منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

IZHAR UL-HAQ

(Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.

أحْـلامٌ مِـنْ أبِـي (باراك أوباما) ***

 

 5 - Al-Maaida

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

5 - Al-Maaida Empty
مُساهمةموضوع: 5 - Al-Maaida   5 - Al-Maaida Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 8:18 pm

5 - Al-Maaida
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Yemwe abemeye! Mujye mwuzuza amasezerano. Mwaziruriwe (kurya) amatungo, usibye ayo muza kugaragarizwa ko mwaziririjwe. Muziririjwe kandi guhiga igihe mwinjiye mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu (Hija). Mu by’ukuri, Allah ategeka ibyo ashaka.

(2) Yemwe abemeye! Ntimukubahuke ubutagatifu bw’ibimenyetso bya Allah (bijyanye n’umutambagiro mutagatifu), cyangwa ukwezi gutagatifu (mu gukoramo urugamba), amatungo yagenewe kuba ibitambo (muyahohotera), n’abantu cyangwa amatungo ariho imitamirizo (iranga amatungo y’ibitambo), n’abagana Ingoro Ntagatifu bashaka ingabire no kwishimirwa na Nyagasani wabo. Ariko nimusoza (umutambagiro mutagatifu) mwemerewe guhiga. Kandi urwango mufitiye abantu babakumiriye kugera ku Musigiti mutagatifu ntiruzatume murengera (ngo mugire nabi). Ndetse muterane inkunga mu byiza no mu gutinya Allah kandi ntimuzaterane inkunga mu byaha n’ubugizi bwa nabi. Munatinye Allah, mu by’ukuri Allah ni Nyiribihano bikaze.

(3) Mwaziririjwe (kurya) icyipfushije, amaraso, inyama y’ingurube, icyabagiwe ikitari Allah, icyishwe kinizwe, icyishwe gikubiswe, icyapfuye gihanutse, icyapfuye gitewe ihembe n’ikindi, n’icyariweho n’inyamaswa (kigapfa) uretse icyo mwabashije kubaga kitarapfa), ndetse n’icyabagiwe ibigirwamana. (Mwaziririjwe kandi) kuraguza (mushaka kumenya ibizababaho); ibyo byose kuri mwe ni ukwigomeka ku mategeko ya Allah. Kuri ubu, ba bandi bahakanye bataye icyizere (cy’uko mutakivuye) mu idini ryanyu, bityo ntimukabatinye, ahubwo abe ari njye mutinya. Uyu munsi mbuzurije idini ryanyu, kandi mbasenderejeho inema zanjye, nanabahitiyemo ko Isilamu iba idini ryanyu. Ariko uzasumbirizwa n’inzara atari ukwigomeka (akarya ibyaziririjwe, nta cyaha kuri we). Mu by’ukuri Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

(4) Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye ibyo baziruriwe (kurya). Vuga uti “Muziruriwe (kurya) ibyiza n’umuhigo mwafatiwe n’ibisiga ndetse n’imbwa mwatoje mukazigisha (guhiga) nk’uko Allah yabibigishije. Bityo, mujye murya ibyo zabafatiye ariko mubivugireho izina rya Allah (igihe muzohereje guhiga), kandi mugandukire Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Ubanguka mu ibarura.”

(5) Ubu muziruriwe (kurya) amafunguro meza. Muziruriwe kandi amafunguro y’abahawe igitabo (Abayahudi n’Abanaswara), ndetse na bo baziruriwe amafunguro yanyu. Muziruriwe kandi (kurongora) abagore biyubashye mu bemeramanakazi n’abiyubashye muri ba bandi bahawe igitabo mbere yanyu, igihe mwabahaye inkwano zabo, kandi namwe mwiyubashye, mutiyandarika cyangwa ngo mugire inshoreke. Ariko uzahakana ukwemera, mu by’ukuri, ibikorwa bye bizaba imfabusa kandi ku munsi w’imperuka azaba mu banyagihombo.

(6) Yemwe abemeye! Igihe mugiye gukora isengesho, mujye mukaraba mu buranga bwanyu n’amaboko yanyu kugeza mu nkokora, muhanagure ku mitwe yanyu ndetse munakarabe ibirenge byanyu kugeza ku tubumbankore. Nimuba mufite Janaba[73], mujye mwiyuhagira umubiri wose. Ariko nimuba murwaye (mutabasha gukoresha amazi) cyangwa muri ku rugendo, cyangwa umwe muri mwe avuye mu bwiherero, cyangwa mwakoranye imibonano n’abagore banyu ntimubone amazi, mujye mukora Tayamamu[74] mwisukure mukoresheje igitaka gisukuye; mugihanaguze mu buranga bwanyu no ku maboko yanyu (ku biganza byanyu). Allah ntashaka kubashyiriraho ibibaremereye, ahubwo arashaka kubeza no kubasenderezaho inema ze kugira ngo mushimire.
[73] Igihe mwagiranye imibonano n’abagore banyu, cyangwa mwasohotswemo n’intanga mujye mwisukura, mwiyuhagira umubiri wose. [74]Iri jambo twararisobanuye mu mirongo yabanje (Surat Nisai: 43)

(7) Munibuke inema za Allah kuri mwe n’isezerano rye rikomeye yabasezeranyije ubwo mwavugaga muti “Twumvise kandi twumviye.” Kandi mugandukire Allah. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibiri mu bituza byanyu.

(8) Yemwe abemeye! Mujye muhagarara mwemye (mwuzuza inshingano zanyu) kubera Allah, kandi mujye muba abahamya batabogama, ndetse urwango abantu babafitiye ntiruzatume mutabagirira ubutabera. Mujye murangwa n’ubutabera kuko ari byo byegereye kugandukira Allah, kandi mugandukire Allah. Mu by’ukuri, Allah azi neza ibyo mukora.

(9) Allah yasezeranyije ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, kuzabababarira no kuzabagororera ibihembo bihambaye.

(10) Naho ba bandi bahakanye bakanahinyura ibimenyetso byacu, abo ni abantu bo mu muriro.

(11) Yemwe abemeye! Nimwibuke inema za Allah kuri mwe ubwo bamwe mu bantu bashakaga kubica, maze (Allah) akababarinda. Bityo nimugandukire Allah. Kandi abemeramana bajye biringira Allah.

(12) Rwose Allah yakiriye isezerano rya bene Isiraheli, maze tubatoranyamo abatware cumi na babiri. Nuko Allah aravuga ati “Mu by’ukuri, njye ndi kumwe namwe, nimuramuka muhojejeho iswala[75], mugatanga amaturo, mukemera Intumwa zanjye mukazishyigikira, mukanaguriza Allah inguzanyo nziza. Mu by’ukuri, nzabababarira ibyaha byanyu nzanabinjize mu busitani butembamo imigezi (Ijuru). Ariko muri mwe uzahakana nyuma y’ibyo, rwose azaba ayobye inzira igororotse.”
[75] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.

(13) Bityo kubera kwica isezerano ryabo rikomeye, twarabavumye tunadanangira imitima yabo (iba nk’urutare) kuko bahindura amagambo (ya Allah ari muri Tawurati) bakayakura mu myanya yayo (bayaha ibisobanuro bitari ibyayo), kandi banirengagije igice (cy’ubutumwa) bibutswaga. Ndetse ntuzahwema kubabonaho ubuhemu, uretse bake muri bo. Ku bw’ibyo, bababarire unirengagize (ibibi byabo). Mu by’ukuri, Allah akunda abakora ibyiza.

(14) No muri ba bandi bavuze bati “Mu by’ukuri, twe turi Abanaswara[76]”, twakiriye isezerano ryabo, ariko birengagije igice (cy’ubutumwa) bibutswaga, nuko tubateza ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka; kandi Allah azabamenyesha ibyo bajyaga bakora.
[76] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.

(15) Yemwe abahawe igitabo! Mwagezweho n’Intumwa yacu (Muhamadi) ibasobanurira byinshi mu byo mwahishaga mu gitabo (Tawurati n’Ivanjili) ikanirengagiza byinshi (yabonaga ko bitari ngombwa). Mu by’ukuri, mwagezweho n’urumuri (Intumwa Muhamadi) ndetse n’igitabo gisobanutse (Qur’an) biturutse kwa Allah.

(16) (Icyo gitabo) Allah akiyoboza mu nzira z’amahoro ba bandi bashaka kwishimirwa na we, akanabakura mu mwijima (w’ubuyobe) abaganisha mu rumuri ku bwo gushaka kwe, ndetse akanabayobora inzira igororotse.

(17) Rwose abavuze ko Mesiya (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) ari Imana, barahakanye. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni nde wagira ububasha bwo kubuza Allah aramutse ashatse kurimbura Mesiya mwene Mariyamu, nyina, ndetse n’abari ku isi bose?” Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibiri hagati yabyo, ni ibya Allah. Arema icyo ashaka. Kandi Allah ni Ushobora byose.

(18) Kandi Abayahudi n’Abanaswara[77] baravuga bati “Turi abana ba Allah tukaba n’abatoni be.” Vuga uti “None se kuki abahanira ibyaha byanyu?” Ahubwo mwe muri bamwe mu bantu yaremye, ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibiri hagati yabyo ni ibya Allah; ndetse iwe ni ho (byose) bizasubira.
[77] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.

(19) Yemwe abahawe igitabo! Rwose Intumwa yacu (Muhamadi) yabagezeho ibasobanurira (ukuri) nyuma y’igihe kirekire nta ntumwa yoherejwe (hagati ya Issa na Muhamadi), kugira ngo mutazagira urwitwazo muvuga muti “Ntawe utanga inkuru nziza cyangwa umuburizi watugezeho.” Ariko ubu noneho utanga inkuru nziza akaba n’umuburizi yabagezeho. Kandi Allah ni Ushobora byose.

(20) Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Mwibuke inema za Allah kuri mwe, ubwo yabatoranyagamo abahanuzi ndetse (namwe) akabagira abami (nyuma y’uko mwari abagaragu mu gihugu cya Farawo), akanabaha ibyo atahaye uwo ari we wese mu biremwa (byo ku gihe cyanyu).”

(21) Yemwe bantu banjye! Nimwinjire ku butaka butagatifu (Yeruzalemu) Allah yabasezeranyije. Kandi ntimuzasubire inyuma (muhunga urugamba) kuko mwaba abanyagihombo.

(22) Baravuga bati “Yewe Musa! Mu by’ukuri, (kuri ubwo butaka) hari abantu b’ibihangange kandi ntabwo tuzahinjira batabanje kuhava; nibahava ni bwo tuzahinjira.”

(23) Abagabo babiri mu batinya (Allah) ndetse Allah yahaye ingabire baravuga bati “Nimubinjirane mu marembo; kuko nimuhabinjirana muzaba mubatsinze, kandi mwiringire Allah niba koko muri abemeramana.”

(24) Baravuga bati “Yewe Musa! Mu by’ukuri, ntiduteze kuhinjira na rimwe igihe cyose bagihari. Ngaho, genda wowe na Nyagasani wawe mubarwanye mwembi, rwose twebwe twiyicariye aha.”

(25) (Musa) aravuga ati “Nyagasani wanjye! Mu by’ukuri, ntawe ngenga uretse njye ubwanjye n’umuvandimwe wanjye; ngaho, dutandukanye n’abantu b’ibyigomeke.”



5 - Al-Maaida 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

5 - Al-Maaida Empty
مُساهمةموضوع: رد: 5 - Al-Maaida   5 - Al-Maaida Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 8:18 pm


(26) (Allah) aravuga ati “Rwose (ubwo butaka) babuziririjwe imyaka mirongo ine, (bazayimara) barindagira mu isi; bityo ntuzababazwe n’abantu b’ibyigomeke.”

(27) Kandi (yewe Muhamadi) ubabarire by’ukuri inkuru y’abana babiri ba Adamu (Gahini na Abeli), ubwo bombi batangaga ibitambo; icy’umwe muri bo (Abeli) kikakirwa ariko icy’undi (Gahini) nticyakirwe. (Gahini) aravuga ati “Rwose ndakwica.” (Abeli) aravuga ati “Mu by’ukuri, Allah yakira (ibikorwa) by’abamutinya”,

(28) “Nuramuka undambuyeho ukuboko kwawe kugira ngo unyice, njye sinakuramburaho ukwanjye ngo nkwice, kuko mu by’ukuri njye ntinya Allah, Nyagasani w’ibiremwa byose.”

(29) (Aho kugira ngo twicane) nakwifuje ko wikorera umutwaro w’ibyaha byanjye n’ibyawe, maze ukaba mu bantu bo mu muriro. Icyo ni cyo gihembo cy’inkozi z’ibibi.

(30) Nuko umutima we umwoshya kwica umuvandimwe we, aramwica maze aba abaye mu banyagihombo.

(31) Nuko Allah yohereza icyiyoni gicukura mu butaka (gihamba kigenzi cyacyo), kugira ngo kimwereke uko ashyingura umuvandimwe we. (Gahini) aravuga ati “Mbega ibyago! Ubu koko nananiwe kuba nk’iki cyiyoni ngo nshyingure umuvandimwe wanjye?” Ubwo aba abaye mu bicuza (icyatumye yica umuvandimwe we).

(32) Kubera ibyo, twategetse bene Isiraheli ko uzica umuntu atamuhoye ko yishe undi cyangwa ko yakoze ubwononnyi ku isi, azafatwa nk’uwishe ab’isi bose. N’uzarokora ubuzima bw’umuntu, azagororerwa nk’uwarokoye ab’isi bose. Kandi rwose Intumwa zacu zabazaniye ibimenyetso bigaragara, ariko abenshi muri bo nyuma yabyo bakomeje kuba abangizi ku isi.

(33) Mu by’ukuri igihano cy’abarwanya Allah n’Intumwa ye bakanaharanira gukora ubwononnyi ku isi; ni uko bicwa cyangwa bakabambwa, cyangwa bagacibwa amaboko n’amaguru imbusane cyangwa bakirukanwa mu gihugu[78]. Ibyo (bihano) ni igisebo kuri bo ku isi kandi ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye.
[78]Abarwanya Allah n’Intumwa ye bagamijwe muri uyu murongo ni ibisambo bitegera abantu mu mayira cyangwa bitera abantu, bigamije kubatera ubwoba, kubambura ibyabo, kubyangiza ndetse bikaba byanabica.

(34) Uretse ba bandi bicujije mbere y’uko mubafata (ngo bahanwe, abo muzabareke). Bityo mumenye ko Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

(35) Yemwe abemeye! Mugandukire Allah munakore ibikorwa bituma mumwiyegereza, kandi muharanire inzira ye kugira ngo mukiranuke.

(36) Mu by’ukuri ba bandi bahakanye, n’iyo baba bafite ibiri mu isi byose n’ibindi nka byo kugira ngo babyicunguze ibihano byo ku munsi w’imperuka, ntabwo bizemerwa kandi bazahanishwa ibihano bibabaza.

(37) Bazifuza kuva mu muriro ariko ntibazigera bawuvamo, kandi bazanahanishwa ibihano bihoraho.

(38) Umujura w’umugabo n’umujura w’umugore mujye mubaca amaboko (ibiganza) bibe igihano cy’ibyo bakoze, igihano ntangarugero giturutse kwa Allah. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

(39) Ariko uwicuza nyuma yo gukora icyaha ndetse akanakora ibikorwa byiza, rwose Allah aramubabarira. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

(40) Ese ntuzi ko Allah afite ubwami bw’ibirere n’ubw’isi? Ahana uwo ashaka akanababarira uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushobora byose.

(41) Yewe ntumwa (Muhamadi)! Ntugaterwe agahinda n’abahatanira kujya mu buhakanyi muri ba bandi bavuze bati “Twaremeye” babivugishije iminwa yabo ariko bitavuye ku mitima yabo. No mu Bayahudi hari abumviriza ibyo uvuga bagamije kujya kuvuga ibinyoma, bumviriza cyane ibyo uvuga bagamije kumvira abo mutari kumwe (batigeze bakugana). Bahindura amagambo (yo muri Tawurati) bayakura mu myanya yayo bavuga bati “Nimuhabwa (ibihuye) n’ibi (tubabwira), muzabyakire; ariko nimutabihabwa muzabe menge.” Uwo Allah ashaka kugerageza nta cyo wamumarira imbere ya Allah. Abo ni ba bandi Allah adashaka kweza imitima yabo (ngo bave mu buyobe); bazagira igisebo ku isi kandi no ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye.

(42) (Bakunda) gutega amatwi ibinyoma bakanakunda kwaka indonke. Nibakugana (yewe Muhamadi) ujye ubakiranura cyangwa ubirengagize. Nubirengagiza nta cyo bazagutwara kandi nubakiranura, ujye ubakiranura mu butabera. Mu by’ukuri, Allah akunda abakoresha ubutabera.

(43) Ese ni gute bagusaba ko ubakiranura kandi bafite Tawurati ikubiyemo amategeko ya Allah? Nyamara nyuma y’ibyo bagatera umugongo. Abo rwose ntabwo ari abemeramana (nyakuri).

(44) Mu by’ukuri, twahishuye Tawurati irimo umuyoboro n’urumuri. Ni na yo Abahanuzi biyeguriye Allah, Abihayimana n’abamenyi b’idini bifashisha mu gukiranura Abayahudi; kuko bahawe inshingano zo kubungabunga igitabo cya Allah, kandi bari n’abahamya bacyo. Bityo ntimugatinye abantu ahubwo mube ari njye mutinya, kandi ntimukagurane amagambo yanjye igiciro gito. Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo bahakanyi.

(45) Kandi twabategetse muri yo (Tawurati) ko uwishe umuntu (abigambiriye) na we yicwa, ukuyemo ijisho na we akurwemo ijisho, uciye izuru na we acibwe izuru, uciye ugutwi na we acibwe ugutwi, ukuye iryinyo na we akurwe iryinyo, n’ukomerekeje na we akomeretswe. Ariko uzababarira (ntasabe guhorerwa), ibyo bizamubera icyiru (ababarirwe ibyaha). Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo nkozi z’ibibi[79].
[79] Ibijyanye n’iyubahirizwa ry’ibihano byo ku isi bivugwa muri uyu murongo ndetse n’indi igaragara muri Qur’an iteganya ibihano by’ibyaha bitandukanye, ntibishyirwa mu bikorwa n’umuntu ku giti cye, ahubwo bishyirwa mu bikorwa n’ubutabera bwo mu gihugu kigendera ku mategeko ya Isilamu.

(46) Kandi nyuma y’uruhererekane rwazo (Intumwa z’Abayisiraheli), twabakurikije Issa mwene Mariyamu ashimangira ibyahishuwe mbere ye muri Tawurati, tunamuha Ivanjili irimo umuyoboro n’urumuri inashimangira ibyo muri Tawurati yahishuwe mbere yayo, ikaba umuyoboro n’inyigisho ku batinyamana.

(47) Ngaho abahawe Ivanjili nibategekeshe ibyo Allah yayibahishuriyemo. Kandi abatazakiranura abantu bifashishije ibyo Allah yahishuye, abo ni bo bangizi.

(48) Twanaguhishuriye (yewe Muhamadi) igitabo (Qur’an) mu kuri, gishimangira ibitabo byakibanjirije kandi kibihatse. Bityo, jya ubakiranura ukoresheje ibyo Allah yahishuye kandi ntuzakurikire amarangamutima yabo ngo aguteshe ukuri kwakugezeho. Buri (muryango) muri mwe twawuhaye amategeko n’inzira igaragara (ukurikira). Iyo Allah aza kubishaka yari kubagira umuryango umwe (Umat), ariko (si uko yabigenje) kugira ngo abagerageze mu byo yabahaye; bityo nimurushanwe mu gukora ibyiza. Mwese muzagaruka kwa Allah, maze abamenyeshe ibyo mutavugagaho rumwe.

(49) Unabakiranuze ibyo Allah yahishuye, kandi ntuzakurikire amarangamutima yabo, kandi unabirinde kugira ngo batagutesha bimwe mu byo Allah yaguhishuriye. Ariko nibatera umugongo, ubwo umenye ko Allah ashaka kubahanira bimwe mu byaha byabo. Kandi mu by’ukuri, abenshi mu bantu ni ibyigomeke.

(50) None se barashaka amategeko yo mu bihe by’ubujiji? Ese ni nde wakiranura neza kurusha Allah, ku bantu bizera nyabyo?



5 - Al-Maaida 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

5 - Al-Maaida Empty
مُساهمةموضوع: رد: 5 - Al-Maaida   5 - Al-Maaida Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 8:19 pm


(51) Yemwe abemeye! Ntimukagire Abayahudi n’Abanaswara[80] inshuti zanyu (mubabitsa amabanga yanyu, kuko) bamwe ari inshuti z’abandi. Kandi uzabagira inshuti muri mwe, uwo azaba abaye umwe muri bo. Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’inkozi z’ibibi.
[80] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat

(52) Nuko ugasanga ba bandi bafite uburwayi (bw’uburyarya) mu mitima yabo bihutira kubagana bavuga bati “Turatinya ko twagerwaho n’amakuba.” Nyamara Allah yazana intsinzi cyangwa ikindi giturutse iwe, bagatangira kwicuza kubera ibyo bagize ibanga mu mitima yabo.

(53) Naho ba bandi bemeye bazavuga bati “Ese bariya si (ba bantu b’indyarya) barahiye ku izina rya Allah indahiro zabo zikomeye ko rwose bari kumwe namwe (abemeramana)?” Ibikorwa byabo byabaye imfabusa (kubera uburyarya bwabo) nuko baba abanyagihombo.

(54) Yemwe abemeye! Muri mwe uzava mu idini rye (Isilamu), (amenye ko) Allah azazana abandi bantu akunda kandi na bo bakamukunda, biyoroshya ku bemeramana, bakaba inkazi ku bahakanyi, baharanira inzira ya Allah kandi badatinya umugayo w’ubagaya. Izo ni ingabire za Allah ahundagaza ku wo ashaka. Kandi Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje.

(55) Mu by’ukuri, inshuti zanyu magara ni Allah, Intumwa ye ndetse n’abemeye; ba bandi bahozaho iswala[81] bakanatanga amaturo bicishije bugufi (kuri Allah).
[81] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.

(56) Kandi uzagira inshuti magara Allah, Intumwa ye, ndetse n’abemeramana; mu by’ukuri, itsinda rya Allah ni ryo rizatsinda.

(57) Yemwe abemeye! Ntimukagire inshuti ba bandi bagize idini ryanyu urunnyego n’igikinisho muri ba bandi bahawe ibitabo mbere yanyu ndetse n’abahakanyi, kandi mugandukire Allah niba koko muri abemeramana.

(58) N’iyo muhamagariye (abantu) kujya gusali, babigira urwenya n’umukino; ibyo ni ukubera ko ari abantu badatekereza.

(59) Vuga uti “Yemwe abahawe ibitabo! Ese hari ikindi muduhora usibye kuba twemera Allah, ibyo twahishuriwe n’ibyahishuwe mbere (yacu), ndetse no kuba (duhamya ko) abenshi muri mwe ari ibyigomeke?”

(60) Vuga uti “Ese mbabwire uzahembwa ibihembo bibi kwa Allah kurusha ibyo (by’inkozi z’ibibi)? Ni abavumwe na Allah akabarakarira, akagira bamwe muri bo inkende n’ingurube ndetse n’abagaragira ibigirwamana. Abo (ku munsi w’imperuka) bazaba bari ahantu habi kurusha ahandi (mu muriro), kandi bayobye nyabyo inzira igororotse.”

(61) N’iyo (indyarya) zije zibagana, ziravuga ziti “Twaremeye”, nyamara zinjirana aho muri (umugambi w’) ubuhakanyi zikanabusohakana. Kandi Allah azi neza ibyo zahishaga byose.

(62) Uzanabona abenshi muri bo (Abayahudi) bihutira kujya mu byaha, mu bugizi bwa nabi no kwaka indonke. Rwose ibyo bakora ni bibi.

(63) Kuki abihayimana n’abamenyi (babo) batababuza imvugo yabo y’icyaha no kwaka indonke? Rwose ibyo bakoraga ni bibi.

(64) Kandi Abayahudi baravuze bati “Ukuboko kwa Allah kurahinnye (kuragundira).” Nyamara amaboko yabo ni yo ahinnye kandi baravumwe kubera ibyo bavuze. Ahubwo amaboko ye (Allah) yombi ararambuye, atanga uko ashaka. Kandi rwose ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe byongerera abenshi muri bo ubwigomeke n’ubuhakanyi. Twanashyize ubugome n’urwango hagati yabo kugeza ku munsi w’imperuka. Buri uko bakongezaga umuriro w’intambara, Allah yarawuzimyaga, bakanaharanira gukwirakwiza ubwangizi ku isi. Kandi Allah ntakunda abangizi.

(65) Kandi mu by’ukuri, iyo abahawe igitabo baza kwemera bakanatinya (Allah), rwose twari kubababarira ibyaha byabo, kandi twari kubinjiza mu busitani bwuje inema (Ijuru).

(66) Nyamara iyo baza gushyira mu bikorwa ibyo Tawurati n’Ivanjili (bibigisha) ndetse n’ibyo bahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wabo (Qur’an), rwose bari guhabwa amafunguro aturutse hejuru yabo no mu nsi y’ibirenge byabo. Muri bo hari abantu b’abanyakuri, ariko abenshi muri bo bakora ibibi.

(67) Yewe Ntumwa (Muhamadi)! Sohoza ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe. Nutabikora, ubwo uzaba udasohoje ubutumwa bwe. Kandi Allah azakurinda abantu. Mu by’ukuri, Allah ntayobora abantu b’abahakanyi.

(68) Vuga uti “Yemwe abahawe igitabo! Nta cyo muzaba mushingiyeho (mu kwemera kwanyu) kugeza ubwo muzashyira mu bikorwa Tawurati, Ivanjili n’ibyo mwahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wanyu (Qur’an).” Kandi rwose, ibyo wahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wawe byongerera abenshi muri bo ubwigomeke n’ubuhakanyi. Bityo ntukababazwe n’abantu b’abahakanyi.

(69) Mu by’ukuri ba bandi bemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abanaswara (abemeye ubutumwa bwa Yesu ku gihe cye) n’Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo yo kwemera Imana batagira idini bayobotse muri icyo gihe), (muri abo bose) abemeye Allah by’ukuri, bakemera umunsi w’imperuka ndetse bakanakora ibitunganye, nta bwoba bazagira habe n’agahinda.

(70) Rwose twakiriye isezerano rya bene Isiraheli tunaboherereza Intumwa. Buri uko Intumwa yabazaniraga ibyo imitima yabo itararikiye, zimwe barazihinyuraga izindi bakazica.

(71) Bibwiraga ko batazahanwa, nuko barahuma (ntibabona ukuri) banaba ibipfamatwi (ntibumva ukuri); maze (baricuza) Allah arabababarira, nyuma nanone abenshi muri bo barongera barahuma baba n’ibipfamatwi. Kandi Allah abona bihebuje ibyo bakora.

(72) Rwose ba bandi bavuze bati “Mu by’ukuri, Mesiya (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya) ni we Mana”, barahakanye. Nyamara Mesiya yaravuze ati “Yemwe bene Isiraheli! Nimusenge Allah (wenyine), Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu.” Mu by’ukuri, ubangikanya Allah, rwose Allah yamuziririje (kuzinjira mu) Ijuru ndetse icyicaro cye kizaba mu muriro. Kandi inkozi z’ibibi ntizizabona abazitabara.

(73) Rwose ba bandi bavuze bati “Mu by’ukuri, Allah ni uwa gatatu muri batatu (mu butatu)”, barahakanye. Nyamara nta yindi mana iriho ikwiye gusengwa by’ukuri uretse Imana imwe rukumbi. Abahakanye muri bo nibatarekera aho ibyo bavuga, rwose bazagerwaho n’ibihano bibabaza.

(74) Ese ubwo ntibakwiye kugarukira Allah ngo banamusabe imbabazi? Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

(75) Mesiya (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya), nta kindi yari cyo uretse ko yari Intumwa (ya Allah), kandi na mbere ye habayeho izindi ntumwa zahise. Ndetse na Nyina (Mariyamu) yari umwizera bihebuje (kuko yizeraga amagambo ya Allah). Bombi bararyaga (ibyo kurya nk’abandi bantu basanzwe, mu gihe Allah atajya arya). Reba uko tubasobanurira ibimenyetso, hanyuma unarebe uko (abantu) birengagiza (ukuri).



5 - Al-Maaida 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

5 - Al-Maaida Empty
مُساهمةموضوع: رد: 5 - Al-Maaida   5 - Al-Maaida Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 8:19 pm


(76) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ni gute musenga (ibigirwamana) mu cyimbo cya Allah, nyamara bidashobora kugira icyo bibatwara cyangwa ngo bigire icyo bibungura? Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.”

(77) Vuga uti “Yemwe abahawe igitabo! Ntimugakabye mu idini ryanyu (murishyiramo) ibitari ukuri, kandi ntimugakurikire amarangamutima y’abantu bayobye mbere, bakanayobya benshi, ndetse bakayoba inzira y’ukuri.”

(78) Ba bandi bahakanye bo muri bene Isiraheli bavumwe binyuze ku rurimi rwa Dawudi n’urwa Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya). Ibyo ni ukubera ko bigometse kandi bakaba baranarengeraga;

(79) Ntabwo babuzanyaga ibibi bakoraga. Rwose ibyo bakoraga ni bibi.

(80) Uzasanga abenshi muri bo bagira inshuti ba bandi bahakanye. Rwose ibyo imitima yabo yashyize imbere ni bibi; ibyo byatumye Allah abarakarira, kandi bazaba mu bihano ubuziraherezo.

(81) Nyamara iyo baza kuba bemera Allah n’umuhanuzi (Muhamadi) ndetse n’ibyo yahishuriwe, ntibari kubagira inshuti; ariko abenshi muri bo ni ibyigomeke.

(82) Rwose uzasanga Abayahudi n’ababangikanyamana ari bo barusha abandi kugirira abemeramana urwango rukomeye. Uzasanga kandi abiteguye gukunda abemeramana (Abayisilamu) ari abavuga bati “Mu by’ukuri, twe turi Abanaswara[82].” Ibyo ni uko muri bo harimo abamenyi n’abihaye Imana, kandi bakaba batagira ubwibone (mu kwemera ukuri).
[82] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat

(83) Kandi iyo bumvise ibyahishuriwe Intumwa (Muhamadi), ubona amaso yabo azenga amarira kubera ukuri bamenye; bakavuga bati “Nyagasani wacu! Turemeye; bityo dushyire mu bahamya (b’ukuri).”

(84) Ese ni iki cyatubuza kwemera Allah n’ukuri kwatugezeho (Qur’an), kandi twifuza ko Nyagasani wacu adushyira hamwe n’abantu b’intungane (mu ijuru)?

(85) Bityo, kubera ibyo bavuze, Allah yabagororeye ubusitani butembamo imigezi (Ijuru), bakazabubamo ubuziraherezo. Kandi iyo ni yo ngororano y’abakora ibyiza.

(86) Naho ba bandi bahakanye bakanahinyura ibimenyetso byacu, abo bazaba abo mu muriro wa Jahanamu.

(87) Yemwe abemeye! Ntimukaziririze ibyiza Allah yabaziruriye, kandi ntimukarengere. Mu by’ukuri, Allah ntakunda abarengera.

(88) Kandi mujye murya mu mafunguro aziruwe kandi meza Allah yabahaye, ndetse munatinye Allah, we mwemera.

(89) Allah ntabahanira indahiro murahira mudakomeje, ahubwo abahanira indahiro mwagambiriye (ntimuzubahirize). Icyiru cyayo ni ukugaburira abakene icumi amafunguro musanzwe mugaburira imiryango yanyu, cyangwa kubambika cyangwa kubohora umucakara; ariko utazabishobora azasibe iminsi itatu. Icyo ni cyo cyiru cy’indahiro zanyu igihe mwarahiye (ntimuzubahirize). Bityo, mujye murinda indahiro zanyu (ntimukarahire cyane, kandi nimuramuka murahiye mujye muzubahiriza). Uko ni ko Allah abasobanurira amategeko ye kugira ngo mushimire.

(90) Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, ibisindisha, urusimbi, kugaragira ibigirwamana no kuraguza ni umwanda kandi ni ibikorwa bya Shitani. Bityo, mubyirinde kugira ngo mukiranuke.

(91) Mu by’ukuri, Shitani ashaka kubateza ubugome n’inzangano hagati yanyu akoresheje ibisindisha n’urusimbi, akanababuza kwibuka Allah ndetse no gusali. None se ubwo ntimukwiye kubireka?

(92) Munumvire Allah n’Intumwa (Muhamadi), munirinde (kunyuranya n’amategeko ye). Nimutera umugongo, mumenye ko nta kindi Intumwa yacu ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa mu buryo bugaragara.

(93) Ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, nta cyaha kuri bo gituruka ku byo bariye (mbere y’uko biziririzwa) mu gihe baba batinya Imana (birinda ibyo yabaziririje bamaze kubimenya), bakemera (ko biziririjwe), bakanakora ibikorwa byiza; hanyuma bakarushaho gutinya Allah ndetse bakanamwemera, maze bakarushaho gutinya Allah kurushaho bakanakora ibikorwa byiza. Kandi Allah akunda abakora ibikorwa byiza.

(94) Yemwe abemeye! Mu by’ukuri, (igihe muri mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija cyangwa Umrat), Allah azabagerageresha (kubegereza) umuhigo mushobora gufatisha amaboko yanyu n’uwo mwakwicisha amacumu yanyu, kugira ngo Allah agaragaze umutinya atamubona. Ubwo uzarengera nyuma y’ibyo (agahiga ari mu migenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija cyangwa Umrat), azahanishwa ibihano bibabaza.

(95) Yemwe abemeye! Ntimukice umuhigo (w’imusozi) igihe muri mu mutambagiro mutagatifu (Hija cyangwa Umrat). Kandi uzawica muri mwe abigambiriye, igihano cye kizaba gutanga itungo rihwanye n’iryo yishe, byemejwe n’abantu babiri b’inyangamugayo muri mwe; rikaba ituro rijyanwa rikabagirwa abakene baturiye ingoro ya Al Kaabat, cyangwa agatanga icyiru cyo kugaburira abakene, cyangwa icyiru kingana n’ibyo kikaba gusiba; ibyo ni ukugira ngo yumve ingaruka z’igikorwa cye (cyo kunyuranya n’itegeko ry’Imana). Allah yababariye ibyahise (mbere ya Isilamu), ariko uzasubira (akongera gukora icyaha) Allah azabimuhanira. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirukwihimura bikaze.

(96) Mwaziruriwe umuhigo wo mu nyanja n’ibyipfushije bizibamo, kugira ngo bibagirire akamaro mwe ubwanyu (mutuye) n’abari ku rugendo. Cyakora mwaziririjwe umuhigo w’imusozi igihe cyose muri mu mutambagiro mutagatifu (Hija cyangwa Umrat). Kandi mugandukire Allah we muzakoranyirizwa iwe.

(97) Allah yagize Al Kaabat ingoro ntagatifu ngo ibe ahantu abantu bahurira. (Kandi yashyizeho) amezi (ane) matagatifu, amatungo y’ibitambo ndetse n’imitamirizo (yambikwa ayo matungo; Allah yabigize ingirakamaro ku bantu). Ibyo ni ukugira ngo mumenye ko Allah azi ibiri mu birere n’ibiri mu isi, kandi ko Allah ari Umumenyi uhebuje w’ibintu byose.

(98) Mumenye ko Allah ari Nyiribihano bikaze, kandi ko Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

(99) Nta kindi Intumwa (Muhamadi) ishinzwe uretse gusohoza ubutumwa. Kandi Allah azi ibyo mugaragaza n’ibyo muhisha.

(100) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ikibi ntigihwanye n’icyiza kabone n’ubwo wareshywa n’ubwinshi bw’ibibi.” Bityo yemwe banyabwenge, nimugandukire Allah kugira ngo mukiranuke.



5 - Al-Maaida 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 52644
العمر : 72

5 - Al-Maaida Empty
مُساهمةموضوع: رد: 5 - Al-Maaida   5 - Al-Maaida Emptyالأحد 25 سبتمبر 2022, 8:20 pm


(101) Yemwe abemeye! Ntimukabaze ibintu mushobora kugaragarizwa bikabagiraho ingaruka! Kuko nimubibaza mu gihe Qur’an igihishurwa, muzabigaragarizwa (bibe amategeko kuri mwe) nyamara Allah yari yarabyihoreye. Allah ni Ubabarira ibyaha, Udahaniraho.

(102) Mu by’ukuri hari abantu mbere yanyu babajije ibibazo nk’ibyo, hanyuma (babisubijwe) bibabera impamvu yo kuba abahakanyi.

(103) Allah ntabwo ari we washyizeho Bahira[83], Sa’ibat[84], Waswilat[85], cyangwa Hami[86]. Ahubwo ba bandi bahakanye bahimbira Allah ibinyoma kandi abenshi muri bo ntibatekereza.
[83]Bahira: Ni ingamiya bacaga ugutwi iyo yabaga imaze kubyara imbyaro runaka bakayihorera ikegurirwa ibigirwamana. [84]Sa’iba: Ni ingamiya baterekeraga ibigirwamana. [85]Waswila: Ni ingamiya yabaga yareguriwe ibigirwamana kuko yabyaye inyagazi ku nshuro ya mbere n’iya kabiri. [86]Hami: Ni imfizi y’ingamiya yaterekerwaga ibigirwamana, ntikoreshwe imirimo iyo ariyo yose. Ibyo byose byabaga ari ibikorwa byo kubangikanya Allah kuko baziririzaga ibyo Allah ataziririje kandi bakabimwitirira.

(104) Kandi n’iyo babwiwe bati “Nimukurikire ibyo Allah yahishuye, munakurikire Intumwa (Muhamadi).” Baravuga bati “Ibyo twasanze abakurambere bacu bakurikira biraduhagije.” Ese n’ubwo abakurambere babo nta cyo baba bari bazi cyangwa bataranayobotse (bari kubakurikira?)

(105) Yemwe abemeye! Nimwimenye (mugandukire Allah, mukore ibikorwa byiza mwirinda ibyaha). Nimuramuka muyobotse (mukabwirizanya gukora ibyiza ndetse mukanabuzanya gukora ibibi) abayobye nta cyo bazabatwara. Ukugaruka kwanyu mwese ni kwa Allah, maze azabamenyeshe ibyo mwakoraga.

(106) Yemwe abemeye! Igihe umwe muri mwe azaba yegereje urupfu, mu gihe cyo kuraga ajye ashaka abahamya babiri b’inyangamugayo muri mwe (Abayisilamu). Cyangwa igihe muri mu rugendo mukabona mwegereje urupfu, mujye mushaka (abatangabuhamya b’inyangamugayo) babiri batari muri mwe. (Abo mu muryango w’uwapfuye) nibaramuka bashidikanyije ku bunyangamugayo bwabo, mujye mubahagarika nyuma y’iswala barahire ku izina rya Allah (bavuga bati) “Ntabwo twabeshya ngo tugurane (iyi ndahiro) indonke z’isi kabone n’iyo (uwo bifitiye akamaro) yaba ari uwo dufitanye isano, kandi ntituzahisha ubuhamya bwa Allah, kuko mu by’ukuri (turamutse tubikoze) twaba tubaye mu banyabyaha.”

(107) Nibiramuka bigaragaye ko (abo bombi) bakoze icyaha (cyo kurahira mu binyoma), mujye mushaka abandi babiri (mu bafitanye isano n’uwapfuye) bajye mu cyimbo cyabo, hanyuma barahire ku izina rya Allah (bavuga bati) “Rwose turemeza ko ubuhamya bwacu ari ukuri kurusha ubuhamya bwabo bombi, kandi ntitwarengereye (ukuri); kuko mu by’ukuri (turamutse tubikoze), twaba tubaye mu nkozi z’ibibi.”

(108) Ubwo ni bwo buryo bwegereye kuba batanga ubuhamya uko buri, cyangwa bagatinya ko hazanwa izindi ndahiro (z’abo mu muryango w’uwapfuye) nyuma y’indahiro zabo (maze bagaseba). Munatinye Allah ndetse munamutege amatwi. Kandi Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke.

(109) (Mwibuke) umunsi Allah azakoranya Intumwa zose akazibaza ati “Mwasubijwe iki (ubwo mwahamagariraga abantu kwemera Imana)?” Zizasubiza ziti “Nta bumenyi tubifiteho, mu by’ukuri ni Wowe Mumenyi uhebuje w’ibyihishe.”

(110) Wibuke igihe Allah azavuga ati “Yewe Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya)! Ibuka ingabire zanjye naguhundagajeho n’izo nahundagaje ku mubyeyi wawe; ubwo nagushyigikizaga Roho Ntagatifu [Malayika Jibril (Gaburiheli)], ukavugisha abantu ukivuka no mu gihe wari umaze kuba mukuru. (Unibuke) igihe nakwigishaga kwandika, ubuhanga, Tawurati n’Ivanjili ndetse n’igihe wabumbaga ibumba ukarikoramo igisa nk’inyoni ku burenganzira bwanjye, nuko ugahuhamo maze kikaba inyoni ku bushobozi bwanjye, ugakiza impumyi n’ababembe ku bushobozi bwanjye. (Unibuke) ubwo wazuraga abapfuye ku bushobozi bwanjye n’igihe nagukizaga bene Isiraheli (ubwo bashakaga kukwica), ndetse n’igihe wabazaniraga ibitangaza bigaragara nuko abahakanye muri bo bakavuga bati “Ibi nta kindi biri cyo uretse ko ari uburozi bugaragara.”

(111) Unibuke ubwo nahishuriraga abigishwa (ba Yesu) nti “Nimunyemere munemere Intumwa yanjye (Yesu).” Bakavuga bati “Turemeye, bityo tubere umuhamya ko turi Abayisilamu.”

(112) Wibuke ubwo abigishwa (ba Yesu) bavugaga bati “Yewe Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya)! Ese Nyagasani wawe ashobora kutumanurira ameza ateguyeho amafunguro avuye mu ijuru? (Yesu) aravuga ati “Mugandukire Allah niba koko muri abemeramana.”

(113) (Abigishwa be) baravuga bati “Turashaka kuyaryaho kugira ngo imitima yacu ituze, ndetse tunamenye ko ibyo watubwiye (ko uri Intumwa y’Imana) ari ukuri koko, kandi tube n’abahamya b’icyo gitangaza.”

(114) Issa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) aravuga ati “Mana Nyagasani wacu! Tumanurire ameza avuye mu ijuru ateguyeho amafunguro, (uwo munsi) utubere umunsi mukuru kuri twe no ku bazaza nyuma yacu, (ayo meza) anatubere igitangaza kiguturutseho (gishimangira ubutumwa bwanjye), unadufungurire kuko ari wowe uhebuje mu batanga amafunguro.”

(115) Allah aravuga ati “Mu by’ukuri njye ndayabamanurira, ariko uzahakana muri mwe nyuma yo (kuyamanura), rwose nzamuhanisha igihano ntigeze mpanisha uwo ari we wese mu biremwa.”

(116) Unibuke ubwo Allah azavuga ati “Yewe Issa (Yesu), mwene Mariyamu (Mariya)! Ese ni wowe wabwiye abantu uti ‘Njye n’umubyeyi wanjye nimutugire imana ebyiri mu cyimbo cya Allah?” (Yesu) azavuga ati “Ubutagatifu ni ubwawe. Ntibikwiye kuri njye ko nabwira (abantu) ibitari ukuri. Iyo nza kuba narabivuze, rwose wari kubimenya. Uzi ibiri mu mutima wanjye, nyamara njye sinshobora kumenya amabanga yawe. Mu by’ukuri ni Wowe Mumenyi uhebuje w’ibyihishe.”

(117) “Nta kindi nababwiye uretse ibyo wantegetse (ko mbabwira nti) ‘Nimusenge Allah, Nyagasani wanjye akaba na Nyagasani wanyu. Kandi nari umuhamya wabo mu gihe cyose nari kumwe na bo, ariko ubwo wanzamuraga iwawe, ni Wowe wari Umugenzuzi wabo. Kandi Wowe uri Umuhamya uhebuje wa buri kintu.”

(118) “Nuramuka ubahannye, rwose ni abagaragu bawe. Kandi nubababarira, mu by’ukuri ni wowe Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.”

(119) Allah azavuga ati “Uyu ni umunsi abanyakuri bagirirwa akamaro n’ukuri kwabo.” Baragororerwa ubusitani butembamo imigezi, bazabamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Uko ni ko gutsinda guhambaye.

(120) Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi n’ibibirimo byose ni ibya Allah, kandi ni we Ushobora byose.



5 - Al-Maaida 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
5 - Al-Maaida
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» 5 - Al-Maaida
» 5 - Al-Maaida
» 5. Al-Maaida
» Al-Maaida
» Al-Maaida

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: