102 - At-Takaathur
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Mwarangajwe no gushaka kwigwizaho ubutunzi,

(2) Kugeza ubwo mugeze mu mva,

(3) Oya ntibikwiye! Bidatinze muzamenya (ko ubuzima bw’imperuka ari bwo bwiza kuri mwe).

(4) Oya na none! Bidatinze muzamenya.

(5) Oya! Iyo muza kugira ubumenyi budashidikanywaho (bw’ibijyanye n’iherezo ryo kurangazwa no kwigwizaho imitungo, ntimwari guhugira mu by’isi).

(6) Mu by’ukuri muzabona umuriro wa Jahiim!

(7) Rwose muzawibonera imbonankubone.

(8) Kandi rwose, kuri uwo munsi muzabazwa ku ngabire (mwahawe muri ku isi).