63 - Al-Munaafiqoon
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Indyarya niziza zikugana (yewe Muhamadi), zizavuga ziti “Turemeza ko mu by’ukuri uri Intumwa ya Allah.” (Ibyo zizabivuga) kandi Allah azi neza ko uri Intumwa ye, nyamara Allah ahamya ko indyarya ari inyabinyoma.

(2) Indahiro zabo bazigize ingabo (zibahishira uburyarya bwabo), nuko bakumiriye (abantu) kugana inzira ya Allah. Mu by’ukuri ibyo bakoraga ni bibi.

(3) Ibyo ni ukubera ko babanje kwemera hanyuma bagahakana. Bityo, imitima yabo yaradanangiwe, ikaba ari yo mpamvu badasobanukirwa.

(4) N’iyo ubarebye imibiri yabo iragushimisha, ndetse n’iyo bavuze, wumva amagambo yabo. Bameze nk’ibiti byegetse (ku nkuta kubera kutumva kwabo). Bakeka ko buri nduru ivugijwe ari bo iba ivugirijwe. Ni abanzi, bityo jya ubitondera. Allah arakabarimbura! Ni gute bateshwa (inzira igororotse)?

(5) N’iyo babwiwe bati “Nimuze Intumwa ya Allah ibasabire imbabazi,” bazunguza imitwe, ukababona basubira inyuma (bagutera umugongo), buzuye ubwibone.

(6) Wabasabira imbabazi utazibasabira, byose ni kimwe kuri bo, Allah ntazigera abababarira. Mu by’ukuri Allah ntayobora abantu b’ibyigomeke.

(7) Ni bo bavuga bati “Ntimukagire icyo muha abari kumwe n’Intumwa ya Allah, kugeza ubwo bitandukanyije na yo. Nyamara Allah ni we nyir’ibigega by’ibirere n’isi, ariko indyarya ntizibisobanukirwa.”

(8) (Indyarya) ziravuga ziti “Nituramuka dusubiye i Madina, mu by’ukuri umunyacyubahiro cyane (ari we Abdullah bin Ubay bin Salul, wari umuyobozi w’Indyarya i Madina) azahirukana usuzuguritse cyane (Intumwa y’Imana Muhamadi).” Nyamara icyubahiro nyacyo ni icya Allah n’Intumwa ye (Muhamadi) ndetse n’abemeramana; ariko indyarya ntabwo zibizi.

(9) Yemwe abemeye! Imitungo yanyu n’abana banyu ntibikabarangaze ngo bibabuze kwibuka Allah. Abakora ibyo ni bo bazaba abanyagihombo.

(10) Mujye mutanga mu byo twabahaye mbere y’uko urupfu rugera kuri umwe muri mwe maze akavuga ati “Nyagasani! Iyaba wari untije igihe gito ngatanga amaturo ndetse nkaba no mu bakora ibikorwa byiza.”

(11) Kandi Allah ntajya na rimwe arindiriza umuntu iyo igihe cye (cyo gupfa) cyageze. Allah ni Umumenyi uhebuje w’ibyo mukora.