منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers

(إسلامي.. ثقافي.. اجتماعي.. إعلامي.. علمي.. تاريخي.. دعوي.. تربوي.. طبي.. رياضي.. أدبي..)
 
الرئيسيةالأحداثأحدث الصورالتسجيل
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

soon after IZHAR UL-HAQ (Truth Revealed) By: Rahmatullah Kairanvi
قال الفيلسوف توماس كارليل في كتابه الأبطال عن رسول الله -صلى الله عليه وسلم-: "لقد أصبح من أكبر العار على أي فرد مُتمدين من أبناء هذا العصر؛ أن يُصْغِي إلى ما يظن من أنَّ دِينَ الإسلام كَذِبٌ، وأنَّ مُحَمَّداً -صلى الله عليه وسلم- خَدَّاعٌ مُزُوِّرٌ، وآنَ لنا أنْ نُحارب ما يُشَاعُ من مثل هذه الأقوال السَّخيفة المُخْجِلَةِ؛ فإنَّ الرِّسَالة التي أدَّاهَا ذلك الرَّسُولُ ما زالت السِّراج المُنير مُدَّةَ اثني عشر قرناً، لنحو مائتي مليون من الناس أمثالنا، خلقهم اللهُ الذي خلقنا، (وقت كتابة الفيلسوف توماس كارليل لهذا الكتاب)، إقرأ بقية كتاب الفيلسوف توماس كارليل عن سيدنا محمد -صلى الله عليه وسلم-، على هذا الرابط: محمد بن عبد الله -صلى الله عليه وسلم-.

يقول المستشرق الإسباني جان ليك في كتاب (العرب): "لا يمكن أن توصف حياة محمد بأحسن مما وصفها الله بقوله: (وَمَا أَرْسَلْنَاكَ إِلَّا رَحْمَةً لِّلْعَالَمِين) فكان محمدٌ رحمة حقيقية، وإني أصلي عليه بلهفة وشوق".
فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ على سائر البُلدان، كما فَضَّلَ بعض الناس على بعض والأيام والليالي بعضها على بعض، والفضلُ على ضربين: في دِينٍ أو دُنْيَا، أو فيهما جميعاً، وقد فَضَّلَ اللهُ مِصْرَ وشَهِدَ لها في كتابهِ بالكَرَمِ وعِظَم المَنزلة وذَكَرَهَا باسمها وخَصَّهَا دُونَ غيرها، وكَرَّرَ ذِكْرَهَا، وأبَانَ فضلها في آياتٍ تُتْلَى من القرآن العظيم.
(وما من كاتب إلا سيبلى ** ويبقى الدهر ما كتبت يداه) (فلا تكتب بكفك غير شيء ** يسرك في القيامة أن تراه)

المهندس حسن فتحي فيلسوف العمارة ومهندس الفقراء: هو معماري مصري بارز، من مواليد مدينة الأسكندرية، وتخرَّجَ من المُهندس خانة بجامعة فؤاد الأول، اشْتُهِرَ بطرازهِ المعماري الفريد الذي استمَدَّ مَصَادِرَهُ مِنَ العِمَارَةِ الريفية النوبية المَبنية بالطوب اللبن، ومن البيوت والقصور بالقاهرة القديمة في العصرين المملوكي والعُثماني.
رُبَّ ضَارَّةٍ نَافِعَةٍ.. فوائدُ فيروس كورونا غير المتوقعة للبشرية أنَّه لم يكن يَخطرُ على بال أحَدِنَا منذ أن ظهر وباء فيروس كورونا المُستجد، أنْ يكونَ لهذه الجائحة فوائدُ وإيجابيات ملموسة أفادَت كوكب الأرض.. فكيف حدث ذلك؟!...
تخليص الإبريز في تلخيص باريز: هو الكتاب الذي ألّفَهُ الشيخ "رفاعة رافع الطهطاوي" رائد التنوير في العصر الحديث كما يُلَقَّب، ويُمَثِّلُ هذا الكتاب علامة بارزة من علامات التاريخ الثقافي المصري والعربي الحديث.
الشيخ علي الجرجاوي (رحمه الله) قَامَ برحلةٍ إلى اليابان العام 1906م لحُضُورِ مؤتمر الأديان بطوكيو، الذي دعا إليه الإمبراطور الياباني عُلَمَاءَ الأديان لعرض عقائد دينهم على الشعب الياباني، وقد أنفق على رحلته الشَّاقَّةِ من مَالِهِ الخاص، وكان رُكُوبُ البحر وسيلته؛ مِمَّا أتَاحَ لَهُ مُشَاهَدَةَ العَدِيدِ مِنَ المُدُنِ السَّاحِلِيَّةِ في أنحاء العالم، ويُعَدُّ أوَّلَ دَاعِيَةٍ للإسلام في بلاد اليابان في العصر الحديث.


 

 45 - Al-Jaathiya

اذهب الى الأسفل 
كاتب الموضوعرسالة
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49191
العمر : 72

45 - Al-Jaathiya Empty
مُساهمةموضوع: 45 - Al-Jaathiya   45 - Al-Jaathiya Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 10:55 pm

45 - Al-Jaathiya

Ku izina rya Allah, Nyirimpuhwe, Nyirimbabazi.
(1) Haa Miim[209].
[209] Inyuguti nk’izi twazivuzeho mu masura yatambutse.

(2) Ihishurwa ry’igitabo (Qur’an) rituruka kwa Allah, Umunyacyubahiro bihebuje, Nyirubugenge buhambaye.

(3) Mu by’ukuri, mu birere no mu isi harimo ibimenyetso ku bemeramana.

(4) No mu iremwa ryanyu ndetse no mu nyamaswa (Allah) akwirakwiza (ku isi), harimo ibimenyetso ku bantu bemera badashidikanya.

(5) No gusimburana kw’ijoro n’amanywa ndetse n’amafunguro (imvura) Allah amanura mu kirere, akayahesha isi ubuzima nyuma yo gupfa kwayo (gukakara), ndetse n’ihindagurika ry’imiyaga; ni ibimenyetso ku bantu bafite ubwenge.

(6) Ayo ni amagambo ya Allah tugusomera mu kuri (yewe Muhamadi). Ese ni ayahe magambo yandi bakwemera nyuma y’amagambo ya Allah ndetse n’ibimenyetso bye?

(7) Akaga gakomeye kazaba kuri buri wese uhimba ibinyoma, w’umunyabyaha.

(8) (Wa wundi) wumva amagambo ya Allah amusomerwa, maze agatsimbarara mu bwibone bwe (agatera umugongo) yibona nk’aho atayumvise. (Yewe Muhamadi, umuntu nk’uwo) muhe inkuru y’ibihano bibabaza.

(9) N’iyo hari icyo amenye mu magambo yacu aragikerensa. Abo bazahanishwa ibihano bisuzuguza.

(10) Kandi n’imbere yabo hari umuriro wa Jahanamu, kandi ibyo bakoze cyangwa izindi mana bishyiriyeho zitari Allah nta cyo bizabamarira. Ndetse bazahanishwa ibihano bihambaye.

(11) (Iyi Qur’an) ni wo muyoboro. Naho ba bandi bahakanye amagambo ya Nyagasani wabo bazahanishwa ibihano bibi cyane kandi bibabaza.

(12) Allah ni We waborohereje inyanja kugira ngo amato ayigendemo ku itegeko rye, no kugira ngo mushakishe ingabire ze ndetse munabashe gushimira.

(13) Yanaborohoreje ibiri mu birere n’ibiri mu isi byose bimuturutseho. Mu by’ukuri muri ibyo hari ibimenyetso ku bantu batekereza.

(14) (Yewe Muhamadi!) Bwira abemeye bababarire ba bandi (babagirira nabi) badatinya ibihano bya Allah, ko azabahanira ibibi bakoraga.

(15) Ukoze ibikorwa byiza aba abyikoreye, ndetse n’ukoze ikibi aba acyikoreye. Hanyuma kwa Nyagasani wanyu ni ho muzasubizwa.

(16) Kandi rwose twahaye bene Isiraheli igitabo, ubushishozi n’ubuhanuzi. Twanabahaye amafunguro meza, tunabarutisha ibiremwa (byo ku gihe cyabo).

(17) Ndetse twabahaye amategeko asobanutse. Kandi batandukanye nyuma yo kugerwaho n’ubumenyi bitewe no kugirirana ishyari n’inzangano hagati yabo. Rwose Nyagasani wawe azabakiranura ku munsi w’imperuka mu byo batavugagaho rumwe.

(18) Hanyuma (yewe Muhamadi) tugushyira ku murongo w’amategeko y’idini (asobanutse). Bityo, wukurikire kandi ntuzakurikire irari ry’abadasobanukiwe.

(19) Mu by’ukuri nta cyo bakumarira imbere ya Allah (aramutse ashaka kuguhana). Rwose bamwe mu nkozi z’ibibi ni inshuti z’abandi, ariko Allah ni umukunzi w’abamugandukira (abamutinya).

(20) Iyi (Qur’an) ni urumuri ku bantu, ikaba umuyoboro n’impuhwe ku bizera badashidikanya.

(21) Ese abakora ibibi bakeka ko twabafata kimwe n’abemeye bakanakora ibikorwa byiza; haba mu mibereho yabo yo ku isi ndetse na nyuma yo gupfa? Rwose bibwira nabi.

(22) Kandi Allah yaremye ibirere n’isi mu kuri, no kugira ngo buri muntu azahemberwe ibyo yakoze, kandi ntibazigera barenganywa.

(23) Ese ntiwabonye wa wundi wagize irari rye nk’imana ye, maze Allah akamurekera mu buyobe abizi neza (ko azayoba), nuko akamuziba amatwi, akadanangira umutima we, ndetse akanashyira igikingirizo ku maso ye? Ese nyuma ya Allah ni nde wundi wamuyobora? Mbese ubu ntimwibuka?

(24) Kandi baravuze bati “Ubuzima nta kindi buri cyo usibye kuba ku isi, tugapfa tukanabaho, kandi nta kindi kitworeka kitari igihe. Ibyo nta bumenyi babifitiye, usibye gukeka gusa.”

(25) N’iyo basomewe amagambo yacu asobanutse, urwitwazo rwabo ruba kuvuga bati “Ngaho nimugarure abakurambere bacu niba muvuga ukuri (ko Allah azazura abapfuye).”



45 - Al-Jaathiya 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn
مؤسس ومدير المنتدى
أحمد محمد لبن Ahmad.M.Lbn


عدد المساهمات : 49191
العمر : 72

45 - Al-Jaathiya Empty
مُساهمةموضوع: رد: 45 - Al-Jaathiya   45 - Al-Jaathiya Emptyالثلاثاء 27 سبتمبر 2022, 10:56 pm


(26) Vuga (yewe Muhamadi) uti “ Allah ni We ubaha ubuzima hanyuma akabubambura (igihe cyo gupfa), maze akazabakoranya ku munsi w’imperuka, (umunsi) udashidikanywaho. Nyamara abenshi mu bantu ntibabizi.”

(27) Ubwami bw’ibirere n’ubw’isi ni ubwa Allah wenyine, kandi umunsi w’imperuka nugera, kuri uwo munsi abanyabinyoma bazahomba.

(28) (Ku munsi w’imperuka) uzanabona buri muryango (Umat) upfukamye, na buri muryango uhamagarirwa ngo ujye (gusoma) igitabo cyawo (cy’ibikorwa, maze babwirwe bati) “Uyu munsi murahemberwa ibyo mwajyaga mukora.”

(29) Iki gitabo cyacu kibavugaho ukuri. Rwose twandikaga ibyo mwajyaga mukora (byose).

(30) Naho abemeye bakanakora ibikorwa byiza, Nyagasani wabo azabinjiza mu mpuhwe ze (Ijuru). Iyo ni yo ntsinzi igaragara.

(31) Naho ba bandi bahakanye (babwirwe bati) “Ese ntimwasomerwaga amagambo yacu? Nyamara mwishyize hejuru maze muba abagizi ba nabi”

(32) N’iyo mubwiwe muti “Rwose isezerano rya Allah ni ukuri, kandi ko imperuka idashidikanywaho; muravuga muti “Ntituzi imperuka icyo ari cyo kandi icyo dukora ni ugukeka gusa, ndetse nta n’ubwo twabyemeza (ko uwo munsi uzabaho).”

(33) Kandi ibibi by’ibyo bakoze (inkurikizi zabyo) bizabagaragarira, ndetse bazanatangatangwa n’ibyo bajyaga bakerensa.

(34) Bazanabwirwa bati “Uyu munsi turabibagirwa nk’uko mwibagiwe guhura n’uyu munsi wanyu. Ndetse n’ubuturo bwanyu ni umuriro (wa Jahanamu), kandi ntimuzagira ababatabara.”

(35) Ibyo (bibabayeho) ni ukubera ko mwakerensaga amagambo ya Allah ndetse mukanashukwa n’ubuzima bw’isi. Bityo, uyu munsi ntibawukurwamo (umuriro), kandi nta n’ubwo bazasubizwa ku isi (ngo bicuze).

(36) Bityo, ishimwe n’ikuzo ni ibya Allah, Nyagasani w’ibirere, Nyagasani w’isi, akaba na Nyagasani w’ibiremwa byose.

(37) Ni na We (wenyine) w’ikirenga mu birere n’isi, kandi ni We Munyacyubahiro uhebuje, Nyirubugenge buhambaye.



45 - Al-Jaathiya 2013_110
الرجوع الى أعلى الصفحة اذهب الى الأسفل
https://almomenoon1.0wn0.com/
 
45 - Al-Jaathiya
الرجوع الى أعلى الصفحة 
صفحة 1 من اصل 1
 مواضيع مماثلة
-
» 45 - AL - JAATHIYA
» Al-Jaathiya
» Al-Jaathiya
» Al-Jaathiya
» 45 - Al-Jaathiya

صلاحيات هذا المنتدى:لاتستطيع الرد على المواضيع في هذا المنتدى
منتديات إنما المؤمنون إخوة (2024 - 2010) The Believers Are Brothers :: (English) :: The Holy Quran is translated :: Ikinyarwanda-
انتقل الى: