98 - Al-Bayyina
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Ba bandi bahakanye bo mu bahawe igitabo ndetse n’ababangikanyamana, ntibashobora kureka ubuhakanyi (bwabo) kugeza bagezweho n’ikimenyetso kigaragara;

(2) (Icyo kimenyetso ni) Intumwa (Muhamadi) iturutse kwa Allah, ibasomera inyandiko zejejwe (Qur’an).

(3) Zikubiyemo inkuru n’amategeko bitunganye.

(4) Kandi abahawe igitabo bacitsemo ibice nyuma y’uko bagezweho n’ikimenyetso kigaragara (kuko mbere y’uko Intumwa Muhamadi ihabwa ubutumwa, bose bayemeranyagaho kuko yari yarahanuwe mu bitabo byabo, ariko imaze kuza bamwe barayihakana).

(5) Kandi (no mu bitabo byabo) nta kindi bari barategetswe kitari ukugaragira Allah, bakaba ari we biyegurira wenyine, bahozaho iswala, ndetse bakanatanga amaturo. Kandi iryo ni ryo dini ritunganye.

(6) Mu by’ukuri abahakanye bo mu bahawe igitabo ndetse n’ababangikanyamana bazaba mu muriro wa Jahanamu ubuziraherezo; abo ni bo babi mu biremwa.

(7) Naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza; abo ni bo beza mu biremwa.

(8) Ibihembo byabo kwa Nyagasani wabo bizaba Ijuru rihoraho, ritembamo imigezi; (iryo Juru) bazaribamo ubuziraherezo. Allah yarabishimiye na bo baramwishimira. Ibyo (bihembo) ni iby’utinya Nyagasani we.