100 - Al-Aadiyaat
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Ndahiye amafarasi yiruka cyane avuza imirindi,

(2) Akubita (ibinono) bigatarutsa ibishashi by’umuriro,

(3) N’amafarasi agaba igitero mu rukerera,

(4) Akanatumura umukungugu,

(5) Akinjira hagati mu ngabo z’umwanzi.

(6) Mu by’ukuri umuntu ni indashima kuri Nyagasani we,

(7) Kandi rwose ibyo yabibera umuhamya,

(8) Ndetse akunda imitungo bikabije.

(9) Ese ntazi ko hari igihe abari mu mva bazazurwa?

(10) N’ibiri mu bituza (by’abantu) bigashyirwa ahagaragara?

(11) Mu by’ukuri uwo munsi Nyagasani wabo azaba azi neza ibyabo.