منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

soon after IZHAR UL-HAQ (Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.


 

 48 - Al-Fath

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49233
العمر : 72

48 - Al-Fath Empty
مُساهمةموضوع: 48 - Al-Fath   48 - Al-Fath Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 11:00 pm

48 - Al-Fath
Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twaguhaye intsinzi isesuye,

(2) Kugira ngo Allah akubabarire ibyaha byawe byabanje n’ibizaza, ndetse anagusenderezeho ingabire ze kandi anakuyobore inzira igororotse.

(3) Ndetse no kugira ngo Allah aguhe ubutabazi bukomeye.

(4) Ni We wamanuye ituze mu mitima y’abemeramana kugira ngo ukwemera kwabo kwiyongere ku kwemera basanganywe. Ndetse ingabo zo mu birere no ku isi ni iza Allah, kandi Allah ni Umumenyi uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.

(5) Kugira ngo yinjize abemeramana n’abemeramanakazi mu busitani butembamo imigezi (Ijuru) bazabamo ubuziraherezo, ndetse anabababarire ibyaha byabo. Kandi ibyo ni intsinzi ihambaye kwa Allah.

(6) No kugira ngo ahane indyarya z’abagabo n’indyarya z’abagore, ndetse n’ababangikanyamana b’abagabo n’ababangikanyamana b’abagore, bagira ibitekerezo bibi kuri Allah. Amakuba nabe kuri bo! Kandi Allah yarabarakariye, ndetse aranabavuma anabateganyiriza umuriro wa Jahanamu, kandi ni wo garukiro ribi.

(7) Ingabo zo mu birere no ku isi ni iza Allah. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

(8) Mu by’ukuri (yewe Muhamadi) twakohereje kugira ngo ube umuhamya, utanga inkuru nziza, kandi unabe umuburizi,

(9) No kugira ngo (mwe abantu) mwemere Allah n’Intumwa ye, mumutere inkunga, mumwubahe, mumuhe agaciro akwiye, kandi munasingize (Allah) mu gitondo na nimugoroba.

(10) Mu by’ukuri abakurahiriye (yewe Muhamadi) kugushyigikira (baguhereza ikiganza) baba barahiriye gushyigikira Allah. Ukuboko kwa Allah kuri hejuru y’ibiganza byabo. Bityo uzatatira igihango cye, azaba yihemukiye. Kandi uzuzuza ibyo yasezeranyije Allah, azamuha ibihembo bihambaye.

(11) Bamwe mu Barabu bo mu cyaro banze kujya ku rugamba, bazakubwira bati “Twahugijwe n’imitungo yacu ndetse n’imiryango yacu, bityo dusabire imbabazi.” Bavugisha indimi zabo ibitari mu mitima yabo. Vuga uti “Ese ni nde wagira icyo abamarira kwa Allah, aramutse ashaka kubateza ikibi cyangwa ashaka kubagirira neza?” Ahubwo Allah azi neza ibyo mukora.

(12) Ahubwo mwaketse ko Intumwa ndetse n’abemeramana batazagaruka mu miryango yabo, nuko ibyo bikundishwa imitima yanyu, maze mugira ibitekerezo bibi, muba abantu boramye .

(13) Naho wa wundi utemera Allah n’Intumwa ye (uwo azaba abaye umuhakanyi), kandi rwose twateganyirije abahakanyi umuriro ugurumana.

(14) Kandi ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah. Ababarira uwo ashaka akanahana uwo ashaka. Kandi Allah ni Ubabarira ibyaha, Nyirimpuhwe.

(15) Nimujya gufata iminyago, abanze kujya ku rugamba bazavuga bati “mureke tubakurikire.” Bazashaka guhindura amagambo ya Allah. Uzavuge uti “Ntimuri budukurikire; uko ni ko Allah yavuze mbere.” Ubwo bazavuga bati “Ahubwo ni ishyari mutugirira.” Nyamara ntabwo bari basobanukiwe (ku bya Allah) uretse bike.

(16) Bwira bamwe mu Barabu bo mu cyaro banze kujya ku rugamba uti “Muzahamagarirwa kujya kurwana n’abantu bafite imbaraga zihambaye; muzarwana na bo cyangwa bishyire mu maboko yanyu (babe Abayisilamu nta mirwano ibayeho). Nimuramuka mwumviye Allah, azabaha ibihembo byiza, ariko nimutera umugongo nk’uko mwabigenje mbere, (Allah) azabahanisha ibihano bibabaza.

(17) Abafite ubumuga bwo kutabona n’abamugaye amaguru, ndetse n’abafite uburwayi ubwo ari bwo bwose, nta mugayo cyangwa icyaha bazabarwaho (igihe batagiye ku rugamba). Bityo, uzumvira Allah n’Intumwa ye, azamwinjiza mu busitani butembamo imigezi (Ijuru); naho uzatera umugongo, (Allah) azamuhanisha ibihano bibabaza.

(18) Mu by’ukuri Allah yishimiye abemeramana ubwo bakurahiriraga kugushyigikira (baguha ikiganza, yewe Muhamadi) munsi y’igiti. (Allah) yari azi ibiri mu mitima yabo, nuko abamanurira ituze, anabahemba intsinzi ya bugufi,

(19) Ndetse n’iminyago myinshi banyagaga. Kandi Allah ni Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

(20) Allah yabasezeranyije kunyaga iminyago myinshi, kandi abanza kubihutishiriza iyi (intsinzi ya Khaybari), ndetse abarinda amaboko y’abantu (bashakaga kubagirira nabi); kugira ngo bibe ikimenyetso ku bemeramana, no kugira ngo abayobore mu nzira igororotse,

(21) N’indi (ntsinzi) mutashoboye kugeraho, Allah arayibazigamiye. Kandi Allah ni Ushobora byose.

(22) N’iyo abahakanyi baza kubarwanya, bari kubatera umugongo (bahunga), kandi ntibari kubona umurinzi cyangwa umutabazi.

(23) Uwo ni umugenzo wa Allah (wo gutabara ingabo ze) wabayeho kuva kera. Kandi ntuzigera ubona impinduka ku migenzereze ya Allah.

(24) Ni We wabarinze amaboko yabo (ntibabarwanya), ndetse n’amaboko yanyu (ntimwabarwanya) mu kibaya cya Maka (ahitwa Hudaybiyat) nyuma y’uko (Allah) abahaye intsinzi kuri bo. Kandi Allah ni Ubona bihebuje ibyo mukora.

(25) Abo ni bo bahakanye bakanabakumira (mwebwe abemeramana) kugana Umusigiti Mutagatifu (w’i Maka), ndetse bakanafatira amatungo yari aziritse (yagombaga gutangwaho ibitambo) ntagere aho yagenewe gutambirwa. Iyo hataba abemeramana b’abagabo n’abemeramana b’abagore (bari mu banzi banyu mwari muhanganye) mutari muzi, mwari kubica cyangwa mukabahutaza mutabizi; nuko bikabatera umugayo (mukabarwaho icyaha) ku byo mutari muzi. (Ibyo byabayeho) kugira ngo Allah agirire impuhwe uwo ashaka. (Ariko abo bemeramana) iyo baza kuba bitandukanyije (n’abahakanyi), abahakanye muri bo twari kubahanisha ibihano bibabaza.



48 - Al-Fath 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49233
العمر : 72

48 - Al-Fath Empty
مُساهمةموضوع: رد: 48 - Al-Fath   48 - Al-Fath Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 11:00 pm


(26) Ubwo abahakanye bashyiraga ubwibone mu mitima yabo; ubwibone bwo mu bihe by’ubujiji (kugira ngo batemera ubutumwa bwa Muhamadi), Allah yamanuye ituze ku Ntumwa ye no ku bemeramana, abategeka kuguma ku ijambo ryo kugandukira (Allah); kandi bari barikwiye ndetse ari na bo ba nyiraryo. Allah ni Umumenyi wa buri kintu.

(27) Mu by’ukuri Allah yagize ukuri inzozi z’Intumwa ye (Muhamadi). Rwose Allah nabishaka, muzinjira mu Musigiti Mutagatifu wa Maka mutekanye, nta bwoba mufite; (bamwe) mwogoshe imitwe yanyu (abandi) mugabanyije (imisatsi, nk’uko bikorwa mu mutambagiro mutagatifu). (Allah) yari azi neza ibyo mutari muzi, nuko abibahinduriramo intsinzi ya bugufi.

(28) Ni We wohereje Intumwa ye (Muhamadi) izanye umuyoboro (Qur’an) n’idini by’ukuri, kugira ngo arisumbishe andi madini yose. Kandi Allah arahagije kuba umuhamya.

(29) Muhamadi ni Intumwa ya Allah. Kandi ba bandi bari kumwe na we, bari inkazi ku bahakanyi (igihe babasagariye), bakaba abanyempuhwe hagati yabo. Ubabona bunamye banubamye (basali), bashaka ingabire za Allah ndetse no kwishimirwa (na We). Barangwa n’ikimenyetso kiri mu buranga bwabo (baterwa no kubama basali). Ibi ni byo bibaranga muri Tawurati. Ariko mu Ivanjili, bagaragazwa nk’ikimera cyasohoye umugondoro wacyo, hanyuma ugakomera maze (amashami yacyo) akagikomeza, kigakura kugeza gihagaze cyemye ku ruti rwacyo mu buryo bushimisha abahinzi. (Urwo rugero rw’abemeramana) rugamije kurakaza abahakanyi. Allah yasezeranyije abemeye bakanakora ibikorwa byiza, kuzababarirwa ndetse no kuzagororerwa ibihembo bihambaye.



48 - Al-Fath 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
48 - Al-Fath
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» Al-Fath
» Al-Fath
» 48 Al-Fath
» Al-Fath
» Al-Fath

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: