzayigirire nabi kugira ngo mutazagerwaho n’ibihano bibabaza.”
(74) Munibuke ubwo yabagiraga abasigire nyuma y’abantu bo mu bwoko bwa Adi, akababeshaho neza ku isi, mukubaka ingoro zanyu mu bibaya, mukanahanga amazu mu misozi. Bityo, nimwibuke inema za Allah (yabahundagajeho) kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi.
(75) Ibikomerezwa by’abibone mu bantu be (Intumwa Swalehe), byabwiye abemeramana muri byo bari abanyantege nke biti “Ese muzi ko Swalehe yoherejwe na Nyagasani we?” (Abemeramana) baravuga bati “Mu by’ukuri twe twemera ubutumwa yahawe.”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 7 - Al-A'raaf الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:34 pm | |
| (76) Ba bandi b’abibone baravuga bati “Mu by’ukuri ibyo mwemeye twe turabihakana.”
(77) Nuko ya ngamiya barayica, baba bigometse ku itegeko rya Nyagasani wabo, maze baravuga bati “Yewe Swalehe! Ngaho tuzanire ibyo udukangisha (ibihano) niba koko uri umwe mu ntumwa (za Allah).”
(78) Ubwo baba batewe n’umutingito, maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo.
(79) Nuko (Swalehe) arahindukira abatera umugongo, maze aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Rwose nabagejejeho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye, mbagira n’inama ariko ntimukunda ababagira inama.”
(80) Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Loti yabwiraga abantu be ati “Ese murakora ibikozasoni bitigeze bikorwa na kimwe mu biremwa byabayeho mbere yanyu?”
(81) Mu by’ukuri mwe murarikira gukorana imibonano n’abagabo bagenzi banyu musize abagore! Ahubwo muri abantu barengera (amategeko ya Allah).
(82) Nta kindi gisubizo abantu be bamuhaye, uretse kuvuga bati “Nimubirukane (Loti n’abamwemeye) mu mudugudu wanyu, kuko mu by’ukuri ari abantu bigira abere.”
(83) Nuko turamurokora we n’umuryango we, usibye umugore we wabaye mu barimbuwe.
(84) Maze tubagushaho imvura (y’amabuye). Ngaho irebere uko iherezo ry’inkozi z’ibibi ryagenze.
(85) N’abantu b’i Madiyani[95], twaboherereje umuvandimwe wabo Shuwayibu, arababwira ati “Yemwe bantu banjye! Nimusenge Allah kuko nta yindi mana mufite itari We (Allah). Mu by’ukuri mwagezweho n’ikimenyetso giturutse kwa Nyagasani wanyu (kigaragaza ukuri kw’ibyo mvuga). Bityo, nimwuzuze ibipimo n’iminzani, kandi ntimugahuguze abantu mugabanya ku byabo, ndetse ntimugakore ubwangizi ku isi nyuma y’uko itunganyijwe. Ibyo ni byo byiza kuri mwe, niba koko muri abemeramana.” [95]Madiyani ni izina ry’ahantu ryitiriwe ubwoko bwari butuye mu ishyamba ry’inzitane mu nzira z’ahitwa Hijazi ho mu gihugu cya Arabiya Sawudite.
(86) “Kandi ntimukabambire buri nzira mutera ubwoba (abantu mugamije kubambura ibyabo) munabuza kugana inzira ya Allah ba bandi bayemeye, mwifuza ko yagorama. Munibuke ubwo mwari mbarwa maze (Allah) akabagira benshi. Ngaho nimurebe uko iherezo ry’abangizi ryagenze.”
(87) “Kandi niba hari itsinda muri mwe ryemeye ubutumwa nahawe, hakaba n’irindi ritabwemera, nimutegereze kugeza ubwo Allah azadukiranura, kuko ari We mukiranuzi mwiza.”
(88) Ibikomerezwa by’abibone mu bantu be, biravuga biti “Yewe Shuwayibu! Rwose tuzakwirukana mu mudugudu wacu wowe n’abemeye hamwe nawe, cyangwa mugaruke mu idini ryacu.” Aravuga ati “Ese n’ubwo twaba tutabishaka (mwabiduhatira)?”
(89) “Mu by’ukuri turamutse dusubiye mu idini ryanyu twaba duhimbiye Allah ikinyoma nyuma y’uko Allah yariturokoye (kurisubiramo). Nta n’ubwo dukwiye kurisubiramo keretse Allah, Nyagasani wacu abishatse. Nyagasani wacu Azi buri kintu cyose. Allah wenyine ni We twiringira. Nyagasani wacu! Dukiranure n’abantu bacu mu kuri, kuko ari wowe mucamanza mwiza.”
(90) Ibikomerezwa byahakanye mu bantu be (bibuza abantu gukurikira Shuwayibu) biravuga biti “Nimuramuka mukurikiye Shuwayibu, rwose muzaba muhombye.”
(91) Nuko ubwo baba batewe n’umutingito, maze bahinduka imirambo bapfukamye mu mazu yabo.
(92) Ba bandi bahinyuye Shuwayibu babaye nk’aho batigeze baba aho bari batuye (kuko barimbuwe bose). Ba bandi bahinyuye Shuwayibu ni bo babaye abanyagihombo.
(93) Nuko (Shuwayibu) arahindukira abatera umugongo aravuga ati “Yemwe bantu banjye! Rwose nabagejejeho ubutumwa bwa Nyagasani wanjye mbagira n’inama. None se ni gute naterwa agahinda (no kurimbuka) kw’abantu b’abahakanyi?”
(94) Kandi ntabwo twohereza umuhanuzi mu mudugudu uwo ari wo wose (ngo ahinyurwe), maze ngo tubure guhanisha abawutuye ibizazane no guhagarika umutima n’indwara z’ibyorezo kugira ngo bicishe bugufi (banicuze kuri Allah).
(95) Nuko imibereho mibi yabo tuyihindura myiza, kugeza ubwo biyongereye baranakungahara, maze baravuga bati “(Ibi ni na ko byagendaga kuva kera kuko) abakurambere bacu bagerwagaho n’ibizazane ndetse n’ibyiza (bidatewe no guhakana).” Nuko tubagwa gitumo (tubahana) batabizi.
(96) Kandi n’iyo abatuye imidugudu baza kwemera bakanatinya (Allah), mu by’ukuri twari kubafungurira imigisha iturutse mu kirere no mu isi, ariko barahakanye; nuko tubahanira ibyo bakoraga.
(97) Ese abatuye imidugudu bibwira ko batekanye, ko nta gihano cyacu cyabageraho nijoro baryamye?
(98) Cyangwa abatuye imidugudu bibwira ko batekanye, ko nta gihano cyacu cyabageraho ku gasusuruko bahugiye mu kwishimisha (mu by’isi)?
(99) Ese bibwira ko batekanye, badashobora kugerwaho n’ibihano bya Allah? Nta bantu bakwibwira ko badashobora kugerwaho n’ibihano bya Allah uretse abanyagihombo.
(100) Ese ba bandi bazunguye ubutaka nyuma y’uko bene bwo (barimbuwe), ntibabona ko iyo tuza kubishaka twari kubahanira ibyaha byabo (nk’uko twabigenje ku bababanjirije), tukanadanangira imitima yabo maze ntibabashe kumva?
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 7 - Al-A'raaf الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:35 pm | |
| (101) Iyo yari imidugudu tukubarira zimwe mu nkuru zayo (yewe Muhamadi). Mu by’ukuri Intumwa zabo zabazaniye ibimenyetso bigaragara ariko ntibashobora kwemera ibyo bahakanye mbere. Uko ni ko Allah adanangira imitima y’abahakanyi.
(102) Kandi abenshi muri bo twasanze ari abantu batubahiriza amasezerano; ahubwo twasanze abenshi muri bo ari inkozi z’ibibi.
(103) Nuko nyuma (y’izo ntumwa) twohereza Musa kwa Farawo n’abantu be, tunamuha ibitangaza byacu (azifashisha), maze barabihakana. Ngaho irebere uko iherezo ry’abangizi ryagenze!
(104) Nuko Musa aravuga ati “Yewe Farawo! Mu by’ukuri njye ndi Intumwa yoherejwe na Nyagasani w’ibiremwa byose.”
(105) “Birakwiye ko ntacyo navuga kuri Allah kitari ukuri. Rwose mbazaniye ibitangaza bigaragara biturutse kwa Nyagasani wanyu. Bityo rekura bene Isiraheli tujyane.”
(106) (Farawo) aramubwira ati “Niba hari igitangaza uzanye, ngaho kigaragaze niba koko uri mu banyakuri.”
(107) Nuko (Musa) anaga inkoni ye hasi, ihita ihinduka inzoka (nini) igaragara.
(108) Anasohora ukuboko kwe (mu kwaha) guhita kwererana ku bari aho babibona.
(109) Ibikomerezwa byo mu bantu ba Farawo biravuga biti “Mu by’ukuri uyu ni umurozi w’umuhanga”,
(110) “Arashaka kubakura mu gihugu cyanyu.” (Farawo arababaza ati) “Ese mwangira iyihe nama?”
(111) Baramubwira bati “Ba umwihoreye (ntumwice) we n’umuvandimwe we [Haruna (Aroni)], maze wohereze (ingabo) mu mijyi yose zikoranye (abarozi).”
(112) Bazakuzanire buri murozi wese w’umuhanga.
(113) Nuko abarozi baza kwa Farawo, baramubwira bati “Ese koko turahabwa igihembo nituramuka dutsinze?”
(114) (Farawo) aravuga ati “Ni byo (muzagororerwa), kandi muzaba bamwe mu byegera (byanjye).”
(115) Baravuga bati “Yewe Musa! urahitamo kubanza kunaga (inkoni yawe), cyangwa abe ari twe tubanza kunaga?”
(116) (Musa) aravuga ati “Mwe nimunage.” Nuko banaze, barindagiza amaso y’abantu banabakura imitima, bagaragaza uburozi buhambaye.
(117) Maze duhishurira Musa tumubwira tuti “Naga inkoni yawe!” (Ayinaze ihinduka inzoka nini) ihita imiragura ibyo bari bamaze guhimba (ibirozi).
(118) Nuko ukuri kurigaragaza, maze ibyo bakoze bihinduka imfabusa.
(119) Nuko batsindirwa aho, maze barasuzugurika.
(120) Maze abarozi bikubita hasi bubamye.
(121) Baravuga bati “Twemeye Nyagasani w’ibiremwa byose.”
(122) “Nyagasani wa Musa na Haruna (Aroni).”
(123) Farawo aravuga ati “Ni gute mumwemeye mbere y’uko mbibahera uburenganzira? Mu by’ukuri uyu ni umugambi mwacuriye mu mujyi kugira ngo muwirukanemo abawutuye, ariko muraza kumenya (icyo nza kubakorera)!”
(124) Rwose ndaza kubaca amaboko n’amaguru byanyu imbusane, maze mbabambe mwese.
(125) Baravuga bati “Mu by’ukuri tuzasubira kwa Nyagasani wacu.”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 7 - Al-A'raaf الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:35 pm | |
| (126) “Kandi nta kindi uduhora uretse kuba twemeye ibitangaza bya Nyagasani wacu ubwo byatugeragaho. Nyagasani wacu! Duhe kwihangana kandi uduhe gupfa turi Abayisilamu.”
(127) Nuko ibikomerezwa byo mu bantu ba Farawo biravuga biti “Ese urareka Musa n’abantu be ngo bakore ubwononnyi ku isi, banakureke wowe n’imana zawe? (Farawo) aravuga ati “Turica abana babo b’abahungu maze tureke ab’abakobwa, kandi rwose tubarusha imbaraga.”
(128) Musa abwira abantu be ati “Mwiyambaze Allah kandi mwihangane. Mu by’ukuri isi ni iya Allah; ayiraga uwo ashaka mu bagaragu be. Kandi iherezo ryiza ni iry’abagandukira (Allah).”
(129) Baravuga bati “Twe (bene Isiraheli) twatotejwe mbere na nyuma y’uko utugeraho.” Arababwira ati “Nyagasani wanyu azoreka umwanzi wanyu, abagire abazungura ku isi kugira ngo arebe uko muzitwara.”
(130) Mu by’ukuri twahanishije abantu ba Farawo amapfa no kurumbya imyaka, kugira ngo bisubireho.
(131) Iyo icyiza cyabageragaho baravugaga bati “Iki ni icyacu”, naho ikibi cyabageraho bakacyitirira Musa n’abari kumwe na we. Nyamara ikibi kibageraho, mu by’ukuri kiba ari igeno rya Allah, ariko abenshi muri bo ntibabizi.
(132) Babwira (Musa) bati “Igitangaza icyo ari cyo cyose watuzanira kugira ngo ukiturogeshe, ntabwo tuzigera tukwemera.”
(133) Nuko tubateza umwuzure, inzige, inda, ibikeri n’amaraso (imigezi n’amariba byabo bihinduka amaraso, ibyo biba nk’uruhererekane) rw’ibimenyetso bisobanutse; ariko bakomeje kwigomeka, kandi bari abantu b’inkozi z’ibibi.
(134) Nuko ibihano bibaguyeho, baravuga bati “Yewe Musa! Dusabire Nyagasani wawe ku bw’ibyo yagusezeranyije. Nuramuka udukuriyeho ibihano, rwose tuzakwemera tunarekure bene Isiraheli bagukurikire.”
(135) Ariko ubwo twabakuriragaho ibihano kugeza ku gihe bagombaga kugeraho (bagahanwa), baba bishe amasezerano (basezeranyije Allah na Musa).
(136) Nuko turabahana; tubaroha mu nyanja kubera ko bahinyuye ibitangaza byacu kandi bakaba barabyirengagije.
(137) Nuko abantu bafatwaga nk’abanyantege nke (bene Isiraheli) tubagira abazungura mu bice by’iburasirazuba bw’isi n’iburengerazuba bwayo twahaye imigisha. Nuko ijambo rya Nyagasani wawe ryiza risohorera kuri bene Isiraheli, kubera ukwihangana kwabo. Maze turimbura ibyo Farawo n’abantu be bakoraga ndetse n’ibyo bubakaga.
(138) Nuko twambutsa inyanja bene Isiraheli (batekanye), maze bagera ku bantu bari barabaye imbata zo kugaragira ibigirwamana byabo. Baravuga bati “Yewe Musa! Dushyirireho imana nk’uko na bo bafite imana zabo. Aravuga ati “Mu by’ukuri mwe muri abantu b’injiji!”
(139) (Musa yongeraho ati) “Mu by’ukuri aba bantu bazorekwa kubera ibyo barimo (kugaragira ibigirwamana), kandi ibyo bakora byose ni imfabusa.”
(140) Aravuga ati “Ese nabashyiriraho indi mana itari Allah, kandi ari We wabarutishije ibindi biremwa byose (byo mu gihe cyanyu)?”
(141) Munibuke ubwo twabarokoraga tubakiza abantu bo kwa Farawo babakoreraga ubugome ndengakamere; bica abana banyu b’abahungu bakareka ab’abakobwa. Kandi muri ibyo harimo ikigeragezo gihambaye gituruka kwa Nyagasani wanyu!
(142) Nuko dusezeranya Musa amajoro mirongo itatu (yo kwiherera asenga no kumuhishurira Tawurati) tuyongeraho andi icumi, maze isezerano rya Nyagasani we ryuzura mu majoro mirongo ine. Musa abwira umuvandimwe we Haruna ati “Nsigarira ku bantu banjye, unakore ibitunganye (ubakangurira kubaha Imana no kuyisenga yonyine) kandi ntuzakurikire inzira y’abangizi.”
(143) Ubwo Musa yagereraga ku gihe (n’ahantu) twamusezeranyije, na Nyagasani we akamuvugisha (amuha ubutumwa n’amategeko), yaravuze ati “Nyagasani wanjye! Nyiyereka nkurebe.” (Allah) aramubwira ati “Ntushobora kumbona (ku isi); ahubwo reba uriya musozi, nubona (umusozi) ugumye hamwe, ubwo nanjye uraba wambona.” Nuko Nyagasani we yigaragarije umusozi urasatagurika (uhinduka igitaka), Musa agwa igihumure. Azanzamutse aravuga ati “Ubutagatifu ni ubwawe, nkwicujijeho kandi ni njye wa mbere mu bemera (ku gihe cyanjye).”
(144) (Allah) aravuga ati “Yewe Musa! Mu by’ukuri naragutoranyije nkurutisha abantu ku bw’ubutumwa bwanjye no kukuvugisha. Ngaho fata ukomeze ibyo naguhaye kandi ube mu bashimira.”
(145) Maze (Musa) tumwandikira ibintu byose ku mbaho (Tawurati) ngo bibe inyigisho (ku bantu be) n’ibisobanuro bya buri kintu, (turamubwira tuti) ngaho “byakire ubikomeze kandi utegeke abantu bawe gukurikiza ibyiza byabyo. Nzabereka iherezo ry’ibyigomeke.”
(146) Ba bandi bibona ku isi bidakwiye nzabakumira ku magambo yanjye (ntibabashe kuyasobanukirwa), kandi n’iyo babona ibimenyetso byose ntibashobora kwemera. Ndetse n’iyo babona inzira igororotse ntibayiyoboka, nyamara babona inzira y’ubuyobe bakayiyoboka. Ibyo ni ukubera ko bahinyuye amagambo yacu bakanayirengagiza.
(147) Na ba bandi bahinyuye amagambo yacu no kuzahura n’imperuka, ibikorwa byabo byabaye imfabusa. Ese hari ikindi bazahemberwa kitari ibyo bakoraga?
(148) Nuko igihe Musa atari ahari, abantu be bibumbira ishusho ry’akamasa mu mitako yabo, gafite ijwi risa n’iryabira (bakagira ikigirwamana). Ese ntibabonaga ko katabavugisha ntikanabayobore inzira igororotse? Bakagize imana kandi bari inkozi z’ibibi.
(149) Nuko ubwo bicuzaga (impamvu basenze akamasa) bakanabona ko bayobye, baravuze bati “Nyagasani wacu natatugirira impuhwe ngo anatubabarire, rwose tuzaba mu banyagihombo.”
(150) Nuko ubwo Musa yagarukaga mu bantu be arakaye afite n’agahinda, yaravuze ati “Ibyo mwasigaye mukora ntahari ni bibi! Ese mwashaka kwihutisha itegeko rya Nyagasani wanyu (musenga ibyo atabategetse)? Maze ajugunya hasi za mbaho, afata umusatsi wo ku mutwe w’umuvandimwe we arawukurura amwiyegereza. Haruna aravuga ati “Mwana wa mama! Mu by’ukuri abantu baransuzuguye, bandusha intege, ndetse bari hafi yo kunyica. Bityo, ntutume abanzi bankina ku mubyimba, kandi ntunshyire mu bantu b’inkozi z’ibibi.”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 7 - Al-A'raaf الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:36 pm | |
| (151) (Musa) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mbabarira njye n’umuvandimwe wanjye, unatwinjize mu mpuhwe zawe, kuko ari Wowe Munyempuhwe uzirusha abandi.”
(152) Mu by’ukuri abagize akamasa ikigirwamana, bazagerwaho n’uburakari buturutse kwa Nyagasani wabo ndetse no gusuzugurika mu buzima bwo ku isi. Uko ni ko duhemba abahimba (ibinyoma).
(153) Ariko ba bandi bakoze ibyaha nuko nyuma yaho bakicuza, bakanemera; mu by’ukuri nyuma y’ibyo byose, Nyagasani wawe ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(154) Maze uburakari bwa Musa bumaze gucururuka, afata za mbaho zari zanditseho ubutumwa bwari umuyoboro n’impuhwe ku batinya Nyagasani wabo.
(155) Nuko Musa atoranya abagabo mirongo irindwi (b’intungane) mu bantu be (ajyana na bo ku musozi wa Sinayi) ku bw’isezerano ryacu (kugira ngo bicuze icyaha cyakozwe na bene wabo). Maze ubwo bari bafashwe n’umutingito, (Musa) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Iyo uza kubishaka bo nanjye wari kutworeka mbere y’aha; ese uratworeka kubera ibyaha byakozwe n’abadasobanukiwe muri twe? Ibi byabaye nta kindi byari cyo uretse kuba ikigeragezo cyawe, ukoresha urekera mu buyobe uwo ushaka ukanakiyoboresha uwo ushaka. Ni wowe Murinzi wacu, bityo tubabarire unatugirire impuhwe, kuko ari Wowe uhebuje mu kubabarira.”
(156) Unadushyirireho amategeko meza hano ku isi no ku munsi w’imperuka, rwose turakugarukiye tukwicuzaho. (Allah) aravuga ati “Ibihano byanjye mbihanisha uwo nshaka kandi n’impuhwe zanjye zigera ku biremwa byose. (Izo mpuhwe) nzazigenera abagandukira Allah, bakanatanga amaturo ndetse na ba bandi bemera ibimenyetso byacu.”
(157) Abakurikira Intumwa (Muhamadi) ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, basanga yanditswe mu bitabo byabo bya Tawurati n’Ivanjili. (Iyo ntumwa) ibabwiriza gukora ibyiza ikanababuza gukora ibibi, ibazirurira ibyiza ikanabaziririza ibihumanye, ibatura imitwaro ikanababohora ingoyi (y’amategeko) bari bariho. Bityo ba bandi bamwemeye, bakamwubaha, bakamushyigikira bakanakurikira urumuri yahishuriwe (Qur’an), abo ni bo bakiranutsi.
(158) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Yemwe bantu! Mu by’ukuri njye ndi Intumwa ya Allah yoherejwe kuri mwe mwese. (Allah) ni We ufite ubwami bw’ibirere n’isi. Nta yindi mana ibaho itari We, ni We utanga ubuzima akanatanga urupfu.” Bityo, nimwemere Allah n’Intumwa ye ikaba n’umuhanuzi utari uzi gusoma no kwandika, we wemera Allah akanemera amagambo ye, kandi munamukurikire kugira ngo mubashe kuyoboka.
(159) No mu bantu ba Musa harimo itsinda riyobora (abantu) rikoresheje ukuri, rikanagukoresha mu butabera.
(160) Nuko (Abisiraheli) tubagabanyamo amoko cumi n’abiri, tunahishurira Musa ubwo abantu be bamusabaga amazi yo kunywa (tugira tuti) “Kubita inkoni yawe ku ibuye!” Nuko (arikubise) riturikamo amasoko cumi n’abiri, maze buri muryango umenya aho unywera. Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe bayobagurikaga mu butayu bavuye mu Misiri) ndetse tunabamanurira Manu[96] na Saluwa[97] (tuvuga tuti) “Nimurye mu byiza twabafunguriye!” Si twe bahemukiye ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye. [96]Manu: ni ubukozo buryohera nk’ubuki buva mu giti cyo mu bwoko bwitwa Tamarsk cyera mu karere ka Sinayi. [97]Saluwa: Ni uruhuri rw’ubwoko bw’inyoni zitwarwa n’imiyaga mu burasirazuba bwa Mediterane, mu gifaransa zitwa Cailles, bohererezwaga na Allah kugira ngo bazibage bazirye.
(161) Munibuke ubwo babwirwaga bati “Nimuture muri uyu mudugudu (wa Yeruzalemu), hanyuma murye ibiwurimo aho mushaka hose, munavuge muti “Tubabarire ibyaha byacu”; muninjire mu marembo yawo mwicishije bugufi. “Tuzabababarira ibyaha byanyu kandi tuzongerera (ibihembo) abakora ibyiza.”
(162) Ariko bamwe muri bo bakoze ibibi, bahinduye imvugo bakora ibyo batabwiwe (aho gusaba imbabazi no kwicisha bugufi barushaho kwigomeka). Nuko tuboherereza igihano giturutse mu kirere, kubera ibikorwa bibi bakoraga.
(163) Unababaze (yewe Muhamadi) ku byerekeye umudugudu wari wegereye inyanja, ubwo (abari bawutuye) batubahirizaga itegeko ry’isabato. Ku munsi w’isabato (Allah yarabageragezaga) amafi yabo akaza ari menshi, naho ku munsi utari uw’isabato ntaze. Uko ni ko twabagerageje kubera ko bigomekaga (ku mategeko ya Allah).
(164) Unibuke ubwo bamwe muri bo (bari batuye uwo mudugudu bubahirizaga isabato ariko ntibabibwirize abandi), babwiraga (abayubahirizaga kandi bakanabibwiriza abandi) bati “Kuki mubwiriza abantu Allah agiye kuzoreka (ku isi) cyangwa kuzahanisha ibihano bikomeye (ku munsi w’imperuka)?” (Ababwirizaga) baravuga bati “Turabikora kugira ngo dukiranuke kuri Nyagasani wanyu no kugira ngo babe bagandukira Allah.”
(165) Nuko ubwo bari bamaze kwibagirwa ibyo bari bibukijwe, twarokoye ba bandi babuzaga abandi gukora ibibi, maze duhanisha igihano kibi cyane ba bandi bakoze ibibi kubera ko bigomekaga (ku mategeko ya Allah).
(166) Nuko ubwo bangaga kureka ibyo bari barabujijwe, twarababwiye tuti “Nimube inkende musuzuguritse!”
(167) Unibuke ubwo Nyagasani wawe yatangazaga ku mugaragaro ko rwose azakomeza koherereza (ibyigomeke by’Abayahudi) ababahanisha ibihano bibi kuzageza ku munsi w’imperuka. Mu by’ukuri Nyagasani wawe ni Ubanguka mu guhana, kandi rwose ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(168) Twanabaciyemo amatsinda atandukanye ku isi: muri bo hari abatunganye, hakabamo n’abatameze batyo. Twanabagerageresheje ibyiza n’ibibi kugira ngo babe bagaruka (bakubaha Allah).
(169) Nuko nyuma yabo haza abantu (babi) bazungura igitabo, ariko bihitiramo ibyiza byo (mu buzima bugufi bwo ku isi), bavuga bati “Tuzababarirwa ibyaha byose.” Bakongera kugerwaho n’ibindi (byo muri ubwo buzima) byaziririjwe nka byo (bakongera) bakabikora. Ese ntibahawe isezerano ryo (gukurikiza ibiri) mu gitabo ry’uko batazigera bagira icyo bavuga kuri Allah kitari ukuri? Nyamara bari bazi neza ibigikubiyemo. Kandi ubuturo bwo mu buzima bw’imperuka ni bwo bwiza kuri ba bandi batinya Allah. Ese nta bwenge mugira?
(170) Naho ba bandi bashikamye ku gitabo bakanahozaho iswala[98]. Mu by’ukuri ntituburizamo ibihembo by’abakora ibyiza. [98] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
(171) Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo twazamuraga umusozi hejuru yabo (Abayisiraheli) ukamera nk’igicucu, nuko bakabona ko ugiye kubagwaho. (Twarababwiye tuti) “Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (muri Tawurati) mubikomeze, kandi muzirikane ibirimo kugira ngo mubashe gutinya Allah.”
(172) Unibuke ubwo Nyagasani wawe yazanaga (roho zose za) bene Adamu n’iz’urubyaro ruzaturuka mu migongo yabo, maze akazihuriza hamwe akazibwira agira ati “Ese si njye Nyagasani wanyu? Bakavuga bati “Ni byo, turahamya ko uri Nyagasani wacu.” (Allah aravuga ati: “ibi mbikoze) kugira ngo ku munsi w’imperuka mutazavuga muti “Mu by’ukuri ibi ntitwabimenye.[99]” [99] Uyu murongo ugaragaza ko kuba Allah yarahurije hamwe roho za bene Adamu bose akazibwira, ari yo nkomoko yo kuba umuntu wese avuka azi Imana kabone n’ubwo ntaho yaba yarabyigishijwe.
(173) Cyangwa ngo muvuge muti “Mu by’ukuri abakurambere bacu babangikanyije (Allah) mbere yacu kandi twabakomotseho. None se uratworeka kubera ibyo abangizi bakoze?”
(174) Uko ni ko dusobanura amagambo (yacu), kugira ngo bisubireho (bareke kubangikanya Allah).
(175) Unabagezeho (yewe Muhamadi) inkuru y’umwe (mu bayisiraheli) twahaye ibimenyetso byacu (ubumenyi) maze akabyisohoramo (akabihakana), nuko Shitani ikamukurikira (ikamuyobya), bityo aba abaye mu bayobye.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 7 - Al-A'raaf الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:36 pm | |
| (176) Iyo tuza kubishaka twari kumuzamura mu nzego kubera ibimenyetso twamuhaye (ubumenyi). Ariko yatwawe n’iby’isi maze akurikira irari rye. Urugero rwe ni nk’urw’imbwa: iyo uyirukankije irahagira, wayireka igakomeza kwahagira. Urwo ni rwo rugero rw’abantu bahinyuye ibimenyetso byacu. Ngaho babarire inkuru (z’ababayeho mbere) kugira ngo babe batekereza.
(177) Mbega urugero rubi rw’abantu bahinyuraga amagambo yacu, kandi bakabikora bihemukira!
(178) Uwo Allah yashoboje kuyoboka ni we wayobotse nyabyo, n’uwo yarekeye mu buyobe (kubera gukurikira irari ry’umutima we) abo ni bo banyagihombo.
(179) Mu by’ukuri umuriro wa Jahanamu twawuremeye abenshi mu majini n’abantu; bafite imitima ariko ntibatekereza, banafite amaso ariko ntibabona, banafite amatwi ariko ntibumva. Abo bameze nk’inyamaswa, ahubwo bo bari munsi yazo. Abo ni bo ndindagizi nyazo.
(180) Kandi Allah afite amazina meza, bityo mujye muyifashisha mumusaba, kandi munitandukanye na ba bandi bakerensa (bubahuka ubutagatifu bw’) amazina ye[100]. Bazahanirwa ibyo bakoraga. [100] Abahakanyi bajyaga bagereranya amazina ya Allah n’ay’ibigirwamana byabo; izina ry’ikigirwamana Lata barigereranyaga n’izina ry’Imana Allah; Uza bakarigereranya n’izina rya Allah Al Aziz; Manata bakarigereranya n’izina rya Allah Al Mananu.
(181) No mu bo twaremye, harimo itsinda riyobora (abandi) rikoresheje ukuri, rikanagukoresha mu butabera.
(182) Na ba bandi bahinyuye amagambo yacu, tuzabajyana buhoro buhoro tubahane mu buryo batazi.
(183) Nzanabaha igihe (bibwire ko batazahanwa); mu by’ukuri imigambi yanjye irakomeye.
(184) Ese ntibatekereza? Mugenzi wabo (Muhamadi) si umusazi, ahubwo ni umuburizi ugaragara.
(185) Ese ntibitegereza ubwami bw’ibirere n’isi, n’ibyo Allah yaremye, ndetse n’uko bishoboka ko iherezo ry’ubuzima bwabo ryegereje? None se ni ayahe magambo (aburira) bakwemera nyuma y’aya (Qur’an)?
(186) Uwo Allah yarekeye mu buyobe (kubera gukurikira irari ry’umutima we) ntawamuyobora; anabarekera mu buhakanyi bwabo barindagira.
(187) Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye igihe imperuka izabera. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bwayo bwihariwe na Nyagasani wanjye. Nta wundi wayigaragaza ku gihe cyayo uretse We. Ibyayo biraremereye mu birere no ku isi. Ntizabageraho itabatunguye. Barakubaza nk’aho uyifiteho ubumenyi. Vuga uti “Mu by’ukuri ubumenyi bwayo bwihariwe na Allah, nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.”
(188) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ku bwanjye, nta bushobozi mfite bwo kugira icyiza nakwimarira cyangwa ikibi nakwikiza usibye icyo Allah ashaka. Iyo nza kumenya ibyihishe, nari kwigwizaho ibyiza byinshi kandi nta n’ikibi cyari kungeraho. Nta cyo ndi cyo uretse kuba umuburizi n’ugeza inkuru nziza ku bantu bemera.”
(189) Ni We wabaremye abakomoye ku muntu umwe (Adamu), nuko amuremera umugore we [Hawa (Eva)] amumukomoyemo kugira ngo amuboneho ituze. Iyo umwe (mu rubyaro rwa Adamu) abonanye n’umugore we, asama inda abasha kugendana bimworoheye. Iyo amaze gukurirwa, basaba Allah Nyagasani wabo bagira bati “Nuramuka uduhaye umwana utunganye, rwose tuzaba mu bashimira.”
(190) Ariko (Allah) yamara kubaha umwana utunganye, bagatangira kumubangikanya n’ibyo yabahaye. Allah arenze kure cyane ibyo bamubangikanya.
(191) Ese babangikanya (Allah) n’ibitagira icyo birema, kandi na byo ubwabyo byararemwe?
(192) Ntibinashobora kubatabara kandi na byo ubwabyo ntibyakwitabara.
(193) N’iyo mwabihamagarira kuyoboka, ntibishobora kubakurikira (kuko nta bwenge bifite). Mwabihamagara cyangwa mukicecekera, byose ni kimwe kuri mwe.
(194) Mu by’ukuri ibyo musenga bitari Allah ni abagaragu nkamwe. Ngaho nimubisabe maze bibasubize, niba koko muri abanyakuri.
(195) Ese bifite amaguru bigendesha cyangwa amaboko bikoresha cyangwa amaso bibonesha cyangwa amatwi byumvisha? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuhamagare ibigirwamana byanyu maze muncurire imigambi mibisha, kandi ntimundindirize!”
(196) “Mu by’ukuri umurinzi wanjye ni Allah, wahishuye igitabo (Qur’an). Ni na We urinda abakora ibitunganye.”
(197) “N’ibyo musenga bitari We ntibishobora kubatabara, ndetse nta n’ubwo byakwitabara ubwabyo.”
(198) N’iyo mwabihamagarira kuyoboka ntibyakumva, ndetse unabona bikureba ariko ntibibona.
(199) Jya ubabarira, unabwirize (abantu) gukora ibyiza, kandi ujye wirengagiza injiji (ntukaziture inabi).
(200) Kandi Shitani nakoshya gukora ikibi, ujye wiragiza Allah kuko mu by’ukuri ari Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 7 - Al-A'raaf الأحد 25 سبتمبر 2022, 8:37 pm | |
| (201) Mu by’ukuri ba bandi batinya Allah, iyo igishuko cya shitani kibagezeho, bibuka (Allah) maze bakaba maso (bakitandunya n’ibyaha).
(202) Naho bagenzi bazo (inkozi z’ibibi mu bantu), (za shitani zo mu majini) zibagumisha mu buyobe maze ntibabuvemo.
(203) N’iyo utabazaniye igitangaza, baravuga bati “Kuki utacyihimbira?” Vuga uti “Mu by’ukuri nkurikira ibyo mpishurirwa biturutse kwa Nyagasani wanjye.” Iyi (Qur’an) ni ikimenyetso kigaragara giturutse kwa Nyagasani wanyu, ikaba umuyoboro n’impuhwe ku bantu bemera.
(204) N’igihe Qur’an isomwa, mujye muyitega amatwi kandi muceceke kugira ngo mugirirwe impuhwe (na Allah).
(205) Unasingize Nyagasani wawe mu mutima wawe, wibombaritse kandi utinye, mu ijwi rituje nta rusaku mu mvugo, (ibyo ubikore) mu gitondo na nimugoroba, kandi ntuzabe umwe mu ndangare.
(206) Mu by’ukuri ba bandi bari kwa Nyagasani wawe (abamalayika) ntibajya bibona ngo bumve ko batamugaragira, ahubwo baramusingiza, bakaba ari na We (Allah) wenyine bubamira.
|
| | | | 7 - Al-A'raaf | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |