|
| 2 - Al-Baqara | |
| | كاتب الموضوع | رسالة |
---|
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: 2 - Al-Baqara الأحد 25 سبتمبر 2022, 5:52 pm | |
| 2 - Al-Baqara Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi. (1) Alif Laam Miim[2]. [2] Alif Laam Miim: Izi nyuguti eshatu ni zimwe mu zigize ururimi rw’icyarabu, ari na rwo Qur’an yahishuwemo. Allah yazitangije zimwe muri Sura za Qur’an, kugira ngo agaragaze ko Qur’an ari igitangaza kandi akaba ari we wenyine uzi ibisobanuro byazo.
(2) Icyo ni igitabo (Qur’an) kidashidikanywaho, kikaba umuyoboro ku batinyamana.
(3) Ba bandi bemera ibitagaragara (byahanuwe), bagahozaho iswala[3] (z’itegeko) kandi bagatanga mu byo twabahaye. [3] Iswala ni inyito ya Kisilamu isobanura ibikorwa runaka biherekejwe n’imvugo runaka bitangirirwa n’ijambo Allah Akbar (Imana isumba byose), bigasozwa n’ijambo Assalaam Alaykum (amahoro y’Imana ababeho) ari byo twakwita Isengesho. Iswala ikaba irimo amoko abiri: Hari iz’itegeko ari zo Umuyisilamu ategetswe gukora ku munsi, n’izitari iz’itegeko z’umugereka twita (Sunat) zisobanurwa mu bitabo by’amategeko y’idini rya Isilamu (Fiq’hi).
(4) Ni na bo bemera ibyo (wowe Muhamadi) wahishuriwe (Qur’an n’imigenzo y’Intumwa), bakanemera ibyahishuwe mbere yawe (ibitabo byahishuriwe Intumwa zakubanjirije), ndetse bakemera imperuka badashidikanya.
(5) Abo ni bo bari mu nzira iboneye yagenwe na Nyagasani wabo, kandi ni bo bakiranutsi.
(6) Mu by’ukuri (wowe Muhamadi), abahakanye wababurira utababurira, byose ni kimwe kuri bo, ntibazemera.
(7) Allah yadanangiye imitima yabo n’ukumva kwabo, ndetse no ku maso yabo (ahashyira) igikingirizo (ibyo byose bituma batemera ukuri), kandi bazahanishwa ibihano bihambaye.
(8) No mu bantu hari abavuga bati “Twemeye Allah n’umunsi w’imperuka”; nyamara mu by’ukuri atari abemera.
(9) (Bibwira ko) baba babeshya Allah n’abemera, nyamara baba bibeshya ubwabo ariko ntibabyiyumvisha.
(10) Mu mitima yabo harimo uburwayi (bwo gushidikanya n’uburyarya), bityo Allah yarabubongereye; kandi bazahanishwa ibihano bibabaza kubera ko barangwaga no kubeshya.
(11) N’iyo babwiwe bati “Ntimugakore ubwangizi ku isi”, baravuga bati “Ahubwo ni twe dukora ibitunganye.”
(12) Mu by’ukuri, ni bo bangizi ariko ntibabyiyumvisha.
(13) N’iyo babwiwe bati “Nimwemere nk’uko abandi bantu (abasangirangendo b’Intumwa Muhamadi) bemeye”, baravuga bati “Ese twemere nk’uko abadafite ubwenge bemeye?” Ahubwo ni bo badafite ubwenge ariko ntibabisobanukirwa.
(14) N’iyo bahuye n’abemeye, baravuga bati “Twaremeye.” Nyamara bakwiherera bari kumwe n’ibikomerezwa byabo bibayobora mu buhakanyi, bakavuga bati “Rwose turi kumwe namwe, naho bo (abemeramana) mu by’ukuri tuba tubannyega.”
(15) Allah arabannyega (aburizamo umugambi wabo), akanabarekera mu kwigomeka kwabo barindagira.
(16) Abo ni bo bahisemo ubuyobe babugurana kuyoboka, ndetse n’amahitamo yabo nta cyo yabunguye; kandi ntibanayobotse.
(17) Urugero rwabo ni nk’urw’ uwacanye umuriro, nuko wamara kumurika no kubonesha ibimukikije byose, Allah agatwara urumuri rwabo, akabasiga mu mwijima batabona.
(18) (Abo bameze) nk’abatumva, abatavuga, ndetse n’abatabona; kandi nta n’ubwo bazisubiraho (ngo bagaruke mu nzira itunganye).
(19) Cyangwa (urundi rugero rwabo) ni (nk’abantu bagenda) mu mvura nyinshi iva mu kirere, irimo umwijima, inkuba n’imirabyo; bagashyira intoki zabo mu matwi kubera urusaku rwinshi rw’inkuba batinya gupfa. Ariko Allah agose abahakanyi (mu mpande zose).
(20) Umurabyo uba wenda kubahuma amaso, buri uko ubamurikiye baratambuka, wabazimiraho bagahagarara. Kandi n’iyo Allah aza kubishaka yari kubambura kumva kwabo no kubona kwabo. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose.
(21) Yemwe bantu! Nimusenge Nyagasani wanyu wabaremye, mwe n’abababanjirije; kugira ngo mumugandukire.
(22) We wabagiriye isi nk’isaso (kugira ngo muyigubweho neza) n’ikirere akakigira nk’igisenge, ndetse akanakimanuramo amazi, akayameresha imbuto zikaba amafunguro yanyu. Bityo, ntimukagire izindi mana mubangikanya na Allah, kandi mubizi (ko ari We wenyine ukwiye gusengwa).
(23) Kandi niba mushidikanya ku byo twahishuriye umugaragu wacu (Muhamadi), ngaho nimuzane igice cya Qur’an (Surat) kimwe kimeze nka yo (Qur’an), ndetse munahamagare abunganizi banyu batari Allah, niba muri abanyakuri.
(24) Niba rero mutabikoze, nta n’ubwo muteze kubikora na mba, ngaho nimwirinde umuriro, wo ibicanwa byawo (bizaba ari) abantu n’amabuye; wateguriwe abahakanyi.
(25) Kandi uhe inkuru nziza ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza, ko bazagororerwa ubusitani butembamo imigezi (Ijuru). Buri uko bazajya bafungurirwamo imbuto, bazajya bavuga bati “Izi ni zo twafungurirwaga mbere”, ndetse bazazihabwa zisa (nk’izo baryaga ku isi, ariko zitandukanye mu buryohe). Bazanagororerwamo abafasha basukuye, kandi bazanabubamo ubuziraherezo. |
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 2 - Al-Baqara الأحد 25 سبتمبر 2022, 5:53 pm | |
| (26) Mu by’ukuri, Allah ntaterwa isoni no gutanga urugero urwo ari rwo rwose n’iyo rwaba urw’umubu cyangwa ikiwuruta. Ariko kuri ba bandi bemeye, bamenya ko ari ukuri guturutse kwa Nyagasani wabo, mu gihe abahakanye bavuga bati “Allah yari agamije iki mu gutanga uru rugero?” Aruyobesha benshi (abarekera mu buyobe bahisemo), ndetse akanaruyoboresha benshi; kandi nta bandi aruyobesha uretse inkozi z’ibibi gusa.
(27) Ba bandi bica isezerano rya Allah[4] nyuma yo kuryemeza, bakanatanya ibyo Allah yategetse ko byungwa (ubuvandimwe no kudatanya imiryango) kandi bagakora ubwangizi ku isi; abo ni bo banyagihombo. [4] Isezerano rya Allah rivugwa hano, ni uko nta yindi mana ikwiye kugaragirwa by’ukuri uretse Allah nk’uko byigishijwe n’Intumwa zose za Allah.
(28) Ni gute mwahakana Allah, kandi mutari muriho akabaha ubuzima (abarema), hanyuma akabubambura ndetse akazanabubasubiza (ku munsi w’izuka), nuko mugasubizwa iwe?
(29) Ni We wabaremeye ibiri ku isi byose, hanyuma yerekera ku kirere akiremamo ibirere birindwi (bitunganye), kandi ni we Mumenyi uhebuje wa buri kintu.
(30) Unibuke (yewe Muhamadi) ubwo Nyagasani wawe yabwiraga abamalayika ati “Mu by’ukuri, ngiye gushyira umusigire (ikiremwamuntu) ku isi.” Baravuga bati “Ese urayishyiraho uzayikoreraho ubwangizi akanamena amaraso, kandi twe tugusingiza tukanagushimira ndetse tukanagutagatifuza? (Allah) aravuga ati “Mu by’ukuri, Njye nzi ibyo mutazi.”
(31) Nuko (Allah) yigisha Adamu amazina y’ibintu byose, hanyuma abimurikira abamalayika, arababwira ati “Ngaho nimumbwire amazina yabyo niba muri abanyakuri.”
(32) Baravuga bati “Ubutagatifu ni ubwawe, nta bumenyi dufite uretse ubwo watwigishije. Mu by’ukuri, ni Wowe Mumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
(33) Aravuga ati “Yewe Adamu! Babwire amazina yabyo.” Nuko amaze kubabwira amazina yabyo, (Allah) aravuga ati “Ese sinababwiye ko nzi ibyihishe mu birere no mu isi, kandi nkaba nzi ibyo mugaragaza n’ibyo muhisha?”
(34) Kandi muzirikane ubwo twabwiraga abamalayika tuti “Nimwubamire[5] Adamu”, nuko bose bakubama uretse Ibilisi (Shitani) wanze akishyira hejuru nuko akaba mu bahakanyi (banze kumvira Allah). [5] Ukubama kuvugwa hano ni indamutso y’icyubahiro gihebuje.
(35) Twaranavuze tuti “Yewe Adamu! Tura mu Ijuru wowe n’umugore wawe, murye (imbuto zirimo) mu mudendezo aho mushatse hose, ariko muramenye ntimuzegere iki giti mutazaba mu banyamahugu.”
(36) Nuko Shitani arabashuka (barya kuri cya giti), abakura mu byo bari barimo (ubuzima bwo mu ijuru). Turababwira tuti “Mumanuke muvemo (mu Ijuru) muri abanzi hagati yanyu (Shitani azaba umwanzi wanyu n’abazabakomokaho).” Isi ni yo izaba ubuturo bwanyu, kandi muzayigiramo umunezero kugeza igihe cyagenwe.”
(37) Nuko Adamu yakira amagambo (yo kwicuza) avuye kwa Nyagasani we[6], maze Nyagasani yakira ukwicuza kwe. Mu by’ukuri, ni We Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi. [6] Amagambo avugwa muri uyu murongo, ni amagambo Allah yigishije Adamu kugira ngo amenye uburyo bwo kwicuza. Ayo magambo aboneka muri Qur’an, igice cya 7, umurongo wa 23.
(38) Turavuga tuti “Nimumanuke muve aha mwese. Kandi nimuramuka mugezweho n’umuyoboro unturutseho, abazakurikira umuyoboro wanjye nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazigera bagira.”
(39) Naho abazahakana bakanahinyura ibimenyetso byacu (amagambo, inyigisho n’ubuhanuzi), abo bazaba abo mu muriro; bakazawubamo ubuziraherezo.
(40) Yemwe bene Isiraheli![7] Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, maze mwuzuze isezerano ryanjye (ryo kwemera ibitabo n’Intumwa zanjye), kugira ngo nanjye nuzuze iryanyu (ryo kubagirira impuhwe ku isi no kuzabarokora ku munsi w’imperuka), kandi mube ari Njye njyenyine mutinya. [7] Isiraheli ni umuhanuzi wa Allah, akaba ari we Yakobo mwene Isaka mwene Aburahamu, ari na we Abayahudi bakomokaho.
(41) Kandi mwemere ibyo nahishuye (Qur’an) bishimangira ibyo mufite (Tawurati), ndetse ntimuzabe aba mbere babihakana. Ntimuzanagurane amagambo yanjye igiciro gito, kandi abe ari Njye jyenyine mutinya.
(42) Kandi ntimuzavange ukuri n’ikinyoma, cyangwa ngo muhishe ukuri kandi mukuzi.
(43) Munahozeho iswala (z’itegeko)[8], munatange amaturo (Zakat y’itegeko)[9] kandi mwuname hamwe n’abunama (mukora iswala). [8] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat. [9] Zakat ni ituro, rikaba ari igeno rizwi Umuyisilamu ategekwa gutanga mu mitungo yabugenewe, rigahabwa abantu bari mu byiciro umunani byavuzwe muri Qur’an, igice cya 9:60.
(44) Ese mubwiriza abantu gukora ibyiza mwe mukiyibagirwa, kandi mwe musoma igitabo (Tawurati)? Ese nta bwenge mugira?
(45) Kandi mujye mwifashisha (muri gahunda zanyu zose) ukwihangana n’iswala[10]; n’ubwo mu by’ukuri bigoye uretse ku bibombarika. [10] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
(46) (Abo ni) ba bandi bizera ko bazahura na Nyagasani wabo, kandi ko bazasubira iwe (ku munsi w’imperuka).
(47) Yemwe bene Isiraheli! Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, kandi munibuke ko nabarutishije ibindi biremwa (byo ku gihe cyanyu).
(48) Munatinye umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, ubuvugizi bwe ntibwemerwe, ndetse n’ingurane ye (yo kwigura ngo adahanwa) ntiyakirwe, kandi nta n’ubwo bazatabarwa.
(49) (Munibuke) ubwo twabakizaga abantu bo kwa Farawo, ubwo babakoreraga ubugome ndengakamere; bica abana banyu b’abahungu bagasiga abakobwa banyu, kandi muri ibyo harimo ikigeragezo gihambaye gituruka kwa Nyagasani wanyu.
(50) (Munibuke) ubwo twabatandukanyirizaga inyanja tukabarokora, hanyuma tukaroha abantu bo kwa Farawo mubyibonera. |
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 2 - Al-Baqara الأحد 25 سبتمبر 2022, 5:54 pm | |
| (51) (Munibuke) ubwo twasezeranyaga Musa igihe kingana n’amajoro mirongo ine (kugira ngo ahabwe Tawurati), maze (mu gihe atari ahari) mufata akamasa (muragasenga), nuko muba inkozi z’ibibi.
(52) Nuko nyuma y’ibyo, turabababarira kugira ngo mushimire.
(53) (Munibuke) ubwo twahaga Musa igitabo (Tawurati) gitandukanya ukuri n’ikinyoma, kugira ngo muyoboke (by’ukuri).
(54) (Munibuke) ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Yemwe bantu banjye! Mu by’ukuri, mwarihemukiye ubwo mwafataga akamasa (mwibumbiye) mukakagira ikigirwamana. Ngaho nimwicuze ku Muremyi wanyu, maze mwicane (abatarabangikanyije Allah muri mwe bice abamubangikanyije nk’igihano kuri bo)[11]; ibyo ni byo byiza kuri mwe imbere y’Umuremyi wanyu (aho gushyirwa mu muriro w’iteka).” Nuko Allah yakira ukwicuza kwanyu. Mu by’ukuri, ni we Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi. [11] Ubu buryo bwo kwicuza abantu babanje kwicana, ni bwo bwakoreshwaga muri icyo gihe, ariko Imana yaje kubusimbuza kwicuza habayeho gusaba Imana imbabazi ku byaha umuntu yakoze.
(55) (Munibuke) ubwo mwavugaga muti “Yewe Musa! Ntituzigera tukwemera keretse tubonye Allah imbona nkubone”; maze mukubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’inkuba (kirabica) mwirebera.
(56) Nuko turabazura nyuma yo gupfa, kugira ngo mushimire.
(57) Twanabugamishije mu gicucu cy’igicu (igihe mwayobagurikaga mu butayu muvuye mu Misiri), tunabamanurira amafunguro ya Manu[12] na Saluwa[13], (tubabwira tuti) “Nimurye mu byiza twabafunguriye,” (ariko babirenzeho barahakana). Nyamara ntabwo ari twe bagiriye nabi ahubwo ni bo ubwabo bihemukiye. [12] Manu: ni ubukozo buryohera nk’ubuki, buva mu giti cyo mu bwoko bwitwa Tamarsk cyera mu karere ka Sinayi. [13] Saluwa: Ni uruhuri rw’ubwoko bw’inyoni zitwarwa n’imiyaga mu burasirazuba bwa Mediterane. Izo nyoni bazohererezwaga na Allah kugira ngo bazibage bazirye.
(58) Munibuke ubwo twavugaga tuti “Mwinjire muri uyu mudugudu (Yeruzalemu), hanyuma murye ibiwurimo mu mudendezo, muninjire mu marembo yawo mwicishije bugufi, munavuge muti “Tubabarire ibyaha byacu”, tuzabababarira ibyaha byanyu, kandi tuzongerera (ingororano) abakora ibyiza.
(59) Nuko abigometse bahindura imvugo bakora ibyo batabwiwe (aho gusaba imbabazi no kwicisha bugufi, barushaho kwigomeka). Nuko abakoze ibibi tubamanurira igihano giturutse mu kirere kubera ubukozi bw’ibibi bwabo.
(60) (Munibuke) ubwo Musa yasabiraga abantu be amazi (ubwo bari bishwe n’inyota) nuko tukamubwira tuti “Kubita inkoni yawe ku ibuye.” (Arikubise) riturikamo amasoko cumi n’abiri, nuko buri muryango umenya isoko unyweraho. (Turababwira tuti) “Nimurye kandi munywe ku mafunguro aturutse kwa Allah, kandi ntimugakwize ubwangizi ku isi.
(61) Munibuke ubwo mwavugaga muti “Yewe Musa! Ntituzihanganira indyo imwe, ku bw’ibyo dusabire Nyagasani wawe adukurire mu butaka ibyo bwera; mu mboga, imyungu, ingano, inkori, ibitunguru bibuturukamo.” (Musa) aravuga ati “Ese murahitamo ibiciriritse mukareka ibyiza? Ngaho nimujye mu mudugudu uwo ari wo wose muzabonamo ibyo mwasabye!” Nuko bahanishwa gusuzugurika n’ubukene, kandi bagenda barakariwe na Allah. Ibyo byatewe n’uko bahakanaga amagambo ya Allah, bakanica abahanuzi babarenganyije. Ibyo byatewe n’uko bigometse bakanarengera (imbago za Allah).
(62) Mu by’ukuri ba bandi bemeye (ubutumwa bwa Muhamadi), Abayahudi (abemeye ubutumwa bwa Musa ku gihe cye), Abanaswara (abemeye ubutumwa bwa Isa (Yesu) ku gihe cye)[14] n’Abaswaabi’i (abagumye kuri kamere yabo yo kwemera Imana batagira idini bayobotse muri icyo gihe), (muri abo bose) abemeye Allah by’ukuri, bakemera umunsi w’imperuka ndetse bakanakora ibitunganye, abo bazagororerwa ibihembo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba ndetse nta n’agahinda bazagira. [14] Iyi nyito Abanaswara, ubusanzwe ni ijambo ry’icyarabu A-Naswara rikomoka ku izina ry’Umujyi A-Naaswirat ari wo Nazareti umwe mu mijyi igize igihugu cya Palesitina, ukaba ari na wo mujyi Yesu yakomokagamo. Bishatse gusobanura ko Abanaswara ari abakurikiye uwavukiye i Nazareti. Iyi nyito hamwe n’Abahawe igitabo (Ahlul Kitab) ni zo nyito zikoreshwa muri Qur’an no mu nyigisho z’Intumwa y’Imana (Hadithi), ndetse no mu bitabo bya Kisilamu byo hambere, zigamije kuvuga Abakurikiye ubutumwa bw’Intumwa y’Imana Yesu (Issa) Imana imuhundagazeho amahoro. Niyo mpamvu n’ahandi hose hari buvugwe abakurikiye Yesu bari buvugwe mu mirongo ya Qur’an turi bukoreshe inyito Abanaswara.
(63) Munibuke (yemwe bene Isiraheli) ubwo twakiraga isezerano ryanyu (ryo kubahiriza amategeko ya Tawurati), tukanazamura umusozi hejuru yanyu (tugiye kuwububikaho), (turababwira tuti) “Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (Tawurati) mubikomeze, kandi muzirikane ibirimo kugira ngo mugandukire Imana.”
(64) Nyuma murongera mubitera umugongo. Iyo bitaza kuba ineza n’impuhwe bya Allah kuri mwe, mwari kuba mu banyagihombo.
(65) Kandi mu by’ukuri mwamenye bamwe muri mwe barengereye isabato[15], nuko turababwira tuti “Nimube inkende musuzuguritse.” [15] Abayisiraheli bategetswe kutagira icyo bakora ku isabato uretse kugaragira Imana byonyine. Nyuma bamwe muri bo babirenzeho bakoresheje amayeri bakaraza imitego yo kuroba amafi mu nyanja kuwa gatanu bakayitegura ku cyumweru, abandi bakabikora ku mugaragaro.
(66) Nuko (icyo gihano) tukigira isomo ku bariho icyo gihe no ku bazabaho nyuma yabo, binaba inyigisho ku batinya (Allah).
(67) Munibuke ubwo Musa yabwiraga abantu be ati “Mu by’ukuri, Allah abategetse kubaga inka.” Baravuga bati “Ese uradukinisha?” (Mussa) aravuga ati “Nikinze kuri Allah ngo andinde kuba mu njiji.”
(68) Baravuga bati “Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire imiterere y’iyo nka.” Aravuga ati “Mu by’ukuri, (Allah) avuze ko ari inka itari ijigija ntibe n’umutavu; ahubwo ibe iri hagati y’izo zombi. Ngaho nimukore ibyo mutegetswe.”
(69) Baravuga bati “Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire ibara ryayo.” Aravuga ati “Mu by’ ukuri, avuze ko ari inka y’igaju, y’ibara rikeye cyane, ishimisha abayireba.”
(70) Baravuga bati “Dusabire Nyagasani wawe adusobanurire iyo ari yo, kuko rwose inka (zimeze zityo ni nyinshi) zaduteye urujijo, kandi mu by’ukuri Allah nabishaka turayimenya.”
(71) Aravuga ati “Mu by’ukuri, (Allah) avuze ko ari inka itarigeze ikoreshwa imirimo yo guhinga ndetse no kuhira imyaka; ni inziranenge itagira icyasha.” (Nyuma yo kuyibona), baravuga bati “Noneho uvuze ukuri.” Nuko barayibaga, n’ubwo bari hafi yo kutabikora.
(72) (Munibuke) ubwo mwicaga umuntu mukitana bamwana. Ariko Allah yashyize ahagaragara ibyo mwahishaga.
(73) Turababwira tuti “(Uwishwe) nimumukubite bimwe mu bice byayo (inka), (babimukubitishije arazuka).” Uko ni ko Allah azura abapfuye, kandi akabereka ibitangaza bye kugira ngo musobanukirwe.
(74) Maze nyuma yaho imitima yanyu irinangira imera nk’amabuye, cyangwa se ikomera kurushaho; kuko mu by’ukuri, mu mabuye harimo aturikamo imigezi, hari n’ayandi yiyasa akavamo amazi, ayandi na yo agahanuka kubera gutinya Allah. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora.
(75) Ese (mwe abemera) mwizera ko (abo Bayahudi) bakwemera idini ryanyu, kandi bamwe muri bo (abamenyi babo) barajyaga bumva amagambo ya Allah (Tawurati) bakayahindura (ku bwende) nyuma yo kuyasobanukirwa?
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 2 - Al-Baqara الأحد 25 سبتمبر 2022, 5:54 pm | |
| (76) Kandi iyo bahuye n’abemeye baravuga bati “Twaremeye” (ko Muhamadi ari Intumwa y’ukuri kandi yahishuwe mu gitabo cyacu cya Tawurati) . Nyamara bakwiherera bari bonyine bakabwirana bati “Ese murabaganirira ibyo Allah yabahishuriye (ihanurwa ry’Intumwa Muhamadi muri Tawurati) kugira ngo bazabibashinjishe kwa Nyagasani wanyu? Ese nta bwenge mugira?”
(77) Ese bayobewe ko Allah azi ibyo bahisha n’ibyo bagaragaza?
(78) No muri bo (Abayahudi) hari abatarize batazi gusoma no kwandika, ntibanamenye igitabo (Tawurati), uretse ukwizera kujyanye n’ibyifuzo bidafite ishingiro; ahubwo barangwa no gukeka gusa.
(79) Hagowe ba bandi biyandikira igitabo n’amaboko yabo, nyuma bakavuga bati “Iki giturutse kwa Allah” bagamije kukigurana ikiguzi gito (indonke z’isi), bazabona akaga gakomeye kubera ibyo amaboko yabo yanditse, kandi bazabona akaga gakomeye kubera izo ndonke babona.
(80) (Abayisiraheli) baranavuze bati “Umuriro ntuzadukoraho uretse iminsi mbarwa.” Vuga uti “Ese mwagiranye isezerano na Allah atagomba gutatira, cyangwa muvuga ibyo mutazi kuri Allah?”
(81) Si ko biri! Ukoze ikibi akaba imbata y’ibyaha bye; abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.
(82) Na ba bandi bemeye bakanakora ibikorwa byiza; abo ni abantu bo mu ijuru, bazaribamo ubuziraherezo.
(83) Munibuke ubwo twakiraga isezerano rya bene Isiraheli (rigira riti) “Ntimuzasenge ikindi kitari Allah, muzagirire neza ababyeyi bombi, abo mufitanye isano, imfubyi n’abakene, muvugane n’abantu mukoresheje imvugo nziza, muhozeho iswala[16], kandi mutange amaturo. Nuko mutera umugongo (amategeko yacu) munirengagiza (isezerano ryacu) uretse bake muri mwe.” [16] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
(84) Munibuke ubwo twakiraga isezerano ryanyu ry’uko mutazamena amaraso (ya bagenzi banyu), ko mutazanameneshanya mu ngo zanyu; maze murabyemera muranabihamya.
(85) Nyuma mwe ubwanyu (mubirengaho) muricana, munamenesha bamwe muri mwe mu ngo zabo, munashyigikirana mu kubakorera ubuhemu n’ubugome. N’iyo babagannye barafatiwe ku rugamba mubatangira ingurane zo kubabohora kandi ari ikizira kuri mwe kubamenesha[17]. Ese mwemera bimwe mu gitabo (Tawurati) mugahakana ibindi? Nta kindi gihembo cy’ukora ibyo muri mwe uretse igisebo mu buzima bwo ku isi, ndetse no ku munsi w’imperuka bazashyirwa mu bihano bikomeye cyane. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora. [17] I Madina hari amoko abiri ari yo Awusi na Khaziraji, ayo moko yombi mbere y’uko ayoboka Isilamu yahoraga ashyamiranye, Abayahudi bari batuye i Madina baje gucikamo ibice bibiri, bamwe bifatanya n’ubwoko bwa Awusi abandi na bo bifatanya n’ubwoko bwa Khaziraji. Iyo ayo moko yarwanaga Abayahudi bari ku ruhande rumwe bicaga bene wabo bo ku rundi ruhande. Iyo hagiraga Abayahudi bafatwa bunyago mu ntambara ku ruhande rumwe, bene wabo bo ku rundi ruhande babatangiraga ingurane zo kubabohora. Aha niho babwirwa bati “Niba mubohoza imbohe z’Abayahudi kubera gukurikiza Tawurati, kubera iki mwicana mukanameneshanya kandi na byo bibujijwe muri Tawurati?”
(86) Abo ni bo bahisemo ubuzima bwo ku isi babugurana ubw’imperuka. Ntabwo bazoroherezwa ibihano ndetse nta n’ubwo bazatabarwa.
(87) Mu by’ukuri, twahaye Musa igitabo (Tawurati) tunakurikizaho izindi Ntumwa nyuma ye, tunaha Isa (Yesu) mwene Mariyamu (Mariya) ibimenyetso bigaragara, tunamushyigikiza Roho Ntagatifu [Malayika Jibril (Gaburiheli)]. Ese kuki buri uko Intumwa ibazaniye ibyo imitima yanyu itifuza mwibona, maze zimwe mukazihinyura izindi mukazica!?
(88) Kandi (Abayahudi ubwo Intumwa Muhamadi yabagezagaho ubutumwa) baravuze bati “Imitima yacu irapfundikiye (iradanangiye ntiyumva amagambo yawe).” Ahubwo Allah yarabavumye kubera ubuhakanyi bwabo, dore ko ibyo bemera ari bike.
(89) N’igihe bagerwagaho n’igitabo (Qur’an) giturutse kwa Allah, gishimangira ibyo bafite (ihishurwa ry’ubutumwa bw’Intumwa Muhamadi muri Tawurati, barabihakanye), kandi mbere (yo kuza kw’Intumwa Muhamadi) barabyifashishaga nk’ingabo basaba Allah gutsinda abahakanyi. Ariko bamaze kugerwaho n’ibyo bari baramenye (ubutumwa bwa Muhamadi) barabihakanye. Ku bw’ibyo, umuvumo wa Allah ube ku bahakanyi.
(90) Mbega ukuntu ibyo bihitiyemo ubwabo ari bibi, ubwo bahakanaga ibyo Allah yahishuye bitewe n’ishyari ry’uko Allah ahundagaza ibyiza bye ku wo ashaka mu bagaragu be! Ku bw’ibyo, bagezweho n’uburakari bwiyongera ku burakari, kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bisuzuguza.
(91) N’iyo babwiwe bati “Nimwemere ibyo Allah yahishuye (ubutumwa bwa Muhamadi)”, baravuga bati “Twemera ibyo twahishuriwe” (binyuze ku Ntumwa zacu); bagahakana ibyahishuwe nyuma (Qur’an) kandi ari ukuri gushimangira ibyo bafite (Tawurati). Babwire (yewe Muhamadi) uti “Niba koko mwari abemera by’ukuri, kuki mbere mwicaga abahanuzi ba Allah?”
(92) Kandi mu by’ukuri, Musa yabazaniye ibimenyetso bisobanutse, nyuma mufata akamasa mukagira ikigirwamana mu gihe atari ahari, kandi mwari ababangikanyamana.
(93) Munibuke (yemwe bene Isiraheli) ubwo twakiraga isezerano ryanyu (ryo kubahiriza amategeko ya Tawurati, ntimwaryubahiriza), tukanazamura Twuur (umusozi wa Sinayi) hejuru yanyu (tugiye kuwububikaho), (turababwira tuti) “Ngaho nimwakire ibyo twabahaye (Tawurati) mubikomeze, kandi mwumve (munumvire).” Baravuga bati “Twumvise ariko ntitwumviye.” Ku bw’ubuhakanyi bwabo, imitima yabo inyurwa no kugaragira akamasa. Babwire (yewe Muhamadi) uti “Ibyo ukwemera kwanyu kubategeka ni bibi, niba koko muri abemera.”
(94) Babwire uti “Niba ubuturo bw’imperuka (Ijuru) buri kwa Allah ari umwihariko wanyu nta bandi bantu (babugenewe), ngaho nimwifuze urupfu niba koko muri abanyakuri.”
(95) Ntibazarwifuza na rimwe kubera ibyo amaboko yabo yakoze, kandi Allah azi neza inkozi z’ibibi.
(96) Kandi uzasanga (Abayahudi) ari bo bashishikariye ubuzima (bwo ku isi) cyane kurusha abandi bantu ndetse no kurusha ababangikanyamana. Buri wese muri bo yifuza ko yarama imyaka igihumbi, nyamara kurama si byo byamurokora ibihano. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo bakora.
(97) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Uwaba ari umwanzi wa Malayika Jibril (kubera ko ari we wakuzaniye ubutumwa), mu by’ukuri (amenye ko Jibril) yayimanuye (Qur’an) akayishyira mu mutima wawe ku burenganzira bwa Allah, kugira ngo ishimangire ibyayibanjirije (ibitabo), ibe umuyoboro n’inkuru nziza ku bemera.”
(98) Uwaba ari umwanzi wa Allah, abamalayika be, Intumwa ze, Jibril na Mikayile (Mika-il), (amenye ko) mu by’ukuri Allah ari umwanzi w’abahakanyi.
(99) Kandi mu by’ukuri (yewe Muhamadi), twaguhishuriye ibimenyetso bigaragara. Nta n’ubihakana usibye inkozi z’ibibi.
(100) Ese ni kuki (Abayahudi) buri uko batanze isezerano, agatsiko muri bo karyica? Ahubwo abenshi muri bo ntibemera.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 2 - Al-Baqara الأحد 25 سبتمبر 2022, 5:55 pm | |
| (101) N’igihe bagerwagaho n’Intumwa (Muhamadi) iturutse kwa Allah, ishimangira ibyo bafite (muri Tawurati), agatsiko mu bahawe igitabo kateraga umugongo igitabo cya Allah (Qur’an) nk’aho nta cyo bazi.
(102) Banakurikiye ibyo amashitani yabwiraga (abarozi) ku ngoma ya Sulayimani (Umuhanuzi Salomo), nyamara Sulayimani ntiyigeze aba umuhakanyi (ntiyize kuroga), ariko amashitani yo yabaye amahakanyi, yigisha abantu uburozi n’ibyamanuriwe abamalayika babiri; ari bo Haruta na Maruta i Babil (Babiloni). Kandi (abo bamalayika) nta we bigishaga batabanje kumubwira bati “Mu by’ukuri twe turi ikigeragezo, uramenye ntube umuhakanyi.” Nuko bakabigiraho ibyo bifashisha mu gutanya umugabo n’umugore we, ariko nta n’uwo bashoboraga kugirira nabi babwifashishije bitari ku bushake bwa Allah. Kandi babigiragaho ibibagirira nabi bitanabafitiye akamaro, ndetse bari bazi neza ko ubuhisemo (uburozi) nta mugabane (ibihembo) azagira ku munsi w’imperuka. Kandi ibyo bahisemo (uburozi n’ubuhakanyi) bakabisimbuza (kurokora) roho zabo, ni bibi kuri bo iyo baza kubimenya.
(103) Mu by’ukuri, iyo baza kwemera bakanagandukira Imana, ibihembo bituruka kwa Allah byari kuba byiza kuri bo, iyo baza kubimenya.
(104) Yemwe abemeye! Ntimukavuge (mubwira Intumwa Muhamadi) muti “Cisha make tukumve (Raa-inaa)”[18], ahubwo mujye muvuga muti “Twihanganire tubanze dufate ibyo watwigishije (Un’dhwurna)”, ndetse mwumve. Kandi abahakanyi bazahanishwa ibihano bibabaza. [18]Raa-inaa: Iri jambo risobanura ngo cisha make usome buhoro tukumve. Nyamara mu giheburayo ni ijambo ry’igitutsi, Abayahudi bakaba bararikoresheje bagamije gutuka Intumwa Muhamadi mu rurimi rwabo.
(105) Abahakanye mu bahawe ibitabo (abayahudi n’abanaswara) ndetse n’ababangikanyamana, ntibifuza ko hari icyiza giturutse kwa Nyagasani wanyu cyabageraho (mwe abemera). Ariko Allah aharira impuhwe ze uwo ashaka, kandi Allah ni We Nyiringabire zihambaye.
(106) Ntidusimbuza umurongo (Ayat) cyangwa ngo dutume wibagirana, ahubwo tuzana umwiza (kuri mwe) kuwurusha cyangwa uhwanye na wo. Ese ntuzi ko Allah ari Ushobora byose?
(107) Ese (yewe Muhamadi) ntuzi ko Allah afite ubwami bw’ibirere n’ubw’isi? Nta wundi murinzi cyangwa umutabazi mufite utari Allah.
(108) Cyangwa se (yemwe bantu) murashaka kubaza Intumwa yanyu (Muhamadi) nk’uko Musa yabajijwe mbere? N’uhisemo ubuhakanyi aretse ukwemera, rwose aba ayobye inzira igororotse.
(109) Abenshi mu bahawe igitabo bifuza ko babahindura mukongera kuba abahakanyi nyuma y’uko mwemeye na nyuma y’uko ukuri (kw’Intumwa Muhamadi) kubagaragariye, kubera ishyari bafite mu mitima yabo. Ku bw’ibyo, nimubabarire munarenzeho kugeza ubwo Allah azazana itegeko rye. Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose.
(110) Munahozeho iswala[19] (muzitunganya uko bikwiye), munatange amaturo, kandi icyiza cyose mwiteganyirije imbere muzagisanga kwa Allah. Mu by’ukuri, Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora. [19] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
(111) Baranavuze bati “Ntawe uzinjira mu ijuru uretse uwabaye Umuyahudi cyangwa Umunaswara[20].” Ibyo ni ibyifuzo byabo. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Nimuzane gihamya yanyu niba koko muri abanyakuri.” [20] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
(112) Si ko biri! Ahubwo uwiyeguriye Allah akaba n’ukora ibyiza, azabona igihembo cye kwa Nyagasani we, kandi nta bwoba (bw’aho bagiye) ndetse nta n’agahinda (k’ibyo basize) bazagira.
(113) Abayahudi kandi baravuze bati “Abanaswara[21] nta shingiro bafite (ntibari mu idini ry’ukuri)”, n’Abanaswara baravuga bati “Abayahudi nta shingiro bafite (ntibari mu idini ry’ukuri)”; nyamara bose basoma igitabo (Tawurati n’Ivanjili). Iyo ni na yo mvugo abatabizi (ababangikanyamana b’Abarabu) bavuze. Allah ni we uzabakiranura ku munsi w’izuka mu byo batumvikanagaho. [21] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri iyi Surat
(114) Ese ni nde muhemu urenze ubuza ko imisigiti ya Allah isingirizwamo izina rye, agaharanira kuyisenya? Abo ntibakwiye kuyinjiramo (kandi nibiba ngombwa ko bayinjiramo, bagomba kuyinjiramo) bafite ubwoba. Bafite igisebo ku isi, kandi ku munsi w’imperuka bazahanishwa ibihano bihambaye.
(115) Kandi Uburasirazuba n’Uburengerazuba ni ibya Allah, aho mwakwerekera hose uburanga bwa Allah buba buhari. Mu by’ukuri, Allah ni Nyir’ubwami bwagutse, Umumenyi uhebuje.
(116) (Abayahudi, Abanaswara[22] n’ababangikanyamana) baravuze bati “Allah afite umwana.” Ubutagatifu ni ubwe (ntibibaho ko yagira umwana)! Ahubwo ibiri mu birere no mu isi byose ni ibye kandi byose biramwumvira. [22] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
(117) Ni we Muhanzi w’ibirere n’isi. N’iyo ashaka ikintu, mu by’ukuri arakibwira ati “Ba!” Nuko kikaba.
(118) Abadasobanukiwe (mu bahawe igitabo n’abahakanyi b’Abarabu) baravuze bati “Kuki Allah atatwibwirira (ko uri Intumwa ye) cyangwa ngo tugerweho n’igitangaza (gihamya ukuri kwawe)?” Uko ni ko n’abababanjirije bavuze imvugo nk’iyabo. Imitima yabo irasa. Mu by’ukuri, twagaragaje ibitangaza ku bantu bemera badashidikanya.
(119) Mu by’ukuri, (yewe Muhamadi) twakohereje (tuguhaye ubutumwa bw’) ukuri (Isilamu), ugeze inkuru nziza (ku bemera Allah), unaburire (abahakanyi), kandi ntuzabazwa iby’abo mu muriro.
(120) Kandi Abayahudi n’Abanaswara[23], ntibazigera bakwishimira keretse ukurikiye inzira yabo. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Mu by’ukuri, umuyoboro wa Allah ni wo muyoboro nyawo.” Kandi uramutse ukurikiye irari ryabo nyuma y’uko ubumenyi (ubutumwa) bukugezeho, nta wundi murinzi cyangwa umutabazi wazagira kwa Allah. [23] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
(121) Abo twahaye igitabo bakagisoma uko kigomba gusomwa ni bo bacyemera (bemera ibyavuzwe muri cyo, bihanura Intumwa Muhamadi). Naho abagihakana ni bo banyagihombo.
(122) Yemwe bene Isiraheli! Nimwibuke ingabire zanjye nabahundagajeho, kandi munibuke ko nabarutishije ibindi biremwa (byo ku gihe cyanyu).
(123) Munatinye umunsi umuntu atazagira icyo amarira undi, maze ingurane ye (yo kwigura) ntiyakirwe, ubuvugizi bwe ntibugire icyo bumumarira, ndetse nta n’ubwo bazatabarwa.
(124) Unibuke ubwo Nyagasani wa Aburahamu yamugeragereshaga amategeko, akayubahiriza. (Nyagasani) aravuga ati “Mu by’ukuri, ngiye kukugira umuyobozi w’abantu.” (Aburahamu) aravuga ati “No mu rubyaro rwanjye?” (Nyagasani) aravuga ati “(Ni byo, ariko) isezerano ryanjye ntirizagera ku nkozi z’ibibi.”
(125) Unibuke ubwo ingoro ya (Al Ka’abat) twayigiraga ahantu h’ihuriro n’amahoro ku bantu. Kandi tunabategeka ko aho Aburahamu yahagararaga (Maqam Ibrahim)[24] muhagira ahantu ho gusengera. Tunategeka Aburahamu na Isimayili (tugira tuti) “Musukure ingoro yanjye mubigiriye abayizenguruka (bakora umutambagiro), abahakorera umwiherero (Itikafu), ndetse n’abunama n’abubama (basali). [24] Maqam Ibrahim: Ni ibuye Aburahamu yahagararagaho yubaka Al Ka’abat, na n’ubu haracyari ibimenyetso by’ibirenge bye.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 2 - Al-Baqara الأحد 25 سبتمبر 2022, 5:55 pm | |
| (126) Unibuke ubwo Aburahamu yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Uyu murwa (wa Maka) wugire ahantu h’amahoro, uhe amafunguro agizwe n’imbuto abawutuye muri bo; bemera Allah n’umunsi w’imperuka.” (Nyagasani) aravuga ati “Naho uzahakana, nzamushimisha by’igihe gito (ku isi), hanyuma (ku munsi w’imperuka) muhirikire mu bihano by’umuriro, kandi (umuriro) ni wo shyikiro ribi!
(127) Unibuke ubwo Aburahamu na Ismail bazamuraga imisingi y’ingoro (Al Ka’abat), (bagira bati) “Nyagasani wacu! Twakirire (ibikorwa n’ubusabe byacu), mu by’ukuri, wowe uri Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.”
(128) Nyagasani wacu! Unatugire abakwicishaho bugufi, ndetse no mu rubyaro rwacu hazabemo umuryango (Umat) ukwicishaho bugufi, utugaragarize imigenzo yacu (tuzagenderaho mu kukugaragira), kandi wakire ukwicuza kwacu. Mu by’ukuri, ni wowe Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
(129) Nyagasani wacu! Uzanaboherezemo Intumwa ibakomokamo, ibasomera amagambo yawe, inabigishe igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa n’amategeko y’idini) kandi ibeze (ibakura mu ibangikanyamana n’imico mibi). Mu by’ukuri, ni wowe Nyiricyubahiro gihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(130) Ni nde wakwanga idini rya Aburahamu (Isilamu) uretse uwigize injiji? Mu by’ukuri, twamuhisemo ku isi (ngo abe Intumwa n’Umuhanuzi) kandi ku mperuka azaba mu ntungane.
(131) Ibuka ubwo Nyagasani we yamubwiraga ati "Icishe bugufi.” Aravuga ati "Nicishije bugufi kuri Nyagasani w’ibiremwa byose.”
(132) Nuko Aburahamu (iryo dini) ariraga urubyaro rwe ndetse na Yakobo biba uko, (agira ati) “Bana banjye! Mu by’ukuri, Allah yabahitiyemo idini, bityo muramenye ntimuzapfe mutari Abayisilamu.”
(133) Ese mwari muhari igihe Yakobo yari ageze mu bihe bye bya nyuma, maze akabwira abana be ati “Ese muzasenga nde nyuma yanjye? Baravuga bati “Tuzasenga Imana yawe ari na yo Mana y’abakurambere bawe: Ibrahimu, Ismail na Is’haq. Imana imwe kandi ni na yo twicishaho bugufi.”
(134) Uwo ni umuryango (Umat) wahise; ufite ibyo wakoze namwe mufite ibyo mwakoze (buri wese azahemberwa ibyo yakoze), kandi ntimuzabazwa ibyo bakoraga.
(135) Baranavuze bati “Nimube Abayahudi (Abayahudi babwira abakurikiye Intumwa Muhamadi)! Cyangwa Abanaswara[25] (Abanaswara babwira abakurikiye Intumwa Muhamadi) ni bwo muzayoboka!” Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ahubwo (ukuyoboka nyako ni ugukurikira) idini ritunganye rya Aburahamu (Ibrahim) (ritabangikanya Imana), kandi ntiyari mu babangikanyamana. [25] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat
(136) (Yemwe Bayisilamu) muvuge muti “Twemeye Allah n’ibyo twahishuriwe, n’ibyahishuriwe Aburahamu (Ibrahimu), Ishimayeli (Ismail), Isaka (Is’haq), Yakobo (Yaqub) n’urubyaro rwe, ibyahishuriwe Musa, ibyahishuriwe Yesu (Issa) ndetse n’ibyahishuriwe abahanuzi biturutse kwa Nyagasani wabo. Nta n’umwe tuvangura muri bo kandi ni We twicishaho bugufi.”
(137) Bityo nibemera nk’ibyo mwemeye bazaba bayobotse, ariko nibabitera umugongo, bazaba bari mu macakubiri. Allah azabagutsindira kandi ni na We Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
(138) (Dukurikira) kamere ndemano (idini) ya Allah. Ni iyihe kamere ndemano yaruta iya Allah (yaremanye abantu)? Ni na we twe tugaragira.
(139) Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese muratugisha impaka kuri Allah kandi ari we Nyagasani wacu akaba na Nyagasani wanyu? Kandi dufite ibikorwa byacu namwe mukagira ibyanyu, ndetse ni na We twiyegurira.
(140) Cyangwa muvuga ko mu by’ukuri, Ibrahim, Ismail, Is’haq, Yaqub n’urubyaro rwe bari Abayahudi cyangwa Abanaswara[26]? Vuga (yewe Muhamadi) uti “Ese ni mwe mubizi cyane cyangwa ni Allah (ubizi kubarusha)?” Ni nde muhemu kurusha uhisha ubuhamya afite (buri mu gitabo cye) buturuka kwa Allah? Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora. [26] Reba uko twasobanuye iyi nyito mu murongo wa 62 muri Surat ul Baqarat.
(141) Uwo ni umuryango (Umat) wahise; ufite ibyo wakoze namwe mufite ibyo mwakoze (buri wese azahemberwa ibyo yakoze). Kandi ntimuzabazwa ibyo bakoraga.
(142) Bamwe mu bantu badafite ubwenge bazavuga bati “Ni iki cyateye (Abayisilamu) kureka icyerekezo cyabo (Qibla)[27] bari basanzwe berekeramo basenga?” Vuga uti “Uburasirazuba n’Uburengerazuba ni ubwa Allah; ayobora uwo ashaka mu nzira igororotse.” [27] Qibla: Ni icyerekezo Abayisilamu berekeramo basali. Mu gihe cya mbere berekeraga i Yeruzalemu nyuma yaho Allah abategeka guhindura bakajya basali berekeye ku ngoro ya Al Ka’aba i Maka. Ibyo byabaye mu mwaka wa kabiri nyuma y’uko Intumwa Muhamadi yimukiye i Madina.
(143) Ni nk’uko twabagize umuryango (Umat) wo hagati (ushyira mu gaciro) kugira ngo muzabe abahamya b’abantu (ku munsi w’imperuka ko Intumwa zabo zabagejejeho ubutumwa) ndetse n’Intumwa (Muhamadi) ikazaba umuhamya wanyu. Kandi nta kindi cyatumye tuguha icyerekezo werekeragamo mbere (nyuma tukagihindura) uretse ko byari ukugira ngo tumenye ukurikira Intumwa by’ukuri n’utera umugongo (ukuri) akigomeka. Kandi byari bigoye (guhindura icyerekezo mu isengesho) uretse ku bo Allah yayoboye. Kandi Allah ntiyari kugira ukwemera kwanyu (iswala mwakoze mbere mwerekeye i Yeruzalemu) imfabusa. Mu by’ukuri, Allah ni Nyiribambe, Nyirimbabazi ku bantu.
(144) Mu by’ukuri, tubona uburanga bwawe buhora bwerekera hirya no hino mu kirere. Rwose turakwerekeza mu cyerekezo wishimiye. Ngaho erekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’aba i Maka) n’aho muzaba muri hose mujye muwerekezaho uburanga bwanyu. Kandi mu by’ukuri, abahawe igitabo (Abayahudi n’Abanaswara) bazi neza ko (kwerekera kuri Al Ka’aba) ari ukuri guturuka kwa Nyagasani wabo (kuri mu bitabo byabo), kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo bakora.
(145) Rwose (yewe Muhamadi) n’ubwo abahawe igitabo wabazanira buri kimenyetso (kigaragaza ko kwerekera kuri Al Ka’aba ari itegeko rya Allah), ntibakurikira icyerekezo cyawe, kandi nawe ntiwakurikira icyerekezo cyabo, ndetse na bamwe muri bo ntibakurikira icyerekezo cy’abandi. Rwose nunakurikira irari ryabo nyuma y’uko ugerwaho n’ubumenyi, ni ukuri uzaba ubaye umwe mu nkozi z’ibibi.
(146) Abo twahaye igitabo baramuzi (Muhamadi n’ibigwi bye) nk’uko bazi abana babo. Ndetse mu by’ukuri, bamwe muri bo bahisha ukuri kandi bakuzi.
(147) Ukuri nyako ni uguturutse kwa Nyagasani wawe, ku bw’ibyo ntukabe mu bashidikanya.
(148) Na buri bantu bafite icyerekezo berekeramo (basali), ngaho nimurushanwe mu gukora ibyiza, kandi aho muzaba muri hose Allah azabahuriza hamwe mwese (ku munsi w’imperuka). Mu by’ukuri, Allah ni Ushobora byose.
(149) Kandi aho uzajya hose (ugashaka gusali) ujye werekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’aba). Mu by’ukuri, (kuwerekeraho) ni ukuri guturutse kwa Nyagasani wawe. Kandi Allah ntabwo ayobewe ibyo mukora.
(150) Kandi n’aho uzajya hose (ugashaka gusali) ujye werekeza uburanga bwawe ku Musigiti Mutagatifu (Al Ka’aba). N’aho muzaba muri hose (mugashaka kugaragira) mujye muwerekezaho uburanga bwanyu, kugira ngo abantu batazabagiraho urwitwazo, uretse abakora ibibi muri bo (bazahora mu mpaka). Bityo ntimuzabatinye ahubwo mujye mutinya njye; kugira ngo mbahundagazeho inema zanjye no kugira ngo muyoboke.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 2 - Al-Baqara الأحد 25 سبتمبر 2022, 5:56 pm | |
| (151) Ni na ko twaboherejemo Intumwa ibakomokamo, ibasomera imirongo yacu (Qur’an), ibeza (imitima), ibigisha igitabo (Qur’an) n’ubushishozi (imigenzo y’Intumwa n’amategeko y’idini), ndetse ikanabigisha ibyo mutari muzi.
(152) Ngaho nimunyibuke (munsingiza); nanjye nzabibuka (nzabazirikana). Kandi munshimire ntimuzampakane.
(153) Yemwe abemeye! Nimwifashishe ukwihangana n’iswala[28]. Mu by’ukuri, Allah ari kumwe n’abihangana (abatera inkunga ndetse anabafasha gutunganirwa). [28] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
(154) Kandi ntimukavuge ko abishwe baguye mu rugamba rwo guharanira inzira ya Allah bapfuye, ahubwo ni bazima[29], nyamara mwe ntimubyiyumvisha. [29] Ubuzima buvugwa aha ni ubuzima bwa Roho y’uwapfuye mu nzira ya Allah, iyo roho ikomeza kubaho mu byishimo.
(155) Rwose tuzabagerageza dukoresheje kubateza ubwoba, inzara, kugabanuka kw’imitungo, gupfusha abantu no kurumbya imyaka. Ngaho ha inkuru nziza abihangana.
(156) Ba bandi igihe bahuye n’ibyago bavuga bati “Mu by’ukuri, turi aba Allah kandi iwe ni ho tuzasubira.”
(157) Abo bafite imigisha, impuhwe ndetse n’imbabazi bituruka kwa Nyagasani wabo, kandi ni na bo bayobotse.
(158) Mu by’ukuri (imisozi ya) Swafa na Maruwa[30] ni bimwe mu bimenyetso bya Allah. Bityo uzakora umutambagiro mutagatifu wa Hija[31] cyangwa Umura[32] kuri iyo nzu (Al Kabat), nta cyo bitwaye kuri we kuyitambagira yombi (iyo misozi ya Swafa na Maruwa). N’uzakora ibyiza ku bushake bwe (amenye ko) Allah ari Ushima, Umumenyi uhebuje. [30] Swafa na Maruwa: ni imisozi ibiri yegeranye n’umusigiti mutagatifu wa Maka. [31] Hija: Ni umutambagiro mutagatifu ku ngoro (Al Kaabat) ya Allah iri i Maka, ukahakora ibikorwa n’amagambo runaka hagamijwe kwiyegereza Allah mu gihe cyagenwe. [32] Umura: Ni ugusura ingoro ya Al Kaaba mu gihe icyo ari cyo cyose ukora ibikorwa byagenwe byo kwiyegereza Allah.
(159) Mu by’ukuri ba bandi bahisha ibimenyetso bigaragara ndetse n’umuyoboro twahishuye, nyuma y’uko tubigaragarije abantu mu gitabo, abo Allah arabavuma ndetse n’abavuma bose bakabasabira imivumo.
(160) Uretse abicujije bagakora ibikorwa byiza kandi bakagaragaza (ibyo bari barahishe); abo ni bo nakirira ukwicuza kwabo. Ni Nanjye Uwakira ukwicuza, Nyirimbabazi.
(161) Mu by’ukuri, abahakanye bakanapfa ari abahakanyi, abo umuvumo wa Allah ubariho, uw’abamalayika, ndetse n’uw’abantu bose.
(162) Bazawubamo ubuziraherezo, ntibazoroherezwa ibihano ndetse nta n’ubwo bazahabwa agahenge.
(163) Kandi Imana yanyu ni Imana imwe, nta yindi mana ikwiye gusengwa uretse yo, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(164) Mu by’ukuri, mu iremwa ry’ibirere n’isi, kubisikana kw’ijoro n’amanywa, amato agenda mu nyanja mu bifitiye abantu akamaro, amazi Allah amanura mu kirere (imvura) nuko akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa (gukakara) kwayo, akanayikwizamo inyamaswa z’amoko yose, n’ihindagurika ry’imiyaga n’ibicu bigenzwa hagati y’ikirere n’isi; rwose ibyo ni ibimenyetso (bigaragaza ubumwe bw’Imana, ubushobozi n’ingabire byayo) ku bantu bafite ubwenge.
(165) No mu bantu hari abishyiriraho ibigirwamana mu cyimbo cya Allah, bakabikunda urukundo nk’urwo bakunda Allah. Nyamara abemera bakunda Allah kurushaho. Kandi abakoze ibibi (imitima yabo babangikanya Allah) iyo baza kumenya -ubwo bazaba babona ibihano (ku munsi w’imperuka)- ko imbaraga zose ari iza Allah kandi ko mu by’ukuri, Allah ari Nyiribihano bikaze (ntibari kubangikanya Allah).
(166) Ubwo abakurikiwe bazihakana ababakurikiye (mu kubangikanya Allah), nibamara kubona ibihano, ibyabahuzaga bizavaho.
(167) Na ba bandi bakurikiye (ababayobeje) bazavuga bati “Iyaba twari dufite uko twagaruka (ku isi) maze ngo tubihakane nk’uko na bo batwihakanye.” Nguko uko Allah azabereka ibikorwa byabo bibe agahinda kuri bo (ndetse no kwicuza), kandi ntibazava mu muriro.
(168) Yemwe bantu! Nimurye mu biri ku isi byaziruwe kandi byiza, ntimuzanakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri, yo ni umwanzi wanyu ugaragara.
(169) Mu by’ukuri, ibategeka ibibi, ibikozasoni no guhimbira Allah ibyo mutazi.
(170) N’iyo babwiwe bati “Nimukurikire ibyo Allah yahishuye”, baravuga bati “Ahubwo dukurikira ibyo twasanganye abakurambere bacu.” Ese n’ubwo abakurambere babo nta cyo baba bari bazi cyangwa bataranayobotse (bari kubakurikira)?
(171) N’urugero rwa ba bandi bahakanye ni nk’urw’ukabukira (inyamaswa) zitumva uretse (kumva) urusaku n’urwamo gusa. (Abo bameze) nk’abatumva, abatavuga ndetse n’abatabona, rwose abo nta bwenge bagira (bwo gukora ibibafitiye umumaro).
(172) Yemwe abemeye! Murye mu byiza twabafunguriye kandi mushimire Allah niba koko ari We wenyine musenga.
(173) Mu by’ukuri, (Allah) yabaziririje (kurya) icyipfushije, ikiremve, inyama y’ingurube n’icyabagiwe ibitari Allah (mu mihango y’ibangikanyamana). Ariko uzasumbirizwa (kubera inzara, akarya kuri ibyo) atari ukwigomeka cyangwa kurengera, nta cyaha afite. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(174) Mu by’ukuri, ba bandi bahisha ibyo Allah yahishuye mu gitabo, maze bakabigurana igiciro gito, abo nta kindi bashyira mu nda zabo usibye umuriro, kandi ku munsi w’imperuka ntabwo Allah azabavugisha, nta n’ubwo azabeza (ibyaha), ndetse bazahanishwa ibihano bibabaza.
(175) Abo ni bo bahisemo kuyoba babisimbuza kuyoboka, n’ibihano babisimbuza kubabarirwa ibyaha. No ne se ni iki kizabashoboza kwihanganira umuriro?
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 2 - Al-Baqara الأحد 25 سبتمبر 2022, 5:57 pm | |
| (176) Ibyo (bihano) ni ukubera ko Allah yahishuye igitabo gikubiyemo ukuri (bakagihakana). Rwose abataravuze rumwe ku gitabo, bari mu mpaka n’ubushyamirane biri kure (y’ukuri).
(177) Ibikorwa byiza ntabwo ari ukwerekeza gusa uburanga bwanyu ahagana iburasirazuba n’iburengerazuba (musali); ahubwo ukora ibyiza ni uwemera Allah, umunsi w’imperuka, abamalayika, ibitabo n’abahanuzi; akanatanga umutungo we mu nzira nziza kandi na we awukunze, afasha abo bafitanye isano, imfubyi, abakene, abari ku rugendo (bashiriwe) n’abasaba gufashwa, akabohoza abacakara, agahozaho iswala[33] (anazitunganya uko bikwiye), agatanga amaturo; abuzuza isezerano ryabo igihe basezeranye, abihanganira ubukene, uburwayi ndetse n’igihe urugamba rwakomeye. Abo ni bo bemeye by’ukuri, kandi ni na bo batinyamana (bya nyabyo). [33] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
(178) Yemwe abemeye! Mwategetswe guhorera abishwe[34]; uwigenga agahorerwa uwigenga, umucakara agahorerwa umucakara n’umuntu w’igitsina gore agahorerwa undi w’igitsina gore. Ariko uwagira icyo ababarirwaho n’umuvandimwe we[35], (uwiciwe) azayikurikirane mu buryo bwiza, kandi (uwishe) na we azayitange ku neza. Uko ni ukoroherezwa n’impuhwe biturutse kwa Nyagasani wanyu. Uzarengera nyuma y’ibyo (agahora nyuma yo gutanga imbabazi no kwakira impozamarira), azahanishwa ibihano bibabaza. [34] Guhora muri Isilamu (Qiswaasw) bisobanura guhanisha umuntu igihano gisa kandi kinahwanye n’ubugome yakoreye undi, hakurikijwe amategeko ya Isilamu, kandi bikanyura mu nzira y’ubutabera. [35] Uyu murongo uragaragaza ko hari ubwo hagati mu bantu habaho icyaha cyo kwica ubusanzwe igihano cyacyo ari uko uwishe nawe yicwa mu buryo yishemo, ariko hari ubwo habaho gutanga imbabazi ku wishe, icyo gihe rero iyo uhagarariye uwishwe ababariye uwishe ntiyihorere ahubwo akaka impozamarira, azazikurikirane ku neza, n’usabwa kuzishyura azitange mu buryo bwiza. Ikindi uyu murongo uratugaragariza ko Allah yise uwishe umuvandimwe w’uwishwe mu kwemera, bigaragaza ko icyaha gikuru icyo ari cyo cyose kitari ibangikanyamana muri Isilamu, kitagira uwagikoze umuhakanyi.
(179) Kandi yemwe abafite ubwenge, kubahiriza itegeko ryo guhora, bibaha ubuzima (ubuzima burabungabungwa bikanatuma abantu batinya kwica). Ibyo ni ukugira ngo mugandukire (Allah).
(180) Mwategetswe ko igihe umwe muri mwe abona yegereje urupfu kandi hari umutungo afite, ajye atanga irage ku babyeyi[36] no ku bo bafitanye isano ya hafi mu buryo bwiza. (Ibyo) ni ngombwa ku batinya (Allah). [36] Uyu murongo utegeka ugiye gupfa gutanga irage ku babyeyi, wahishuwe mbere y’indi mirongo yo muri Qur’ani igena ibijyanye n’izungura. Nyuma y’aho imirongo y’izungura ihishuriwe yasimbuye itegeko ry’irage ku babyeyi n’abandi bagenerwa umugabane mu izungura, ariko irage risigaraho ku bafitanye isano n’uwatanze irage batagenewe umugabane mu izungura.
(181) N’uzarihindura (irage) nyuma yo kuryumva, rwose icyaha kizaba ku barihindura. Mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi wa byose.
(182) Ariko uzabona uraga abogamye (abigendereye cyangwa atabigendereye), agakosora irage (kugira ngo rikurikize amategeko ya Allah) nta cyaha azaba afite. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(183) Yemwe abemeye! Mwategetswe gusiba nk’uko byari byarategetswe abababanjirije, kugira ngo mugandukire Allah.
(184) (Icyo gisibo) ni iminsi ibaze. Bityo, uzaba arwaye muri mwe cyangwa ari ku rugendo (ntashobore gusiba, akarya), azuzuze umubare (w’iminsi atasibye) mu yindi minsi. Naho ku batagishoboye gusiba (abasaza n’abarwaye indwara za karande), bazatange incungu yo kugaburira umukene. N’uzatanga ikirenzeho ku bushake bwe, ibyo ni byiza kuri we. Kandi gusiba ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi.
(185) Ukwezi kwa Ramadhani ni ko kwamanuwemo Qur’an, (kugira ngo ibe) umuyoboro ku bantu n’ibimenyetso bigaragara by’umuyoboro (wa Allah) binatandukanya ukuri n’ikinyoma. Ku bw’ibyo, muri mwe uwo uko kwezi kuzasanga azagusibe. N’uzaba arwaye cyangwa ari ku rugendo (gusiba bikamugora, azarye) maze azuzuze umubare (w’iminsi atasibye) mu yindi minsi. Allah abahitiramo ibyoroshye ntabwo abahitiramo ibibagoye. Bityo nimwuzuze umubare (w’iminsi y’igisibo), kandi mukuze Allah kuko yabayoboye kugira ngo mushimire.
(186) Kandi abagaragu banjye nibagira icyo bakumbazaho (yewe Muhamadi), (uzabasubize uti) mu by’ukuri njye ndi hafi yabo, nsubiza ubusabe bw’usaba igihe ansabye. Bityo, nibanyumvire bananyizere kugira ngo bayoboke.
(187) Muziruriwe kugirana imibonano mpuzabitsina n’abagore banyu mu ijoro ry’igisibo; bo ni umwambaro wanyu namwe mukaba umwambaro wabo. Allah yari azi neza ko mwajyaga mwihemukira (murenga ku itegeko mukabonana na bo mwiyibye), nuko yakira ukwicuza kwanyu (aranaborohereza). Ngaho ubu nimujye mubonana na bo munashake ibyo Allah yabageneye (urubyaro). Kandi mujye murya munanywe kugeza igihe mubasha gutandukanya umucyo w’amanywa n’umwijima w’ijoro igihe umuseke utambitse. Maze mwuzuze igisibo kugeza izuba rirenze. Ntimukabonane na bo mu gihe muri mu mwiherero wo kwiyegereza Imana (Itikafu) mu misigiti. Izo ni imbago za Allah ntimuzazegere. Uko ni ko Allah asobanuririra abantu amagambo ye kugira ngo bamugandukire.
(188) Kandi ntimukarye imitungo ya bagenzi banyu mu buryo butemewe (nka ruswa, urusimbi, amahugu...), munayitangaho ruswa mu bacamanza kugira ngo (mubone uko) murya imwe mu mitungo y’abantu mu mahugu kandi mubizi (ko ari ikizira).
(189) Barakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeye imboneko z’ukwezi? Vuga uti “Ni ingengabihe ifasha abantu (kumenya gahunda z’ibikorwa) n’ibihe by’umutambagiro mutagatifu.” Kandi si byiza kwinjira mu mazu munyuze mu byanzu[37]. Ariko ukora ibyiza ni utinya Allah. Ahubwo mujye mwinjira mu mazu munyuze mu miryango yayo, munatinye Allah kugira ngo mukiranuke. [37] Mbere ya Isilamu, abakoraga umutambagiro iyo babaga bamaze kwambara imyenda yabugenewe (Ihiramu), ntabwo bashoboraga kongera kwinjira mu mazu mbere yo gusoza igikorwa cy’umutambagiro. Iyo byabaga ngombwa ko bayinjiramo, bahitagamo kunyura mu zindi nzira batanyuze mu muryango.
(190) Kandi murwane mu nzira ya Allah murwanya ba bandi babarwanya, ariko ntimuzarengere (ngo murwanye abatabarwanya). Mu by’ukuri, Allah ntakunda abarengera.
(191) Kandi (ababateye) mubice aho mubasanze hose, munabirukane mu byanyu babameneshejemo (i Maka), kubera ko ibangikanyamana ryabo no kubagirira urwango (Fitina) ari byo bibi kurusha kwica. Ntimuzanabarwanyirize mu musigiti mutagatifu (Al Kabat) keretse ari bo bababanje, ariko nibawubarwanyirizamo muzabice. Icyo ni cyo gihembo cy’abahakanyi.
(192) Ariko nibahagarika (kubarwanya), mu by’ukuri (bamenye ko) Allah ari Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe (azabababarira).
(193) Munabarwanye (ba bandi babarwanya) kugeza ubwo nta toteza (nta rwango bazongera kubagirira (mwebwe abayisilamu), maze idini ryo kugaragira Imana imwe Allah ribe ari ryo riganza. Ariko nibahagarika (kubagirira nabi), icyo gihe nta rwango namba (mugomba kubagirira) usibye abagizi ba nabi (muri bo).
(194) Ukwezi gutagatifu guhorwa ukwezi gutagatifu[38], n’ibiziririjwe byose birahorerwa (iyo byavogerewe ubusugire bwabyo). Bityo, uzabagirira nabi namwe muzamwiture inabi nk’iyo yabagiriye. Kandi mugandukire Allah munamenye ko mu by’ukuri Allah ari kumwe n’abamutinya. [38] Amezi matagatifu hakurikijwe Kalendari ya Kisilamu ni “Ukwezi kwa karindwi (Rajabu), ukwa cumi na kumwe (Dhul Qaada), ukwa cumi n’abiri (Dhul Hija) n’ukwa mbere (Muharamu).
(195) Munatange mu nzira ya Allah, ariko ntimugashyire ubuzima bwanyu mu kaga. Munakore ibyiza, mu by’ukuri Allah akunda abakora ibyiza.
(196) Kandi mutunganye umutambagiro mutagatifu wa Hija na Umura[39] kubera Allah; Ariko nihabaho impamvu ituma mutabikomeza (mwari mwabitangiye), muzatange igitambo kiboroheye. Kandi ntimukogoshe imisatsi yanyu kugeza igihe itungo ry’igitambo rigereye aho ribagirwa. Ariko uzaba arwaye muri mwe cyangwa afite ikimubangamiye ku mutwe we (gituma yogosha umusatsi), agomba gutanga incungu yo gusiba, ituro cyangwa se kubaga itungo. N’igihe muzaba mutekanye, uzaba arangije gukora umutambagiro mutagatifu wa Umura yaziruriwe ibyari biziririjwe kuri we mu gihe ategereje gukora umutambagiro mutagatifu wa Hija, azatange igitambo kimworoheye, naho utazakibona azasibe iminsi itatu akiri mu mutambagiro mutagatifu wa Hija n’iminsi irindwi igihe muzaba mugarutse iwanyu. Iyo ni iminsi icumi yuzuye (mugomba gusiba). Ibyo ni kuri wa wundi umuryango we udatuye i Maka. Kandi mugandukire Allah, munamenye ko Allah ari Nyiribihano bikaze. [39]Reba igisobanuro cy’ijambo Umura ku murongo (Ayat) wa 158 muri iyi Surat.
(197) Umutambagiro mutagatifu wa Hija ukorwa mu mezi azwi. Bityo, uzaba yiyemeje kuyakoramo umutambagiro mutagatifu wa Hija, kirazira kuri we gukora imibonano mpuzabitsina, gukora ibyaha ndetse no kujya impaka mu mutambagiro mutagatifu wa Hija. N’icyiza mukoze Allah arakimenya. Kandi mutegure impamba, ariko mu by’ukuri impamba nziza ni ugutinya Allah. Ngaho nimuntinye, yemwe banyabwenge!
(198) Nta cyaha kuri mwe kuba mwashaka ingabire za Nyagasani wanyu (gukora ubucuruzi mu gihe cy’umutambagiro mutagatifu). Nimukubuka ku musozi wa Arafati (Arafa), mujye musingiza Allah mugeze ahantu hatagatifu (ahitwa Muzidalifat), munamusingize kubera ko yabayoboye, nyamara mbere yaho mwari mu bayobye.
(199) Kandi muhave mukurikire abandi bantu berekeza (Arafa), munasabe Allah imbabazi. Mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(200) Nimurangiza imigenzo y’umutambagiro mutagatifu wa Hija, musingize Allah, mumwibuke nk’uko muvuga ibigwi ababyeyi banyu, cyangwa musingize (Allah) cyane kurushaho. No mu bantu hari (abantu b’abangikanyamana) bavuga bati “Nyagasani wacu! Duhe (ibyiza) hano ku isi.” Kandi abo nta mugabane (w’ibihembo) bazagira ku munsi w’imperuka.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 2 - Al-Baqara الأحد 25 سبتمبر 2022, 5:57 pm | |
| (201) Kandi no muri bo hari abavuga (b’abemera) bati “Nyagasani wacu! Duhe ibyiza hano ku isi no ku munsi w’imperuka (uzaduhe) ibyiza, kandi uzanaturinde ibihano by’umuriro.”
(202) Abo (basaba batyo) bazagira umugabane (ingororano) mu byo bakoze. Kandi Allah ni Ubanguka mu ibarura (ahemba abagaragu be).
(203) Munasingize Allah mu minsi mbarwa[40]. Ariko uzagira ubwira akahamara iminsi ibiri, nta cyaha kuri we, n’uzatinda (kuva Mina) nta cyaha kuri we, kuri wa wundi utinya Allah. Munatinye Allah kandi mumenye ko iwe ari ho muzakoranyirizwa. [40] Iminsi mbarwa: ni iminsi itatu y’ukwezi kwa cumi n’abiri (Dhul Hija) kw’ikirangaminsi cya Kisilamu gishingiye ku mboneka z’ukwezi, ari yo matariki ya 11,12 na 13. Abagiye gukora umutambagiro mutagatifu (Abahaji) bamara ahitwa Mina.
(204) No mu bantu, hari ugushimisha (yewe Muhamadi) kubera imvugo ye (ashaka indonke) z’ubuzima bw’isi, anatangaho Allah umuhamya mu biri mu mutima we, kandi nyamara ari we munyempaka wa cyane (umwanzi ukomeye w’ubuyisilamu).
(205) N’iyo ahindukiye (yewe Muhamadi avuye iwawe), azenguruka mu isi ayikwizamo ubwangizi, akanangiza ibihingwa n’amatungo. Kandi Allah ntakunda ubwangizi.
(206) N’iyo abwiwe ati “Tinya Allah”, ubwibone bumugusha mu cyaha. Ubwo rero, umuriro wa Jahanamu uramuhagije (kumukosora). Kandi mu by’ukuri, ni na bwo buruhukiro bubi.
(207) No mu bantu, hari abitanga bashaka ishimwe rya Allah, kandi Allah ni Nyiribambe ku bagaragu be.
(208) Yemwe abemeye! Nimwinjire mu buyisilamu nyabyo (mwubahiriza amategeko n’amabwiriza byabwo), kandi ntimuzakurikire inzira za Shitani. Mu by’ukuri, ni umwanzi wanyu ugaragara.
(209) Nimuteshuka (ku kuri) nyuma yo kugerwaho n’ibimenyetso bigaragara (bya Allah), mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(210) Ese hari ikindi bategereje kitari uko Allah abageraho mu gicucucucu cy’ibicu by’umweru (ku munsi w’imperuka aje gucira abantu imanza), cyangwa Abamalayika (babakuramo roho), maze urubanza (rwabo) rugacibwa? Kandi kwa Allah ni ho ibintu byose bizasubizwa.
(211) Baza bene Isiraheli uti “Ni ibimenyetso bingahe bigaragara twabahaye (mu bitabo byabo bakabihakana)?” Kandi usimbuza inema ya Allah (idini rya Isilamu) nyuma y’uko imugeraho (Allah azamuhana). Mu by’ukuri, Allah ni Nyiribihano bikaze.
(212) Abahakanye batakiwe ubuzima bw’isi, banannyega abemeye, nyamara abagandukira (Allah) bazaba bari mu rwego rwo hejuru y’urwabo ku munsi w’imperuka, kandi Allah aha amafunguro uwo ashaka nta kugera.
(213) (Mu ntangiriro) abantu bari umuryango umwe (mu kwemera Allah, nyuma baza gutandukana), nuko Allah yohereza abahanuzi (kugira ngo) batange inkuru nziza banaburire, anabahishurira ibitabo bikubiyemo ukuri kugira ngo bikiranure abantu ku byo batavugaho rumwe. Nta n’abandi babishyamiranyeho uretse ababihawe (Abayahudi n’Abanaswara) nyuma yo kugerwaho n’ibimenyetso bigaragara (Intumwa Muhamadi) kubera urwango hagati yabo. Nuko Allah ku bubasha bwe ayobora abemeye mu nzira y’ukuri (abandi) batavuzeho rumwe. Kandi Allah ayobora uwo ashaka inzira igororotse.
(214) Ese mucyeka ko muzinjira mu ijuru mutabanje kugerwaho n’ibigeragezo nk’ibyabaye kuri ba bandi babayeho mbere yanyu? Bagezweho n’amakuba n’ingorane banahindishwa umushyitsi kugeza ubwo Intumwa n’abemeye bavuze bati “Ni ryari inkunga ya Allah izaza?” Mumenye ko mu by’ukuri inkunga ya Allah iri hafi.
(215) Barakubaza (yewe Muhamadi) ibyo batangamo (ituro). Vuga uti “Ibyiza mutanze mujye mubiha ababyeyi, abo mufitanye isano, imfubyi, abakene n’abari ku rugendo (bashiriwe). Kandi ibyiza mukora, mu by’ukuri Allah arabizi neza.”
(216) Mwategetswe kurwana mu nzira ya Allah n’ubwo mutabyishimira. Nyamara hari igihe mushobora kwanga ikintu ari cyo cyiza kuri mwe. Hari n’igihe mushobora gukunda ikintu kandi ari cyo kibi kuri mwe. Allah ni We uzi (ibibafitiye akamaro) naho mwebwe nta byo muzi.
(217) Barakubaza (Abahakanyi) ku byerekeye imirwano mu mezi matagatifu. Vuga uti “Kuyarwanamo ni icyaha gikomeye, ariko gukumira abantu kugana inzira ya Allah, kumuhakana, kubuza (abantu) kugera ku musigiti mutagatifu (Al Ka’abat) no kuwirukanamo abawuturiye ni cyo cyaha gikomeye cyane imbere ya Allah. Kandi kubangikanya Allah (mukora) birahambaye kurusha kwica (kurwana mu mezi matagatifu).” Ntibazahwema kubarwanya kugeza ubwo babakuye mu idini ryanyu, nibabishobora. N’uzava mu idini rye muri mwe agapfa ari umuhakanyi, abo ibikorwa byabo bizaba imfabusa ku isi no ku munsi w’imperuka. Kandi abo ni abo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.
(218) Mu by’ukuri, ba bandi bemeye n’abimutse (kubera idini ryabo) bakanaharanira inzira ya Allah, abo ni bo bizeye kuzabona impuhwe za Allah, kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.
(219) Barakubaza ku byerekeye ibisindisha n’urusimbi. Vuga uti “Muri byombi harimo ingaruka zikomeye n’inyungu ku bantu[41], ariko ingaruka zabyo ni zo zikomeye kurusha inyungu zabyo. Baranakubaza ibyo batanga (igipimo cy’ituro). Vuga uti “Ni ibisagutse (ku byo mukeneye).” Uko ni ko Allah abasobanurira amategeko kugira ngo mutekereze (ku bibafitiye akamaro), [41] Mu ntangiriro za Isilamu, inzoga n’urusimbi byari bitaraziririzwa ariko nyuma y’uko hahishuwe umurongo wa 90 wo muri Surat ul Maidat, byahise biziririzwa burundu.
(220) ku isi no ku munsi w’imperuka. Baranakubaza ku byerekeye imfubyi. Vuga (yewe Muhamadi) uti “Kuzigirira neza ni byo byiza, kandi nimunavanga (ibyanyu n’ibyazo), ni abavandimwe banyu (ntimuzabahemukire). Kandi Allah azi uwangiza n’utunganya. N’iyo Allah abishaka yari kubagora (ababuza kuvanga ibyanyu n’iby’imfubyi). Mu by’ukuri, Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.”
(221) Ntimuzarongore ababangikanyamanakazi keretse babanje kwemera (Allah), kandi rwose umuja w’umwemera aruta umubangikanyamanakazi (ufite ubwigenge) n’ubwo yaba ahebuje (mu bwiza). Ndetse ntimuzashyingire ababangikanyamana keretse babanje kwemera, kandi rwose umucakara w’umwemera aruta umubangikanyamana n’ubwo yaba abashimisha (mu bwiza). Abo (ababangikanyamana) bahamagarira kugana umuriro, naho Allah agahamagarira kugana ijuru no kubabarirwa ibyaha ku bushake bwe, anasobanurira abantu amategeko ye kugira ngo bibuke.
(222) Baranakubaza (yewe Muhamadi) ku byerekeranye n’imihango y’abagore, vuga uti “Ni ikintu kibangamye.” Bityo mujye mwitarura abagore mwirinda gukorana na bo imibonano mpuzabitsina kugeza igihe baviriye mu mihango. Nibamara kuyivamo bakisukura, muzabonane na bo munyuze aho Allah yabategetse. Mu by’ukuri, Allah akunda abicuza akanakunda abisukura.
(223) Abagore banyu ni imirima yanyu. Ngaho nimujye mu mirima yanyu uko mushaka[42], muniteganyirize (ibyiza) ndetse munagandukire Allah. Kandi rwose mumenye ko muzahura na We. Unageze (yewe Muhamadi) inkuru nziza ku bemeramana. [42] Imirima ni ahantu umuntu abiba imbuto zikamera. Bityo Allah yagereranyije igitsina cy’umugore nk’umurima kuko ari ahashyirwa intanga ngabo zikazavamo abana; bityo ntibyemewe gukorera imibonano mpuzabitsina ahandi hatari aho.
(224) Ntimuzakoreshe izina rya Allah mu ndahiro zanyu nk’urwitwazo rwo kutagira ineza, kudatinya (Allah) no kutunga abantu. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
(225) Allah ntabahora indahiro murahira mudakomeje, ahubwo abahora izo mwagambiriye mu mitima yanyu (ntimuzubahirize). Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Udahaniraho.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 2 - Al-Baqara الأحد 25 سبتمبر 2022, 5:58 pm | |
| (226) Abarahirira kutazakorana imibonano mpuzabitsina n’abagore babo, bemerewe gutegereza kugeza ku mezi ane, nibisubiraho (mbere y’icyo gihe), mu by’ukuri, Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe,
(227) Ariko nibiyemeza ubutane (batisubiyeho mbere y’icyo gihe), mu by’ukuri, Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
(228) N’abagore bahawe ubutane bategereza igihe cy’imihango inshuro eshatu (mbere y’uko bashakwa n’abandi bagabo), nta n’ubwo bemerewe guhisha ibyo Allah yaremye muri nyababyeyi zabo (inda cyangwa imihango), niba koko bemera Allah n’umunsi w’imperuka. Kandi abagabo babo ni bo bafite uburenganzira bwo kubagarura muri icyo gihe niba bagamije ubwiyunge. Na bo (abo bagore) bafite uburenganzira ku bagabo babo nk’ubwo abagabo babafiteho ku neza, ariko abagabo bafite urwego rusumbye urwabo. Kandi Allah ni Nyiricyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(229) Ubutane (bwemerera umugabo gusubirana n’umugore we) ni inshuro ebyiri, nyuma yaho (nyuma ya buri butane) ni ugusubirana bakabana ku neza (uko bikwiye), cyangwa gutandukana ku neza. Nta n’ubwo (abagabo) mwemerewe kugira icyo mwisubiza mu byo mwabahaye (abagore), keretse bombi (umugabo n’umugore) batinya kutubahiriza imbago za Allah. Nimutinya ko batazubahiriza imbago za Allah, nta cyaha kuri bombi kuba umugore yagira icyo atanga (asubiza inkwano) kugira ngo yicungure (asaba ubutane). Izo ni imbago za Allah, ntimukazirengere. Kandi abarengera imbago za Allah, abo ni bo nkozi z’ibibi.
(230) Kandi namusenda (ku nshuro ya gatatu), icyo gihe ntabwo azaba amuziruriwe nyuma yaho kugeza ubwo ashyingiranywe n’undi mugabo. Uwo (mugabo) wundi na we namusenda, nta cyaha kuri bombi kuba basubirana (n’umugabo wa mbere) niba bizeye kubahiriza imbago za Allah. Kandi izo ni imbago za Allah agaragariza abantu basobanukiwe.
(231) Kandi nimusenda abagore maze bakegereza irangira ry’igihe cyabo[43], muzabagarure ku neza cyangwa mubasende ku neza. Ntimukanabagarure mugamije kubagirira nabi mukaba murengereye. Uzakora ibyo azaba yihemukiye. Kandi ntimukagire amategeko ya Allah igikinisho. Munibuke ingabire za Allah kuri mwe, n’ibyo yabahishuriye mu gitabo (Qur’an) n’imigenzo y’Intumwa abaheramo inyigisho. Bityo, mugandukire Allah munamenye ko Allah ari Umumenyi wa byose. [43] Igihe cyabo kigamijwe ni ukuba umugore yahawe n’umugabo we ubutane, akaguma mu rugo igihe cy’imihango itatu, cyangwa akamara amezi atatu ku batari bajya mu mihango n’abatakiyijyamo. Naho yaba atwite akabanza akabyara.
(232) Kandi igihe muzasenda abagore, bakarangiza igihe cyabo, ntimuzababuze (yemwe bahagararizi b’abagore) gusubirana n’abagabo babo (ku masezerano mashya) igihe babyumvikanyeho ku neza. Ibyo ni inyigisho ku wemera Allah n’umunsi w’imperuka muri mwe. Ibyo ni byo byiza binasukuye kuri mwe, kandi Allah ni We uzi (ibibafitiye akamaro) naho mwe ntabyo muzi.
(233) Ababyeyi bonsa abana babo imyaka ibiri yuzuye k’ushaka kuzuza igihe cyo konsa. Kandi se w’umwana ategetswe kugaburira no kwambika abagore (bahawe ubutane) ku buryo bwiza. Kandi nta muntu utegekwa gukora ibyo adashoboye. Nyina w’umwana ntagomba kugirirwa nabi kubera umwana we, ndetse na se w’umwana ntazagirirwe nabi kubera umwana we. Kandi n’umuzungura wa se w’umwana afata inshingano nk’iz’uwo azunguye. Baramutse bashaka gucutsa (mbere y’imyaka ibiri) ku bwumvikane bwabo no kujya inama nta cyaha kuri bo. Kandi nibashaka konkerezwa abana babo, nta cyaha kuri bo igihe batanze ibyo bumvikanye (n’ababonkereza) ku neza. Bityo mugandukire Allah kandi mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Ubona bihebuje ibyo mukora.
(234) N’abazapfa muri mwe bagasiga abagore, abo bagore bajye baguma mu ngo zabo amezi ane n’iminsi icumi. Nibarangiza igihe cyabo, nta cyaha kuri mwe (ababahagarariye) baramutse bagize ibyo bakora (nko gusohoka mu ngo, kwishyiraho imitako ndetse no gushakwa) mu buryo bwiza. Kandi Allah ni Uzi byimazeyo ibyo mukora.
(235) Kandi nta cyaha kuri mwe kuba mwaca amarenga murambagiza abagore (bapfakaye n’abahawe ubutane bwa burundu batararangiza igihe cyabo cyo kuguma mu ngo) cyangwa mukabihisha mu mitima yanyu, Allah azi neza ko muzabatekerezaho. Cyakora ntimuzagire isezerano mubaha mu ibanga (mugamije ubusambanyi cyangwa kwemeranywa gushyingiranwa igihe bategereza kitararangira), keretse kuba mwavuga ijambo ryiza (rimwumvisha ko umugore nka we agikenewe n’abagabo). Kandi ntimugakore isezerano ryo gushyingiranwa kugeza igihe cyategetswe (abagore bagomba gutegereza) kirangiye. Munamenye ko Allah azi neza ibiri mu mitima yanyu; bityo mwirinde kunyuranya n’ibyo yabategetse, munamenye ko mu by’ukuri, Allah ari Ubabarira ibyaha, Udahaniraho.
(236) Nta cyaha kuri mwe muramutse muhaye abagore ubutane mutarakorana na bo imibonano mpuzabitsina, cyangwa mutarabagenera inkwano, ariko mujye mugira icyo mubaha cyabanezeza. Uwishoboye (amunezeze) mu buryo bukwiye bijyanye n’ubushobozi bwe ndetse n’umukene abikore bijyanye n’ubushobozi bwe; ibyo ni inshingano ku bakora ibyiza.
(237) Nimunabaha ubutane mbere y’uko mukorana imibonano mpuzabitsina na bo kandi mwari mwarabageneye inkwano, mutegetswe kubaha icya kabiri cy’izo nkwano, keretse bazibarekeye cyangwa ufite ububasha ku isezerano ryo gushyingiranwa (umugabo watanze ubutane) akazirekera umugore (zose). Kandi kuba mwabababarira (bamwe muri mwe bakazirekera bagenzi babo) ni byo byegereye kugandukira Allah. Ntimukanibagirwe ineza (mwagiranye, muhana impano) hagati yanyu. Mu by’ukuri, Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.
(238) Mujye muhozaho iswala (z’itegeko)[44], by’umwihariko iswala yo hagati (al Aswir). Kandi mujye muhagarara (mu iswala) mwibombaritse imbere ya Allah. [44] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
(239) N’igihe muzaba mufite ubwoba (mutinya umwanzi), mujye mukora iswala[45] mugenda n’amaguru cyangwa muri ku bigenderwaho. Igihe mutekanye, mujye musingiza Allah (musali) nk’uko yabigishije ibyo mutari muzi. [45] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
(240) N’abazapfa muri mwe bagasiga abagore, bajye (basiga) umurage (ugaragaza ibizatunga) abagore babo mu gihe kingana n’umwaka badasohowe (mu ngo zabo). Ariko nibava mu ngo zabo ku bushake, nta cyaha kuri mwe (abazungura) baramutse bagize ibyo bakora igihe cyose bitanyuranyije n’amategeko (nko kuba bashaka abagabo mbere y’uko umwaka urangira).[46] Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye [46] Itegeko rivugwa muri uyu murongo ryo kuba umugore wapfushije umugabo agomba kuguma mu rugo rw’umugabo we umwaka wose, ryasimbuwe n’itegeko rivuga ko umugore wapfushije umugabo agomba kuguma mu rugo rw’umugabo we mu gihe cy’amezi ane n’iminsi icumi, nkuko rigaragara mu murongo wa 234 muri iyi Surat.
(241) N’abagore bahawe ubutane bahabwe imperekeza mu buryo bwiza. Ibyo ni inshingano ku (bagabo) batinyamana.
(242) Uko ni ko Allah abasobanurira amategeko ye kugira ngo musobanukirwe (mushyire mu gaciro).
(243) Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) inkuru y’abantu bavuye mu ngo zabo ari ibihumbi bahunga urupfu? Maze Allah akababwira ati “Ngaho nimupfe” (maze bahita bapfira icyarimwe), nuko nyuma yaho akabazura (kugira ngo buzuze igihe cyo kubaho kwabo, binababere isomo kandi bicuze). Mu by’ukuri, Allah ni Nyiringabire ku bantu, nyamara abenshi mu bantu ntibashimira.
(244) Munarwane mu nzira ya Allah, kandi mumenye ko Allah ari Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
(245) Ni nde waguriza Allah inguzanyo nziza (gutanga umutungo mu bikorwa byiza) maze akazayimuhembera ayikubye inshuro nyinshi? Allah ni We utanga bike akanatanga byinshi. Kandi iwe ni ho muzagarurwa.
(246) Ese (yewe Muhamadi) ntiwamenye inkuru y’ibikomerezwa muri bene Isiraheli (babayeho) nyuma ya Musa, igihe babwiraga umuhanuzi wabo (Samuel) bati “Twimikire umwami (watuyobora) kugira ngo turwane mu nzira ya Allah. Arababwira ati “Ese ntimushobora kwanga kurwana muramutse mubitegetswe? Baravuga bati “Ni iki cyatubuza kurwana mu nzira ya Allah kandi twarameneshejwe mu ngo zacu, tukanatandukanywa n’urubyaro rwacu?” Nuko aho bategekewe kurwana, bahunze urugamba uretse bake muri bo. Kandi Allah azi neza abanyamahugu.
(247) Maze Umuhanuzi wabo arababwira ati “Mu by’ukuri, Allah abimikiye Twalutu (Sawuli) ngo ababere umwami. Baravuga bati “Ni gute Twalutu yatubera umwami kandi ari twe dukwiye ubwami kumurusha, ndetse ataranahawe ubukire? (Umuhanuzi wabo) aravuga ati “Mu by’ukuri, Allah yamubahitiyemo anamwongerera ubumenyi buhagije n’imbaraga z’umubiri.” Kandi Allah agabira ubwami bwe uwo ashaka. Ndetse Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje.
(248) Nuko umuhanuzi wabo arababwira ati “Mu by’ukuri, ikimenyetso cy’ubwami bwe ni uko azabazanira isanduku iteruwe n’abamalayika irimo ikimenyetso kibaha ituze riturutse kwa Nyagasani wanyu inarimo bimwe mu byasizwe n’abo mu muryango wa Musa n’uwa Haruna (Aroni). Mu by’ukuri, muri ibyo harimo ikimenyetso kuri mwe, niba koko muri abemera.
(249) Nuko Twalutu amaze guhagurukana ingabo arazibwira ati “Mu by’ukuri Allah yabahaye ikigeragezo cy’umugezi (muzambuka). Bityo uzawunywaho ntazaba ari mu ngabo zanjye. Naho utazawunywaho ndetse n’uzanywaho urushyi rumwe rw’ikiganza bazaba mu ngabo zanjye.” Nuko bawunywaho usibye bake muri bo. (Twalutu) amaze kuwambuka we n’abemeye hamwe na we baravuga bati “Uyu munsi nta bushobozi dufite bwo guhangana na Jalutu (Goliyati) n’ingabo ze.” Nuko ba bandi bizera ko bazahura na Allah baravuga bati “Ni kangahe itsinda rito ryatsinze itsinda rinini ku bushake bwa Allah?” Kandi Allah ari kumwe n’abihangana.
(250) Nuko ubwo basakiranaga na Jalutu (Goliyati) n’ingabo ze, baravuze bati “Nyagasani wacu! Duhundagazeho ukwihangana, unakomeze ibirenge byacu (dushikame mu birindiro ntiduhunge), unadushoboze gutsinda abahakanyi.”
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 2 - Al-Baqara الأحد 25 سبتمبر 2022, 5:59 pm | |
| (251) Nuko barabanesha ku bushake bwa Allah, maze Dawudi yica Jalutu, Allah anamugabira ubwami n’ubushishozi, anamwigisha ibyo ashaka. Kandi rwose iyo Allah ataza gukoresha abantu (baharanira ukuri) mu gukumira abandi (abagizi ba nabi) isi yari kwangirika. Ariko Allah ni Nyiringabire ku biremwa byose.
(252) Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera (yewe Muhamadi) mu kuri. Kandi rwose, uri mu ntumwa (za Allah).
(253) Izo ntumwa, zimwe muri zo twazirutishije izindi. Muri zo, hari izo Allah yavugishije, anazamura izindi mu nzego (icyubahiro). Kandi twahaye Isa (Yesu) mwene Mariyamu ibitangaza na Roho Mutagatifu (Malayika Gaburiheli) ngo amushyigikire. Kandi iyo Allah aza kubishaka abaje nyuma yazo ntibari kugirana amakimbirane nyuma y’uko bagerwaho n’ibimenyetso, ariko ntibumvikanye. Muri bo hari abemeye (Allah), abandi barahakana. Kandi iyo Allah aza kubishaka ntibari kugirana amakimbirane, ariko Allah akora ibyo ashaka.
(254) Yemwe abemeye! Mutange mu byo twabahaye mbere y’uko hagera umunsi utazabaho ubucuruzi, ubucuti cyangwa ubuvugizi. Mu by’ukuri abahakanyi ni bo nkozi z’ibibi.
(255) Allah (ni we Mana y’ukuri) nta yindi mana ikwiye gusengwa by’ukuri uretse We, Uhoraho (Nyirubuzima bwuzuye buzira inenge), Uwigize, akanabeshaho ibiriho byose. Ntafatwa no guhunyiza habe n’ibitotsi. Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibye. Ni inde wagira uwo avuganira iwe uretse ku burenganzira bwe? Azi ibyababayeho (ku isi) n’ibizababaho (ku mperuka). Kandi nta n’icyo bamenya mu bumenyi bwe uretse icyo ashaka. Kursiyu[47] ye ikwiriye ibirere n’isi, kandi ntananizwa no kubirinda (ibirere n’isi). Ni na We Uwikirenga, Uhambaye. [47] Nk’uko ijambo Kursiyu ryasobanuwe n’umusangirangendo w’Intumwa y’Imana Muhamadi (Imana imuhe amahoro n’imigisha) witwa Ibun Abass (Imana imwishimire), ni ahantu Allah ashyira ibirenge bye bijyanye n’icyubahiro cye n’ubuhambare bwe, tutagereranya cyangwa ngo dusanishe n’iby’ibiremwa.
(256) Nta gahato mu kwinjira mu idini (ya Isilamu); inzira y’ukuri yamaze kugaragara itandukana n’ubuyobe. Bityo uhakana ibigirwamana akemera Allah, aba afashe umugozi ukomeye (inzira y’ukuri) udashobora gucika. Kandi Allah ni Uwumva bihebuje, Umumenyi uhebuje.
(257) Allah ni umukunzi wa ba bandi bemeye; abakura mu mwijima (w’ubuhakanyi) abaganisha mu rumuri (rw’ukwemera). Naho ba bandi bahakanye, abakunzi babo ni ibigirwamana; bibakura mu rumuri bibaganisha mu mwijima. Abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo.
(258) Ese ntiwamenye (yewe Muhamadi) uwahakanye Nyagasani we (Umwami Namurudhi) ubwo yagishaga impaka Aburahamu yitwaje ubwami Allah yamuhaye? Ubwo Aburahamu yavugaga ati “Nyagasani wanjye ni wa wundi utanga ubuzima n’urupfu.” (Namurudhi) aravuga ati “Nanjye ntanga ubuzima n’urupfu.” Aburahamu aravuga ati “Mu by’ukuri, Allah avana izuba iburasirazuba; ngaho wowe rivane iburengerazuba.” Nuko uwahakanye aramwara! Kandi Allah ntayobora ababangikanyamana.
(259) Cyangwa nka wa wundi wanyuze ku mudugudu wasenyutse ugahinduka itongo akavuga ati “Ni gute Allah azawusubiza ubuzima nyuma yo gupfa kwawo (azazura abawutuye)?” Nuko Allah amwambura ubuzima imyaka ijana, maze aramuzura. (Allah) aramubaza ati “Umaze igihe kingana iki (warapfuye)?” Aravuga ati “Maze umunsi umwe cyangwa igice cyawo.” (Allah) aramubwira ati “Ahubwo umaze imyaka ijana. Ngaho reba ibiribwa n’ibinyobwa byawe ntibyagaze, unarebe indogobe yawe (uko yahindutse amagufa). Ibyo ni ukugira ngo tukugire ikimenyetso ku bantu. Unarebe amagufa (y’indogobe) uburyo tuyahuza, hanyuma tukayambika umubiri (ikongera ikabaho).” Nuko amaze gusobanukirwa (ubushobozi bwa Allah yaremeye), maze aravuga ati “Mu by’ukuri, menye ko Allah ari Ushoborabyose.”
(260) Unibuke ubwo Aburahamu yavugaga ati “Nyagasani wanjye! Nyereka uko uzura ibyapfuye.” Allah aravuga ati “Ese ntiwari wemera?” (Aburahamu) aravuga ati “Yego, naremeye ariko ni ukugira ngo umutima wanjye urusheho gutuza.” Allah aravuga ati “Ngaho fata inyoni enye (uzitoze kukumvira), nuko uzibage uzicagagure, hanyuma ushyire igice kuri buri musozi, maze uzihamagare ziraza zikugana zihuta.” Kandi unamenye ko mu by’ukuri, Allah ari Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.
(261) Urugero rw’abatanga imitungo yabo mu nzira ya Allah, ni nk’impeke yeze amahundo arindwi, kuri buri hundo hariho impeke ijana. Allah atuburira (ingororano) uwo ashaka, kandi Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje.
(262) Ba bandi batanga imitungo yabo mu nzira ya Allah, hanyuma ibyo batanze ntibabikurikize incyuro cyangwa inabi, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba kuri bo ndetse nta n’ubwo bazagira agahinda.
(263) Imvugo nziza ndetse n’imbabazi biruta ituro rikurikijwe inabi, kandi Allah ni Uwihagije, Udahubuka.
(264) Yemwe abemeye! Ntimukangize amaturo yanyu kubera incyuro n’inabi, nka wa wundi utanga umutungo we kugira ngo yiyereke abantu, ntanemere Allah n’umunsi w’imperuka. Bityo urugero rwe ni nk’urutare rworosheho itaka, nuko imvura nyinshi yarugwaho ikarusiga rwanamye. Nta cyo bashobora guhemberwa mu byo bakoze, kandi Allah ntayobora abantu b’abahakanyi.
(265) N’urugero rw’abatanga imitungo yabo bagamije kwishimirwa na Allah, kandi banizera byimazeyo mu mitima yabo (kuzagororerwa), ni nk’umurima uri ahegutse hanyuma wagwamo imvura nyinshi, ukera umusaruro wikubye kabiri. N’iyo imvura nyinshi itawuguyemo, ibijojoba birawuhagije. Rwose Allah abona neza ibyo mukora.
(266) Ese umwe muri mwe yakwifuza kugira umurima w’itende n’imizabibu utembamo imigezi, akawugiramo n’imbuto z’amoko yose, maze yagera mu zabukuru anafite abana b’abanyantege nke (ntacyo bakwimarira), nuko ugaterwa n’inkubi y’umuyaga irimo umuriro mwinshi, maze ugakongoka? (Uru ni rwo rugero rw’abatanga imitungo yabo batagamije kwishimirwa na Allah, bazabura ibihembo ku munsi w’imperuka mu gihe bari babikeneye.) Uko ni ko Allah abereka ibimenyetso (by’ibibafitiye umumaro kugira ngo mumuharire ibikorwa byanyu no) kugira ngo mutekereze.
(267) Yemwe abemeye! Nimutange mu byiza mwungutse, no mu byo twabakuriye mu butaka. Ntimuzanagambirire ikibi muri byo ngo mube ari cyo mutanga, kandi namwe mudashobora kucyakira keretse (mugihawe) muhumirije. Kandi mumenye ko mu by’ukuri, Allah ari Uwihagije, Ushimwa cyane.
(268) Shitani abakangisha ko (nimwitanga) muzakena, akanabategeka gukora ibibi. Naho Allah, abasezeranya imbabazi n’ingabire bimuturukaho. Kandi Allah ni Nyiringabire zagutse, Umumenyi uhebuje.
(269) Allah aha ubushishozi uwo ashaka, kandi uhawe ubushishozi aba ahawe ibyiza byinshi. Ndetse nta bazirikana (ibyo) uretse abafite ubwenge.
(270) Kandi icyo muzatanga cyose mu bitangwa cyangwa mugahiga (umuhigo), rwose Allah aba abizi. Kandi inkozi z’ibibi ntizizigera zibona abazitabara.
(271) Nimutanga amaturo ku mugaragaro ni byiza. Ndetse nimunayatanga mu ibanga mukayaha abakene ni akarusho kuri mwe. Kandi (Allah) abahanaguraho ibyaha byanyu, ndetse Allah azi byimazeyo ibyo mukora.
(272) (Yewe Muhamadi) ntushinzwe ukuyoboka kwabo. Ahubwo Allah ayobora uwo ashaka (mu idini rya Isilamu). N’ibyo muzatanga mu byiza ni mwe muzaba mwikorera; n’ibyo mutanze nta kindi muba mugamije uretse kwishimirwa na Allah, kandi ibyiza mutanze muzabigororerwa byuzuye, ndetse ntimuzahuguzwa.
(273) (Amaturo) ahabwe abakene, ba bandi bahugiye mu nzira ya Allah badashobora kujya gushakisha amafunguro, utabazi akeka ko bishoboye kubera kwihishira. Ubabwirwa n’ibimenyetso byabo (by’ubukene); ntibasaba abantu babagondoza. Kandi ibyo mutanze mu byiza, rwose Allah aba abizi neza.
(274) Ba bandi batanga imitungo yabo ijoro n’amanywa, mu ibanga ndetse no ku mugaragaro, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba bazagira, habe n’agahinda.
(275) Ba bandi barya Riba[48] bazazuka bameze nk’uwahanzweho n’amashitani. Ibyo ni ukubera ko bavuze bati “Mu by’ukuri, Riba ni kimwe n’ubucuruzi.” Nyamara Allah yaziruye ubucuruzi aziririza Riba. Cyakora uzagerwaho n’inyigisho ziturutse kwa Nyagasani we akayireka, yemerewe kugumana umutungo yakuye muri Riba mbere y’iziririzwa ryayo, ndetse ibye (mu gihe asigaje kubaho) bizwi na Allah. Naho abazakomeza (kurya Riba), abo ni abantu bo mu muriro, bazawubamo ubuziraherezo. [48]Riba: Ni inyito ya Kisilamu isobanura indonke iboneka mu gufatirana umuntu ushaka inguzanyo, ukamwaka inyungu.
|
| | | أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn مؤسس ومدير المنتدى
عدد المساهمات : 52644 العمر : 72
| موضوع: رد: 2 - Al-Baqara الأحد 25 سبتمبر 2022, 5:59 pm | |
| (276) Allah akura umugisha mu mutungo urimo Riba, agatubura amaturo, kandi Allah ntakunda umuhakanyi, umunyabyaha.
(277) Mu by’ukuri ba bandi bemeye bagakora ibikorwa byiza, bagahozaho iswala (bazitunganya uko bikwiye)[49], bakanatanga amaturo, bazagororerwa ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo, kandi nta bwoba bazagira, habe n’agahinda. [49] Reba uko twasobanuye umurongo wa 3 muri iyi Surat.
(278) Yemwe abemeye! Nimugandukire Allah, kandi muzibukire inyungu za Riba, niba koko muri abemera.
(279) Ibyo nimutabikora, mumenye ko mutangaje intambara hagati yanyu na Allah n’Intumwa ye. Kandi nimwicuza (mukareka inyungu ku mwenda) muzishyuze ingano y’umwenda mwatanze nta cyiyongereyeho, mudahuguje cyangwa ngo muhuguzwe.
(280) No mu gihe uwishyuzwa ananiwe kwishyura, mujye mumwihanganira kugeza igihe aboneye ubushobozi. Ariko muramutse munamubabariye (uwo mwenda) mukawugira ituro, ibyo ni byo byiza kuri mwe iyaba mwari mubizi.
(281) Munatinye umunsi muzasubizwaho kwa Allah, maze buri muntu agahemberwa mu buryo bwuzuye ibyo yakoze, kandi bo ntibazahuguzwa.
(282) Yemwe abemeye! Nimuhana umwenda uzishyurwa ku gihe mwagennye, mujye muwandika kandi mushyireho umwanditsi utabogama. N’uwo mwanditsi ntazange kwandika nk’uko Allah yabimwigishije. Ajye yandika abwirwa (ibyo yandika) n’uhawe umwenda. Kandi ajye atinya Allah Nyagasani we, ntanagire icyo agabanyamo. Niba uhawe umwenda adasobanukiwe cyangwa ari umunyantege nke, cyangwa adashoboye kuvuga ibyandikwa, icyo gihe umuhagarariye ajye avuga ibyandikwa atabogamye. Kandi muzashyireho abahamya babiri b’igitsina gabo muri mwe. Nibataba abagabo babiri, ubwo bazabe umugabo n’abagore babiri mu bahamya mwemeranyijweho, kugira ngo umwe muri bombi (abo bagore) niyibagirwa undi amwibutse. Kandi abahamya ntibakange (gutanga ubuhamya) igihe bahamagawe. Ntimugasuzugure kwandika umwenda waba muto cyangwa munini ndetse n’igihe cyawo (uzishyurirwa). Ibyo ni byo butabera imbere ya Allah, kandi ni na byo bitunganya ubuhamya, bikaba ari na byo byegereye kubarinda gushidikanya. Igihe ari ubucuruzi bw’ako kanya mukora hagati yanyu, nta cyo bibatwaye kutabwandika. Kandi mujye mushyiraho abahamya igihe mugiranye amasezerano y’ubugure. Umwanditsi n’umuhamya ntibakagirirwe nabi, kuko nimuramuka mubikoze (kubagirira nabi), mu by’ukuri ibyo bizaba ari icyaha kuri mwe. Bityo, nimugandukire Allah maze abigishe. Kandi Allah ni Umumenyi wa byose.
(283) Nimuba muri ku rugendo ntimubone umwanditsi, icyo gihe ni ugutanga ingwate ihabwa utanze umwenda. Ariko nimuramuka mwizeranye (nta nyandiko, nta bahamya nta n’ingwate bihari), uwizewe (uwagurijwe) azatange indagizo ye (azishyure umwenda), anatinye Allah Nyagasani we. Ntimugahishe ubuhamya kuko ubuhishe umutima we uba ukoze icyaha. Kandi Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.
(284) Ibiri mu birere n’ibiri mu isi ni ibya Allah. Kandi n’iyo mwagaragaza ibiri mu mitima yanyu cyangwa mukabihisha, Allah azabibabarurira. Nuko ababarire uwo ashaka ndetse anahane uwo ashaka. Kandi Allah ni Ushoborabyose.
(285) Intumwa (Muhamadi) yemeye ibyo yahishuriwe biturutse kwa Nyagasani wayo ndetse n’abemera (barabyemeye). Bose bemeye Allah, abamalayika be, ibitabo bye n’Intumwa ze; (bavuga bati) “Nta n’imwe turobanura mu Ntumwa ze.” Baranavuga bati “Twumvise kandi twumviye. Turagusaba imbabazi, Nyagasani wacu! Kandi iwawe ni ho byose bizasubira.”
(286) Allah ntawe ategeka icyo adashoboye. (Umuntu) ahemberwa ibyo yakoze akanahanirwa ibyo yakoze. Nyagasani wacu! Ntuzaduhore ibyo twibagiwe (gukora) cyangwa (ibyo twakoze) twibeshye. Nyagasani wacu! Ntuzatwikoreze umutwaro nk’uko wawikoreje abatubanjirije. Nyagasani wacu! Ntuzatwikoreze ibyo tudashoboye. Tubababarire, udukize ibyaha kandi utugirire impuhwe. Ni wowe Mugenga wacu, dutabare uduhe gutsinda abahakanyi.
|
| | | | 2 - Al-Baqara | |
|
مواضيع مماثلة | |
|
| صلاحيات هذا المنتدى: | لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
| |
| |
| |