111 - Al-Masad
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Amaboko yombi ya Abu Lahab[239] arakorama (kubera ko yayakoreshaga abangamira Intumwa y’Imana), ndetse na we ubwe azorame.
[239] Abu Lahab yari se wabo w’Intumwa Muhamadi, akaba yari umwe mu banzi bakomeye b’idini rya Isilamu, barwanyije bakanatoteza Intumwa Muhamadi.

(2) Umutungo we n’urubyaro rwe nta cyo bizamumarira.

(3) Azahira mu muriro ugurumana,

(4) Ndetse n’umugore we watwaraga ibiti (by’amahwa yajyaga atega mu nzira Intumwa y’Imana yanyuragamo).

(5) Mu ijosi rye (uwo mugore) hazaba hari umurunga wo mu muriro.