99 - Az-Zalzala
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Ubwo isi izatigiswa n’umutingito ukomeye,

(2) Nuko isi igasohora imitwaro yayo (ibiyirimo),

(3) Umuntu azavuga ati “Ese noneho (isi) yabaye iki?”

(4) Uwo munsi (isi) izavuga inkuru zayo (z’ibyayibereyeho),

(5) Kubera ko Nyagasani wawe azaba yayibitegetse.

(6) Kuri uwo munsi, abantu bazasohoka (mu mva) batatanye kugira ngo berekwe ibikorwa byabo.

(7) Icyo gihe uzaba yarakoze icyiza gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihemberwe).

(8) N’uzaba yarakoze ikibi gifite uburemere bungana n’akantu gato cyane kurusha ibindi, azakibona (agihanirwe).